Uziko ibyo ubona ari umusaruro ukomoka mu mubano ufitanye n’Imana ?

“Nuko umwami aherako akuza Daniyeli, amugororera ingororano nyinshi zikomeye. Amuha gutwara igihugu cyose cy’i Babuloni, no kuba umutware mukuru w’abanyabwenge bose b’i Babuloni. Maze Daniyeli asabira Saduraka na Meshaki na Abedenego ubutware bw’igihugu cy’i Babuloni, umwami arabubaha ariko Daniyeli we aguma ibwami.” Daniyeli 2:48-49

M u myaka Magana atandatu mbere y’ivuka rya Yesu, Nebukadinezari umwami w’ i Babuloni yagose i Yerusaremu arahanyaga atwara ibintu by’agaciro byo mu nzu y’Imana hamwe n’abantu. Mu bo yanyaze hari abasore bane bo mu muryango wa Yuda: Daniyeli, Mishayeli,Hananiya na Azariya. Aba basore ntibagiraga inenge, bari abanyaburanga, b’abahanga mu by’ubwenge bwose, bari bajijutse mu byo kumenya kandi bari ingenzuzi mu by’ubwenge.
Ubwo Daniyeli yasobanuraga inzozi zari zateye umwami ubwoba byatumwe azamurwa mu ntera kandi abonye azamuwe asabira Meshaki, Abedenego na Saduraka kuba abayobozi.

Hananiya risobanura ngo Imana igira imbabazi, iri zina bararihinduye bamwita Saduraka risobanuye umurinzi wa Aku . Iki cyari ikigirwamana cy’i Baburoni.

Mishayeli risobanuye ngo ni nde uhwanye n’Imana ? Iri zina bararihinduye bamwita Meshaki risobanura ngo ninde uhwanye na Aku ?

Azariya risobanura ngo Imana yadufashije , iri zina bararihinduye bamwita Abedenego bisobanura Umukozi wa Nebo, iki \ni ikigirwamana basengaga muri Babuloni.

Daniyeli risobanura ngo Imana niyo mucamanza wanjye Iri zina bararihinduye bamwita Beluteshazari risobanura umurinzi w’umwami, undi mugemo “Bel” wahuraga na Maruduki nayo yari indi mana yasengwaga muri Babuloni.

Bamaze guhindura amazina yabo yagaragazaga icyubahiro cy’Imana isumba byose yo mu ijuru, babita amazina ahuje ubusobanura n’ibigirwamana byasengwaga mu gihugu cya Babuloni hanyuma babahindurira ibyo kurya, imyambaro. Ibi byose byakozwe kugirango babibagize umuco w’Abayuda warugamije guhesha icyubahiro Imana ihoraho ,bawusimbuze umuco n’imigenzo by’i Baburoni. Ariko aba basore uko ari bane bose bakomeje komatana n’imyizerere yabo mu igeragezwa iryo ariryo ryose bakorewe.

Igihe cyarageze umwami yubaka igishushanyo cy’izahabu ategeka abantu bose kukiramya kandi igihano ku muntu wese wari bwange kukiramya yari bujunywe mu itanura ry’umuriro nkuko itegeko ry’umwami ryari riri. Aba basore batatu bo bari baramaramaje gusenga Imana imwe gusa . Kubera kubaha Imana byatumye batayibangikanya basubiza umwami Nebukadinezari ati “Nebukadinezari, nta mpamvu ituma tugusubiza iryo jambo. Niba ari ibyo, Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani. Ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.” (Daniyeli 3:16-18). Iki gisubizo batanze cyatumye umwami azabiranywa n’uburakari, ategekako babajugunya mu muriro. Ariko Imana irabatabara, kuko bavuye mu muriro nta n’umwotsi ubanukaho ariko abasirikari bagiye kubatamo bakururwa n’ibirimi by’umuriro barapfa (Daniyeli 3:25)

Umwami amenyeko Imana ya ba Saduraka na Meshaki na Abedenego, ariyo ibakijije aravuga ati “Imana ya Saduraka na Meshaki na Abedenego ishimwe, ni yo yohereje marayika wayo ikiza abagaragu bayo bayiringiye, kuko bigurukije ijambo ry’umwami bagahara amagara yabo, kugira ngo batagira indi mana yose bakorera cyangwa basenga itari Imana yabo. (Daniyeli 3:28)

Muri iyi minsi usanga hari ibintu abakristo bitako bikomeye nyamara wakitegereza ugasanga babiterwa no kutagira ubumenyi buhagije ku byanditswe byera ndetse no kubyizera. Bibiliya ibyo ivuga ni ukuri kuzuye. Mu ijuru nta mpamvu zizabayo zo gukiranirwa , kuko ibi kunanira uyu munsi uzasanga hari undi wabishoboye birakunda.

• Nushaka kuvugako gukiranuka uri umuyobozi bidakunda, Daniyeli, na Meshaki, Saduraka na Abedenego bazakunyomoza kandi bazakubwirako babishoboye.

• Nushaka kuvugako gukiranuka nta mugabo ufite bidakunda, Ana azaza akubwire ukuntu yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi gusa, umugabo arapfa kandi aguma gusenga yiyiriza ubusa amanwa na nijoro (Luka 2 :36)

• Nushaka kuvugako gukirizwa mubishuko bidakunda, Yozefu azakubwirako yanze kuryamana na muka Potifari kandi byari gushoboka ko bari kuryamana akamuzamurwa mu ntera. (Itangiriro 39:11-13). Ubu hano bamwe batanga ruswa zitandukanye kugirango babone imyanya ikomeye bazahita batsindwa.

• Uzashaka kuvugako atakoreye Imana kubera akagarengane, hari ubibabuza ,wenda se yaramubwiyeko nasenga cyangwa akajya aho basenga azamugirira nabi, aha hazaza ba Sitefano wapfuye atewe amabuye , Petero wabambwe acuramye, Balutoromayo washishuweho uruhu n’abandi bakaranze mu ngunguru y’amavuta, bazakubwirako bishoboka guhamya Imana byaba ngombwa ukabizira.

• Nuvugako umuntu akiranuka afite ubutunzi kandi aguwe neza, Yobu azakubwirako niyo abana bapfa, imikumbi ikagushiraho n’umugore n’inshuti bakakwihakana ukwiye kunamba ku isumba byose kandi umuntu adakwiye kwishimira ibyiza gusa ibibi byaza bivuye mukoboko kw’Imana akabihakana. Yobu yaravuze ati “Naho yanyica napfa nyiringira, Nubwo bimeze bityo, inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo. 16Ibyo na byo bizambera agakiza, Kuko ari nta muntu uhakana Imana uzaza imbere yayo.” (Yobu 123:15-16)

• Ntarwitwazo ku muntu udakora umurimo w’Imana ngo arakennye, kuko hari umukecuru Yesu yitegereje atura kandi makeya ariko kuko yayatanze ntakindi afite bituma aruta abakire (Mariko 12:42). Ibi bitwerekako Imana yakwemera ufite bikeya uzi kubikoreramo Imana kuruta umukire utanga ibimusagutse.

Aba basore uko ari bane bagize guhamya Imana nayo ibahamiriza mu itanura ry’umuriro kandi bituma umwami ahimbaza Imana yabo. Uziko gukiranuka kwawe nubwo yaba ari mu mibabaro uziko byahesha Imana icyubahiro.?

Ntarwitwazo umuntu ashobora kuzabona kukuba yarirengagije gukora ibyiza agihumeka

Yesu abahe umugisha kandi abakomeze muri byose

[email protected]