Wakora iki ngo wivure indwara ya depression (Agahinda gakabije )

Kumva ufite agahinda kenshi cg wigunze ni ibintu bisanzwe mu buzima, cyane cyane nka nyuma yo kubura uwo ukunda, kugira ibibazo bitandukanye mu buzima cyangwa se guhomba ikindi kintu wakundaga cyane . Gusa, iyo bitangiye kuba byinshi kandi ukamara igihe kirekire (hejuru y’ibyumweru 2) ufite agahinda kenshi no kumva uri wenyine ntacyo umaze bishobora kuba indwara ya depression, iyi ndwara ituma ubuzima bwawe busanzwe bugenda nabi, bikaba byatera n’ibindi bibazo bikomeye.

Sangiza abandi ubuzima bwawe

Gira ubwo usangza ubuzima uhura nabwo mu akazi ukora, aho utuye, amateka yawe, ibyo wagezeho mu buzima, ibyo wifuza kugeraho, mbese ubuzima bwawe bwa buri munsi ugerageze kubiganira n’abo wisanzuraho cyane.

Gerageza kwishyira mu mutuzo ugire ibyo wima umwanya

Niba hari ikitagenda neza mu rugo wituma kiguhangayikisha cyane; umukoresha cg umukozi ku kazi wakubwiye nabi, mu birori wicaye aho utifuzaga, kanaka yatinze gusubiza sms kandi maze amasaha 2 mwandikiye, kanaka ntiyantumiye mu munsi mukuru, n’utundi tuntu duto wakwirengagiza ubuzima bugakomeza.

Imenyereze kwita cyane kubyakuzanira umenezero

Nko kumva umwana aseka bikagushimisha, kureba ku mugoroba izuba rirenga , uko hanze haba hameze, utunyoni twa mu gitondo izuba rirashe dutuma wumva uguwe neza, kureba videwo zisekeje cg se indirimbo, n’ibindi. Kwishimira utuntu duto tukubaho mu buzima bigufasha kwirengagiza ibitagenda neza byose

Nezererwa amahirwe ya mugenzi wawe

Burya buri wese agira umugisha we, kuba mugenzi wawe yaronkeye aho waburiye ntibyari bikwiye kukuviramo impamvu yo kumwanga cg kumugirira ishyari, kuko iyo ugize umutima mubi ni wowe uba wihemukira, bishobora kukuviramo n’uburwayi bwo mu mitekerereze.

Ba uwo ushaka kubawe utabihatiwe n’undi

Mu gihe ushaka kubaho wishimye reka kugendera ku ijisho rya kanaka, niba wumva udashaka kujya ahantu runaka wijyayo. Niba wumva kuba inshuti na kanaka bikubuza amahoro mureke ushake inshuti zituma ubaho wishimye. Reka kubaho ubeshejweho n’icyizere ko igitangaza kizaza kigahindura ibintu. Fata iyambere ubihindure wowe ubwawe, witinya kongera gutangirira ku busa.

Bana neza n’abandi

Guhera mu rugo rwawe kugeza ku bo muhuriye mu nzira, gerageza kubaha buri kiremwa muntu nk’uko nawe wakwifuza ko bakubaha. Zirikana ko icyo utifuza ko bagukorera udakwiye kugikorera mugenzi wawe.

Imenyereze guhora ushima Imana no mukugoye wizereko izagutabara

Niba ibyago bikugwiririye, ibwire ku mutima uti ubwo ngihumeka nacyo ni ikintu cyo gushimira Imana. Menyera gushimira mu bito kimwe no mu binini, ubu ni uburyo bwo kongera ibyishimo n’akanyamuneza muri wowe. Jya ushimishwa n’ibyo ufite nabyo ubishimire Imana kuko hari n’ababyifuza bakabibura Gushimira ibyo ufite biguha imbaraga zo gukomeza gukora cyane no kunezerwa, naho ibyo ushimira byaba bito.

Ha agaciro gusabana n’abandimwe ukibafite

Niba ufite amahirwe yo kugira abavandimwe bishyiremo umwete mugirane umubano mwiza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bafitanye umubano uzira imyiryane n’abavandimwe babo, bagira ubuzima burimo ibyishimo.

Jya ukunda guseka

Guseka ukirekura, wivuye inyuma rwose bigufasha kumva uruhutse n’ibibazo ukabyibagirwa. Niba ubonye ikintu kigusetsa, seka kuko bizana ibyishimo mu buzima. Guseka no gusabana bifasha mu kurinda kwigunga no kumva uri wenyine.

Jya uryama ibitotsi bishire

Burya gusinzira igihe kirekire byongerera umuntu ibyishimo.

Niba wumva kwigunga bigeze ku rwego rukabije, hari imwe mu miti yitabazwa, gusa uyifata ari uko wayandikiwe na muganga.Ntugomba na rimwe kwigurira imiti ya depression utayandikiwe na muganga.