Uwo ubuntu bw’Imana bwagezemo bumwangisha ibyaha / Past Nsenga Emmanuel

Iri jambo ry’Imana Past Nsenga Yarisobanuriye urubyiruko rw’abasore , ubwobari bateraniye mu nama yabereye kuri buro ya agakiza.org mu Gatenga, abasobanurira inyigisho z’ubuntu ziri kugenda zigishwa abantu benshi batandukanye, ho yavuzeko bibaje kubona umuntu avugako yemera ubuntu bw’Imana nyamara agakora ibyaha nkana.

Yibukijeko dukwiye gupfa buri munsi. Yavuzeko bibiliya ihinduka ukuri kuzuye iyo ibaye bibiliya yose, ntabwo ijambo rimwe rihinduka ukuri kose, ntabwo principe ijya ikora yonyine, n’ icyo kibazo abantu bigisha inyigisho z’ubuntu bajya bahura nacyo. “ Agakiza nizera cyangwa ubuntu ntabwo bijya byuzura bitari mu bice bitatu: Narakijijwe, Ndimo ndakizwa, Nzakomeza gukizwa
Ubu turimo turakizwa ibyaha byawe, ugomba kubivugira hano mu isi. Niba umuntu asambanye mu muhugure yihane kugirango atungane kuko gukizwa ntibizakorerwa mu ijuru. Itorero ryiza niribwira abantu guhora bakizwa, bitunganya, kureka ingeso mbi ,gusa n’Imana, ngwino upfe ku byaha, reka umubiri. Ikibabaje rero nuko benshi baheze muri twarakijijwe ari naho tuvuga ubuntu(Twakijijwe n’ubuntu ntabwo ari imirimo yacu. Ubuntu ni ikintu wahawe udakwiye, ni iki cyahawe iyo tuvuga ubuntu ? Twahawe ubugingo buhoraho ubundi ntabwo twari tubukwiye.
Ariko tumaze kubuhabwa twagarukiye aho ? Ugarukiye aho ni ubuntu buciriritse hafi ya ntabwo ahubwo ubuntu bugomba kutwinjiza mu yindi ntambwe ivuga ngo “ ubuntu bw’Imana bukiza abantu bose bwarabonetse bugenda butwigisha kubaha Imana budutegurira kuvuga ngo dutegereje umukiza azatuzanire agakiza, tukambura uyu mubiri upfa tukambara udapfa tugasohora mu gakiza kuzuye”.

[email protected]