Uretse kuba ufite urusengero ubarizwamo ubundi utuye hehe mu buryo bw’umwuka?

Umubatizo w’amazi menshi usobanuye gupfana no kuzukana n’umwami wacu Yesu Kristo, nk’uko nawe yawubatijwe ashushanya ibyo gupfa kwe no kuzuka kwe. Iyo itorero rikwemereye kukubatiza riba rigutangiye ubuhamya ko uri umunyetorero mwiza wujuje ibisabwa,nuko bakagushyira mu mazi nka kumwe Yohana yabikoreye Yesu.

Amaso y’itorero afite aho agarukira. Ntareba hose kandi ntabona byose. Nimvuga itorero aha twumvikane ko ari idini runaka. Mu idini rero bibaho ko hari n’ibyo baba bakuziho ariko bakabyirengagiza kubera impamvu runaka zifitanye isano ahanini n’umusaruro baba bagutegerejemo.

Byashoboka ko ari wowe utanga menshi mu gushyigikira umurimo, wasanga wenda ari wowe uririmba neza ku buryo kukubura bisa n’igihombo, wasanga ari wowe ucuranga neza cyane abantu bakanezerwa, wasanga warize cyane ufite uburyo butandukanye ubafashamo, cyangwa se atari n’uko ufite umumaro ahubwo wenda banagutinya kubera imyanya ikomeye ufite cyangwa se ubundi bushobozi runaka, wowe ukajya ubona bakwakira neza ndetse banakwicaza ahantu hatagera buri wese ukabyishimiramo, kandi umutima wawe uzi neza imibereho yawe hirya no hino mu buzima bwawe bwa buri munsi.

Yakobo na Yohana bigeze gusaba Yesu ko yazabicaza impande ze, abasaba kunywera ku gikombe azanyweraho no kubatizwa umubatizo we. Mariko 10:36-38

Bishatse kuvuga ko kubatizwa umubatizo wa Yesu bikwiye kurenga kuba ikimenyetso cy’ubuhamya bw’itorero bikagera ku rwego rwo kuba guhamya ko wizera Yesu ndetse ukanywera ku gikombe yanywereyeho. Kuko aho yanyuze dutegerezwa kuhanyura natwe, nk’uko yavuze ko nta mugaragu uruta sebuja. Yohana 15:20.

Abameze batyo rero, bamaze gupfana nawe bazukana nawe kubwo kwizera, kandi ijambo ry’Imana riduhamiriza ko n’ubwo bakiri mu isi ariko mu buryo bw’Umwuka babana na we mu ijuru.

Nuko ituzurana nawe, itwicaranya na we mu ijuru, mu buryo bw’umwuka turi muri Kristo Yesu. Abefeso 2:6

Uvuga ko akijijwe rero yakabaye yicaranye na Yesu mu Ijuru mu buryo bw’Umwuka.
Mu buryo bw’umubiri bari mu isi basonza nk’abo mu isi, bakena nk’abo mu isi, barware nk’abo mu isi.

Ariko bicaye mu Ijuru mu buryo bw’Umwuka. Bagira urukundo nk’abo mu Ijuru, bahorana amahoro mu mutima nk’abo mu ijuru, bahorana umunezero nk’abo mu ijuru, bahimbaza Imana nk’abo mu ijuru, ubuzima bwabo bw’umwuka bubaho nk’abatuye mu Ijuru.

Abantu bameze batya rero bari mu ibanga ntibamenyerwa mu rusengero. Aba nibo bitwa itorero mu by’ukuri. Idini si itorero, icyakora ab’itorero bashobora kuba mu idini. Icyakora aba ubwabo bahawe Umwuka wera ho ingwate, kandi bahamanya na wo ko ari abana b’Imana. Niyo mpamvu banezerwa kandi isi ibababaza, bakavuga neza kandi babwiwe nabi, bagakunda kandi bangwa, ibyaha bibageraho bigasanga ntibafite umwanya wabyo kuko mu Ijuru hatagera ibyaha.

None mwenedata reka nkubaze akabazo k’amatsiko: Niba abana b’ijuru barituyemo mu buryo bw’Umwuka buriya aba Gehinomu bo batuye hehe?

Ukurikije uburyo twabonye haruguru abana b’Ijuru babaho usanze utuye mu ijuru? Abakozi b’Imana, abashumba, abadiyakoni, abanyamasengesho n’abandi bafite imyanya mu nzu y’Imana, bamwe muri bo nibo barwana nibo batongana, nibo bagambanirana, barasambana, bararoga, bakora ibyaha bikomeye bityo kandi ku cyumweru bose bambara neza ndetse bakabwira abandi Ijuru n’iterabwoba ryinshi n’ibikabyo.

Reka tuvugishe ukuri. Niba koko warapfanye na Kirisito ukazukana nawe, bivuzeko wicaranye nawe mu Ijuru mu buryo bw’Umwuka. None , ko ugambanira mugenzi wawe mu ijuru baragambanirana? Ko ubeshya mu ijuru barabeshya? Ko wiba ibyacumi n’amaturo n’imisoro no kuriganya n’ubundi bujura butandukanye uzi nawe ukora, mu Ijuru bariba? Ibaze ko abapadiri n’abapasiteri bamwe na bamwe bakoze Jenocide!

Nshuti tutitaye ku rwego uriho n’umwanya ufite mu rusengero reba neza aho utuye mu buryo bw’umwuka maze uhindukire ujye aheza, ibitari ibyo, aho uba ni naho uzakomeza kuba. Niba uniyumvisha ko wagezeyo, ukaba ukorerayo ibyaha, imbaraga zirukanyeyo Rusoferi ari we satani, nawe zizakujugunya mu muriro utazima ubikiwe abanzi b’Imana bose.

Iyo tutasomye neza Ijambo ry’Imana satani araturiganya akatwongorera ko gukizwa neza bidashoboka twambaye umubiri, nuko tugakora ibyaha kubw’ibyo. Ariko birashoboka. Yesu tuvuga ko ari muri twe niba koko ari umwami n’umukiza wacu, birashoboka. Ashobora kuba ari umukiza muri twe ariko atari umwami, kuko abaye umwami yategeka byose bitunanira. Niba yarakiranutse bigashoboka, natwe byashoboka. Pawulo amaze gukizwa yarakiranutse birashoboka. Petero na Yohana byarashobotse n’abandi benshi.

None ubwo tugoswe n’igico cy’abahamya bangana batyo tuzabona kindi ki cyo kwireguza? Abaheburayo12:1

Ntibikwiye ko umuntu wakiriye Yesu aba imbata y’icyaha icyo ari cyo cyose. Ubuzima bukijijwe burashoboka kandi tukiri mu isi. Niyo mpamvu abenshi bazatungurwa ababwiye ati: “Mumve imbere sinigeze mbamenya” kandi bari bazi ko bagerageje. Twenyine ntibishoboka ariko niba Yesu ari umwami mu buzima bwacu birashoboka. Niba bidashoboka ntihakongere kubaho kwibeshya ijuru, kuko abazaribamo n’ubu baririmo mu buryo bw’Umwuka.

Emerera Yesu atware ubuzima bwawe aguhindure utunganye rwose, hanyuma agutuze mu ijuru mu buryo bw’umwuka, ntuzongere kugira na rimwe ubwo uba intandaro y’ikibi kuko nta bibi biba mu ijuru.

Kingura umutima wawe Yesu aragutegereje ngo akugirire neza, agufite ibambe n’urukundo, ni cyo cyatumye yemera birya byose uzi, nuza arakwakira!

Vedaste [email protected]