Urugendo rw’umukirisito (Igice 2) / Pastor Desire HABYARIMANA

Igice cya mbere cyarangiye tugeze ku rugendo rwa gatatu rw’umukiriso, muri iki gice ya kabiri turakomeza tuvuga ku ntabwe ya gatatu y’umukirisito ni urugendo rwerekeza i Yeriko.

Igihe Uwiteka yendaga kuzamura Eliya ngo amujyane mu ijuru amujyanye muri serwakira, Eliya ahagurukana na Elisa i Gilugali. 2 Eliya abwira Elisa ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Beteli.” 4 Eliya arongera aramubwira ati “Elisa, ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Yeriko.” Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko bajya i Yeriko. 6 Eliya arongera aramubwira ati “Ndakwinginze sigara hano, kuko Uwiteka antumye kuri Yorodani.” Na we aramusubiza ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho n’ubugingo bwawe, sinsigara.” Nuko barajyana bombi. 9.Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati “Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe.” Elisa aramusaba ati “Ndakwinginze, ndaga imigabane ibiri y’umwuka wawe.”.( 2 Abami 2:1-9)

Yeriko hari amazi akereta, uwayanyoye wese ntabwo yabyaraga, Elisa niwe yakemuye ikibazo ahereye mu isoko. Yeriko murayizi na none habaga bazakayo bagufi, Yeriko niho habaga impumyi za Baritoromayo, mwibuke umuntu wamanukaga ajya i Yeriko ibintu byamubayeho. Mwibuke Yesu ava muri Yorodani kubatizwa yahise ajya i Yeriko gusenga atwawewo n’umwuka amarayo iminsi mirongo ine, ni naho satani yaje kumugeragereza amarayo iminsi mirongo ine akubitwa ibipfunsi na satani. Nta kiza na kimwe kiba Yeriko ariko ni ngombwa ko umuntu ahanyura kugirango atunganywe, kubw’urukundo rw’Imana yemereko umuntu ageragezwa. Abigisha benshi bavuga Yesu ari umwami, abandi bakamuvuga atanga imigati ariko basimbuka Yesu ari ku musaraba, basimbuka yesu ababazwa.

Imana iba igirango umuntu akure mu gakiza hanyuma azafashe abandi, iyo Imana yemweyeko uba impfubyi iba igirango impfubyi zose zizakwibonemo, ubu hari ahantu njye ntajya kubwiriza, kujya kubwiriza abamugaye ufite ingingo zose , baravugango ahaaa niyivugire sha ntabwo abizi, iyo umuntu yashonje abashonje bose bahita bamwisangamo, kandi nawe azafasha abashonje nkawe kuko iryo shuri yaryize, iyo umuntu yasebye mu buzima abazi icyo igisebo kivuze, Iyo Imana yemeyeko uvuka mu buryo bugoye iba igirango uzagire abo uzabera ubuhungiro, ubushije twize ijambo rivugango “Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, 4iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana” 2Abakorinto1:3-4

Numara kuva i Yeriko uzafasha benshi kuko ubuhamya bwawe buzakiza isi yose kuko Imana yaguhinduye uwo ishakako ubawe. Niyo mpamvu bibiliya ivuga mu Abaroma 8:28, itubwirango “Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye” Bya bintu byose wanyuzemo Imana izabikoresha kubizanisha ibyiza ku buzima bwawe . Birashobokako Yeriko yakuvugishije byinshi, ukumvako Imana yakwanze,ukumvako ari wowe wababaye, Menyako urugendo rukomeje . Yesu yarengeje amaso umusaraba abona ibyishimo bimutegereje, Dukwiye kurenza amaso umusaraba tukamenyako hirya y’umusaraba, hirya ya Yeriko hari ibindi byiza. mwibukeko barenze Yeriko bahise bagera Kanani, ntibongeye kurya manu ahubwo barahinze bareza, Imana ibaha igihugu gitemba amata n’ubuki, barahunika mu bigega, birashobokako umaze igihe kinini mu butayu urimo urwana na Yeriko ariko birashobokako ariyo ya Nyuma ugiye guhitira mu gihugu cy’isezerano.

4.Bakomereje kuri Yorodani: Turimo turiga urugendo rw’umukirisito, Gilugali, Beteli, Yeriko no kuri Yorodani ni ahantu hane Imana inyurana n’umuntu.
Iyo umuntu anyuze i Gilugali arakebwa agahinduka akaba umwana w’Imana, akakira Yesu nk’umwami n’umukiza. Yarangiza agahita ajya i Beteli mu nzu y’Imana akaza aho baramya, bahimbaza, agatangira kuba mu migisha yo mu gakiza k’Imana. Hanyuma Imana igatangira ku mugerageza ikamunyuza i Yeriko kugirango imucencure, imucure, imuhindure, abe uwo kwizerwa agire agakiza kazima nk’umuntu wageragejwe hanyuma azabere umugisha abandi nabona kuva i Yeriko azabone kujya muri Kanani.

