Waruziko gukaraba amazi akonje ari ingenzi ku buzima bwawe?

Hari ubwo abantu bibwira ko gukaraba amazi ashyushye ari byo byiza kuruta gukaraba amazi akonje bitewe n’uko bibwira ko ubwo amazi ashyushye ari nayo abasha gukuraho imyanda yose ishobora kuba mu mubiri ariko siko bimeze

Abahanga mu by’ubuzima basanze gukaraba amazi ashyushye ari ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu kuko bifasha umubiri gukora neza, niba wajyaga ukaraba amazi ashyushye rero ukwiye gusoma iyi nkuru

Abaganga batandukanye ndetse na bamwe mu bashakashatsi bavuga ko gukaraba amazi akonje bituma amaraso atembera neza mu mubiri, ndetse n’abifuza gutakaza ibiro bayifashisha mu kugabanya ibiro byabo

Dore ibindi byiza bitangaje byo gukaraba amazi akonje

Gukaraba amazi akonje biratinyura: ntibyoroshye gukuramo imyenda ishyushye warangiza ugahita ukaraba amazi akonje ariko nuramuka ubigize akamenyero gukaraba amazi akonje, bizanagufasha kugenda umenyera bimwe mu bintu wangaga urunuka nkuko wanatinyaga amazi akonje uzajya utinyuka na bimwe mu byo wajyaga wibuza gukora kubera ubwoba gusa

Gukaraba amazi akonje bituma wiyoroshya: niba ujya wumva uri igihangange ndetse ukumva nta wakuvuga, gerageza gukaraba amazi akonje, nusesa urumeza ndetse ugatangira gutitira kubera ubukonje bw’amazi bizakwibutsa ko uri umuntu usanzwe nk’abandi bitume utishyira hejuru, bizanagufasha kubana n’abantu bose amahoro

Gukaraba amazi akonje bifasha umuntu kwihanganira ibyamunaniraga: niba ukunda kugorwa no kwakira bimwe mu bintu bikubaho bigutunguye gerageza gukaraba amazi akonje buri munsi bizagufasha kumenya ko nubwo ibintu bigenze uko utabyifuzaga bitabuza ubuzima gukomeza

Gukaraba amazi akonje bifasha kwitekerezaho neza: ubushakashatsi bugaragaza ko gukaraba amazi akonje bifasha umuntu kwitekerezaho neza no gutekereza ku mishanga ye bihagije kuruta gukaraba amazi ashyushye

Icyitonderwa: nubwo amazi akonje ari ingenzi cyane ku buzima bw’umuntu, ni byiza ko abagore batwite n’abantu bafite indwara zifitea aho zihuriye n’umutima bagomba kubanza kubaza muganga mbere yo kuyakaraba

Src: amelioretasante.com