Wari uzi ko ikinyobwa cya soda gishobora kwangiza amenyo?

Ubushakashatsi bwakozwe na Doctor Pepper (Mississipi Department of Health) bwagaragaje ko Iyo unyweye soda, isukari iba irimo yihuza na microbe ziba ziri ku munwa bigakora acide. Iyi acide itangira kwinjira mu menyo. Buri ntama yose ya soda ushyize mu kanwa, igira ingaruka ku menyo, uko unywa buhoro, niko uba wiyongerera ibyago byo kwiyangiriza amenyo.

Kuba umuntu ahora anywa soda bimugiraho ingaruka nyinshi zirimo kuranduka kw’amenyo. Uku kwangirika kw’imizi y’amenyo bitangira mu gihe acide zo mu binyobwa biryohera bigeze mu kanwa, bihita bitangira kwangiza ubwirinzi bw’ishinya bigakomeza bikagera no ku mizi ugasanga amenyo arangiritse cyane.

Ni iki wakora ngo wirinde ingaruka za soda ku menyo?

Igisubizo si ukureka kuyinywa kuko abenshi barayikunda kandi bayigize akamenyero. Hari ibyo ushobora gukora kugirango ugabanye kwangirika kw’amenyo yawe:

• Kunywa mu rugero: ntukarenze nibura soda imwe ku munsi kuko inyinshi zishobora kukwangiriza amenyo.
• Kunywa vuba: uko kunywa bifata umwanya munini, niko ya sukari yivanga na za microbe twavuze bikajya gusenya ubudahangarwa bw’amenyo. Uko unywa vuba niko uba wirinda izi ngaruka.
• Ni byiza ko soda inyweshwa umuheha(straw) ibi bikurinda ko isukari yo muri soda idahura n’umunwa cyane ngo bikore acide zangiza amenyo.

Tubonye ko ibinyobwa bifite isukari atari byiza cyane ku menyo, ariko nibyo bikunze gukoreshwa ahantu henshi, niba ushaka gukoresha soda ni byiza ko ukurikiza amabwiriza yagufasha kwirinda ko amenyo yawe yangirika.
Sources: www. better health.vic.gov