Hanyuma bakomereje Yorodani, Yorodani nayo irakomeye ariko ni ahantu Imana yiyerekanira mu buryo bukomeye, ni ahantu Imana Ishyira abantu ku rundi rwego, muraziko umuntu wize primaire atajya gusaba akazi hamwe n’umuntu wize Kaminuza. Iyo Imana ikwigishije ibikomeye iba izagukoresha ibikomeye bitewe naho yakunyujije. Nubona umuntu abwiriza afite amavuta ntuzifuze amavuta ye, uzaba wifuje imiruho yarushye n’imibabaro yababaye, inzara yashonje n’uruvugo yavuzwe n’ibindi byose. Amavuta ava mu kwihanganira ibigeragezo , gusigwa amavuta kwawe kuzangana naho ugejeje wihanganira ibigeragezo, amavuta uzagira mu buzima azaba agejeje aho wagejeje ubana na Yesu. Gusigwa kugira umumaro iyo wasizwe mu buryo bwo kwihanganira ibikugerageza, warateye intambwe mu kubana na Yesu neza, ibyo nibyo byitwa gusirwa.

Yorodani ifite amateka akomeye kuko niyo igabura abisirayeli n’andi mahanga, mwibukeko Imana yahagaritse Yorodani abisirayeli baratambuka, ibirometero birenga makumyabiri na bitandatu. Namani yagiye muri Yorodani akira ibibembe. Yohana niho yabatirizaga na Yesu niho yabatirijwe. Ni ahantu umuntu agera Imana igashyira itandukaniro hagati ye n’abanyamahanga, Yorodani isobanuye ikigeragezo umuntu yambukisha kwizera,Iyo umuntu ageze kuri Yorodani yiga kubaho mu buryo bwo kwizera , ntabeshwaho n’umushahara,ntabeshwaho nuko akomeye abeshwaho no kwizera. Hano ubuzima bw’umuntu buba bwarahindutse bukivanga n’ubwa Yesu.

Mwibukeko Eliya na Elisa bahageze, Eliya yafashe umwitero we akawurambika kuri Yorodani, amazi agaherako acikamo kabiri bakambuka, uwo ni umurimo wo kwizera natwe dukwiye kugera ahantu hakomeye Yesu akiyerekana.

Mwibuke abisirayeli bambutse Yorodani bahita bagera mu gihugu cy’amasezerano, iyo uvuye muri Yorodani uba ugiye kuba mu migisha y’Imana. Yorodani ni ahantu Imana inyuza umuntu hakomeye ariko na none ikamukoresha ibindi bintu bikomeye mu bwami bwa Yesu.
Birashobokako Imana yaguha kanani ukiri mu isi kandi ko ibyo mwasize muzabishumbushwa incuro ijana. Iyo umuntu amaze kwambuka Yorodani, ni ahantu Imana ishobora kumushumbusha ibyo yabuze inshuro nyinshi. Hari ahantu Yesu yageze aravugango nimwe mwihangananye najye, mugumana nanjye mu byo nabyeragejwe byose, nanjye mbabikiye ikamba ry’ubugingo. Hari umunsi tuzambuka Yorodani y’urupfu tukinjira mu bwami bw’Imana, tuzibagirwa imibabaro n’ibindi byose byatugerageje. Umuririmbyi yaririmbye indirimbo y’ijana n’umunani ngo ” mu ntambara ndasana n’ibyaha, mfite umugaba n’umwami Yesu, nituba hamwe nzahora nesha, ikintu kidutera kuneshwa ni ukutaba hamwe n’umwami Yesu.

Bageze hakurya ya Yorodani Eliya yabwiye Elisa ngo nsaba icyo ushaka ndakiguha tutari twatandukana, aho hantu niho Imana iduhamagarira kugera, aho Imana ikubwirango naguciye mu biganza nk’Imanzi , nkurinda nk’imboni y’ijisho mbese ukaba ku mutima w’Imana. Bibiliya ivugako abera bo mu isi aribo Uwiteka yishimira, abo bantu Imana ibita ubwoko bwatoranyijwe, abantu bambutse Yorodani Imana izaba umugisha w’umwihariko. Eliya yahise amuha imigabane yikubye iye kabiri, muribuka ko ariho Yesu yazamutse agatanga impano nyinshi n’imigisha myinshi .

Ugeze he ugendana Yesu ? Mwanyuranye I Gilugali ? warakebwe ? nta ngeso za kamere zikikwizingiraho ? ibyo waje uhunga ntibyagukurikiye no mu rusengero? Ubuzima bwawe burangwa no gukzwa ? uribukako uri urusengero rw’umwuka wera , ujya ugira igihe cyo gusabana n’Imana muri urwo rusengero ? Tekereza uko ubanye n’Imana i Beteli, I Yeriko uhabaye ute ? ntibishobokako ufite amaganya .

Iyo umuntu akijijwe akira mirimo ya kamere akagira imbuto z’umwuka, si imbuto z’umwuka gusa ahubwo umuntu agira n’impano z’umwuka. Imbuto ni ikenda n’impano ni ikenda. Imana yifuzako ugera igihe uhinduka urusengero ukuzura umwuka wera, ukihangana ugatsinnda,ugahabwa ibyiza byose byo mu gakiza k’Imana. Imana iragutegereje irashakako ukizwa ugakebwa , ugahinduka umwana wayo.

[email protected]