Umuti w’inzara iriho.

MATAYO 21:19
19. Abona umutini iruhande rw’inzira arawegera, asanga utariho imbuto keretse ibibabi gusa, arawubwira ati: “ntukere imbuto iteka ryose”. Muri ako kanya uruma.

Yesu aha yari azindutse kare cyane, yerekeza mu murwa, ariko yari afite ikibazo gikomeye cy’inzara, nuko abona igiti cy’umutini gifite amababi y’ibitontome , gisa neza rwose, akegera acyitezeho imbuto, ariko akigezeho arakitegereza, akiburaho imbuto, ako kanya ahita akivuma, cyuma ubwo.

Yesu nawe inzara yari irimo imurya nkuko natwe dusonza, iyi nzara yari afite, igisubizo cyayo cyari imbuto, iyo aza kucyegera, akagisangaho imbuto, ntiyari kukivuma, aha twibuke ko uyu mutini ntiwari mu gihe cyo kwera kwawo, ariko ntibyatumye, Yesu awugirira imbabazi ngo nuko atari mu gihe cyo kwera imbuto kwawo.Ninako abakristo nabo baba bakeneweho ikintu kimwe rukumbi, mu guhaza inzara y’ ababazengurutse, icyo kintu nta kindi ni imbuto.

Amababi ni imirimo umuntu yakora nko kuririmba, kubwiriza, guhanura ariko ntambuto z’umwuka wera ziherekeje iyo mirimo,ikindi kandi Ijambo ry’Imana rigaragaza imbuto z’umwuka izo arizo, ariko rero imbuto z’umwuka ni urukundo n’ibyishimo, n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda (ABAGALATIYA 5:22-23).

Kwera imbuto, bigomba kubaho igihe cyose, mu gihe cy’umunezero ndetse no mu mubabaro, mu gihe cyo guhaga ndetse no mu gihe cy’inzara, mu gihe cyo gukundwa ndetse no kwangwa, n’ibindi. Kwera imbuto bisaba kwihangana nkuko ijambo ry’Imana ribivuga: Izo mu butaka bwiza, abo nibo bumva ijambo bakarifata neza mu mitima inyuzwe myiza, bakera imbuto kubwo kwihangana(Luka 8:15).

Igiti cyera imbuto, kiba gifite ubuzima muri cyo, ntawapfa kugitema, mu gihe ibiti bifite amababi masa biri gutemwa, birumvikana ko imbuto zirinda igiti, ibi ninako bimeze k’umukristo wera imbuto z’umwuka.

Umukristo nawe kugirango yere imbuto bimusaba kugira aho avoma ubuzima mu yandi magambo bimusaba kumva ijambo ry’Imana,kurisobanukirwa no kuyoborwa naryo, aha wahita usobanukirwa impamvu zituma habaho abakristo batera imbuto.
Ubusanzwe, ahantu hari imbuto, haba hari ubuzima, abantu baho ntibarwaragurika, ahantu hari imbuto hifuzwa n’abantu bose, no mu buryo bw’umwuka niko biri, dushoje tukwifuriza kwera imbuto z’umwuka , ukazerera muri kristo yesu, kugirango zigire agaciro imbere y’Imana.

[email protected] Agakiza.org