Waruzi ko inyama zitukura zigira aho zitandukanira n’inyama z’umweru?

Muri iyi nyandiko, tugiye kubagezaho itandukaniro riri hagati y’inyama zitukura n’inyama z’umweru, turavuga kandi iziba nziza, kurusha izindi, ndetse turanagaragaza intungamubiri zihariye wabona mu nyama, utabona mu bindi biribwa.

Ubusanzwe kuba inyama zimwe zitwa umweru izindi zikitwa izitukura, ni uko ziba zitandukanye mu mabara, imiremerwe yazo, cyangwa se mu yandi magambo zitandukanye mu bizubatse.Ikindi twavuga ni uko inyama zitukura, ziba zifite inyubakamubiri(protein), yitwa myoglobin nyinshi,iyi myoglobin iba itukura, naho iz’umweru zikagira myoglobin nkeya, izi myogblobin kandi ni uturemangingo dufasha ibitungwa mu kugeza umwuka mwiza(oxygen) mu mikaya(muscles).

Inyama kandi ziba zitandukanye no mu ngano y’ibinure, kuko inyama zitukura ziba zifite ibinure byinshi naho, inyama z’umweru zikagira ibinure bike, ugereranije n’izitukura.

Mu nyama zitukura, dusangamo inyama z’inka, ihene, n’ingurube, naho mu nyama z’umweru dusangamo inyama z’inkoko, inkwavu n’amafi.

Ese ari inyama zitukura n’inyama z’umweru inziza ni izihe?

Ubusanzwe inyama zose ni nziza, ahubwo mu kuzirya uba ukwiye kwita cyane ku ngano y’izo urya, ukaba kandi wakwibuka kwita ku binure, kuko twabonye ko inyama z’umweru arizo zigira ibinure bike, ikindi ni uko ubushakashatsi bugaragaza ko inyama ifashe ku igufwa iba itukura cyane kuruta itegereye igufwa, byumvikane ko ifashe ku igufwa, iba irimo myoblobin nyinshi, uriye irimo myoglobin nkeya, nibyo byaba byiza kuruta kurya iyegereye igufwa.

Ubushashatsi butandukanye, butangaza ko inyama zitukura, ziri mu biribwa biba imbarutso yo kuba umuntu yarwara kanseri.

Mu nyama, dusangamo intungamubiri nyine, zihariye utabona mu bihingwa, muri izo twavugamo:

Inyubakamubiri(Protein), ziba mu nyama ziba zitandukanye cyane n’izikomoka ku bimera.

Vitamine B12 ifasha umubiri muri byinshi, ku buryo iyo ibuze mu mubiri, bishobora gutera ingorane zitandukanye, muri izo twavugamo:Guhora unaniwe mbese udafite imbaraga, kudakora neza k’urwungano rw’imyakura, anemiya(anemia), kwangirika k’ubwonko n’ibindi.

Creatinine ifasha ubwonko bw’umuntu mu kugira ubuzima bwiza, ndetse no kuba umubiri waba ufite imbaraga.

Vitamine D, iyi vitamine D dusanga mu nyama, ni ingenzi cyane mu buzima bw’ikiremwamuntu, kuko iyo umuntu yayibuze, haba hari ibyago byinshi byuko ashobora kurwara zimwe mu ndwara zikomeye nka kanseri, agahinda gakabije, kuvungagurika kw’amagufwa n’ibindi.

Ubutare(Heme-iron), ubu ni ubutare buboneka mu nyama, cyane cyane izitukura, bufasha umubiri muri byinshi, cyane cyane mu kurinda umubiri kugabanuka kw’ingano y’ amaraso n’ibindi, ubu butare dusanga mu nyama, bwinjira mu mubiri mu buryo bworoshye( Absorption), ugereranije n’ubutare bukomoka ku bimera.
[email protected]