Waruziko kwirinda gusaza imburagihe bishoboka?

Muri iyi nyandiko, twifuje kubagezaho, ubusobanuro bwo gusaza, gusazimburagihe, impinduka zizanwa no gusaza, turanagaragaza kandi uburyo bwiza, bwakoreshwa hagamije kwirinda gusazimburagihe.{}

Gusaza ni urugendo karemano, ruba ku binyabuzima byose(umuntu, inyamaswa n’ibimera), gusaza kandi ni inyito ikoreshwa hagamijwe gusobanura ubukure mu myaka, mu migaragarire, imyitwarire, mitekerereze n’ibindi.

Gusaza kenshi bishobora kuba imbarutso y’uburwayi butandukanye,ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye by’ubuzima, gusaza imburagihe nabyo rero bibaho iyo habayeho impamvu zitari nziza mu buzima, zigatuma umuntu asaza mbere y’igihe cyari gikwiye, ugasanga umuntu afite imyaka mike ariko imyitwarire, imitekerereze, imigaragarire n’ibindi, bikaba nk’iby’umuntu ushaje.

Zimwe mu mpindukazizanwa no gusaza.

Gusaza n’ubwo ari inzira karemano, ariko hariho ibimenyetso n’impinduka zibigaragaza, ndetse bimwe muribyo bikaba atari byiza, muribyo twavugamo nko:

 Gutakaza ubushobozi bwo gukora imirimo ivunanye.
 Gukuka amenyo.
 Kurwara indwara z’umutima.
 Gutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
 Gutakaza ubushobozi bwo kwibuka n’ibindi bibazo bitandukanye byibasira ubwonko.
 Kuzana iminkanyari ku ruhu.
 Gucika no gupfuka kw’imisatsi.

Izi mpinduka zizanwa no gusaza rero, zishobora no kuza ku muntu wagize ikibazo cyo gusaza imburagihe, mbese umuntu akaba afite imyaka mike ariko bakagira nka biriya bibazo twavuze haruguru.

Tugiye kugaraza ibintu bishobora kurinda umuntu gusaza imbura gihe, nkuko tubikesha igitangazamakuru kitwa,www.health.com, gikora ubushakashatsi ku bijyanye n’ubuzima, gitangaza ibyo wakora ukirindagusaza imburagihe, muri ibyo harimo:

 Kuboneza imirire, mu buryo buhoraho.
 Kuzibukira ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bisindisha
 Kugira igihe gihagije cyo kuruhuka
 Kwimenyereza gukora imyitozo ngororangingo
 Kwirinda kwisiga amavuta, n’amapuderi bitujuje ubuziranenge
 Kwirinda gutekereza cyane, kwigunga no kugira stess kuko bishajisha imburagihe.
 Kwirinda kugira agahinda gakabije, ibi nabyo iyo bibayeho mu buryo buhoraho, bishobora gushajisha umuntu imburagihe.

Kubantu bagira ikibazo cyo gusaza imburagihe, bidatewe n’imyitwarire bagira mu buzima, ahubwo babikomora mu miryaryo(akoko), ni byiza ko babikumira, baboneza imirire cyane cyane, mu mafunguro yabo bakibanda ku kurya ibiribwa bitanga ubuzima nk’imbuto n’imboga, ndetse no gusanga abanga bakabafasha mu kubandikira supplement n’indi miti irinda gusaza imbura gihe.

Source: medlineplus.gov
[email protected]