Wari uziko hari icyo wakora, kigatuma Imana ihora ikwemera?

ABAHEBURAYO 11

13.Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukÄ«ra mu isi.
14.Abavuga batyo baba berekana yuko bashaka gakondo.

15.Iyo baba barakumbuye iyo bavuyemo, baba barabonye uburyo bwo gusubirayo.
16.Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ari yo yo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umudugudu.

Uru rwandiko rwandikiwe Abaheburayo, ruvuga ku ntwaro yo kwizera, kandi uko kwizera ni na ko gutsindishiriza ugufite (Abaroma 3.28); iyo umuntu ahawe amasezerano y’Imana, nubwo benshi bayishimira ariko harimo icyitonderwa: ugomba kugira kwizera.

Ni yo mpamvu ukwiye gusobanukirwa neza ko nyuma yo guhabwa isezerano hahita hakurikiraho urugamba rwo kwizera kugira ngo ubashe kurisohorezwa:

Amasezerano yo aba abitse ahantu h’agaciro kenshi, arinzwe cyane, ariko kuyasingira habamo urugendo rutoroshye.

Iyo ufite kwizera rero bigushoboza kutayashidikanyaho, kuko Imana yacu ifite ububasha n’ubushobozi bwo gusohoza icyo yavuze (Yeremiya 32.27);

Kwizera ni ko kwagushoboza gushikama, bikaguhesha imbaraga zo kureba imbere nk’uko abatubanjirije bagenje, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukira mu isi (Abaheburayo 11.13);

Nuko rero nawe, nubwo uri muri iki gihugu cyo mu isi, umenye ko udakwiye kwisanisha n’ab’isi, ahubwo ko ugomba kugira indangagaciro z’igihugu uri guharanira kujyamo, kuko ni bwo uzabasha kwiyumvamo ko uri umushyitsi n’umwimukira (1Petero 2.11);

Ikizabigushoboza ibyo byose, kandi kigatera Imana guhora ikwemera, nta kindi uretse gusengera Uwiteka Imana yawe mu mwuka no mu kuri kandi ufite kwizera, kuko ibyo ari byo Umwami wacu ashima.

[email protected]