Umuryango mwiza ni igenamigambi ry’Imana (Igice cya 2)

Mu igenamigambi ry’Imana, yagennye ko habaho umugabo n’umugore, yo ibona ko umuntu ataremewe kuba wenyine, ahubwo ni ishyirahamwe rishinzwe
kumarana irungu, rikorera hamwe kandi rifite intego imwe. Ni abantu bunzwe no kumvikana.

Aba ni abagore bibiliya ivuga babaye ibyitegererezo umugore wese yafatiraho urugero rwiza:

1.Yokebedi (Nyina wa Mose) kuva 6:20

• Yabaye intangarugero mu burezi
• Yigishije abana be kubaha Imana
• Abatoza amakenga, kwiyanga no kwitangira abandi.

Yahishuriye umwana hakiri kare kumenya kwiyambaza Imana ngo ijye imugoboka mu gihe cy’akaga. Yokebedi yagumanye uwo mwana imyaka cumi n’ibiri. Uwo mwana ajya mu nzu ya cyami, ashyīrwa umukobwa wa Farawo, amurera nk’umwana we, ariko ibyo Mose yigishijwe mu bwana ntibyigeze bihanagurika mu bwenge bwe.

2. Hana , Nyina wa Samweli (1 Samweli 1:20)

• Yari umugore ufite kwizera gutuje
• Yari afite kwera kugurumana
• Yihanganiye incyuro n’ishyari bya mukeba we
• Yamenye gutega amakiriro ku Mana
• Yari azi kwiyumanganya
• Yagize imihigo itivuguruza

“Buri mwaka Hana nyina wa Samweli yamudoderaga agakanzu akakamujyanira I Shilo we n’umugabo we, bagiye gusenga. Muri utwo twenda twe duto tw’urwibutso rw’ukuntu nyina yamwitagaho, buri kadodo kose kaherekezwaga n’amasengesho. Ntiyigeze amusabira icyubahiro cyo ku isi, ahubwo ngo abe uwera, umwiringirwa, uwita ku ngorane z’abandi. Yamwifurizaga gukomera nyakuri gushingiye ku guhesha Imana icyubahiro no gukorera ibyiza bagenzi be.
Hana yabonye ingororano ikomeye. Icyitegererezocye kirimo inkunga ikomeye ku mubyeyi wese utekereza inshingano Imana yamuhaye.

3. Abigayili : muka Nabali (1 Samweli 25:32-34)

Abigayili yari umugore w’umunyabwenge washyingiwe ikigoryi. Ubwenge bwe bwamubereye ubwugamo, bukiza ibye n’abe.
• Yari azi kwifata neza no kuvuga neza
• Yihanganiye kubana n’ikigoryi
• Yari afite ubwenge buzi kureba kure
• Yatesheje Dawidi icyaha cyo kumena amaraso.

4. Sara , muka Aburahamu

• Yubahaga umugabo we, akicisha bugufi imbere ye. Yamufataga nk’umutware we.

5. Elizabeti (Nyina wa Yohana Umubatiza, Luka 1:15 , 80)

• Yumviye amabwiriza yahawe n’Imana azakurikiza mu kurera Yohana
• Amurinda ibisindisha
• Amutoza imico myiza ituma Yohana ashimwa n’Imana n’abantu
• Uburezi yahawe na Elizabeti bwatumye yuzuzwa Umwuka Wera uhereye
akivuka.

6. Mariya Magadalena, Yowana muka Kuza, Suzana batanze ubutunzi bwabo mu gufasha Yesu n’intumwa ze. (Luka 8:1-3)

7.Foyibe (Abaroma 16:1-2)

Yabaye umudiyakonikazi w’intwari mu gufasha intumwa za Yesu ngo zirangize umurimo. Pruskila muka Akwila yafatanije n’umugabo we guhugura intumwa Apolo (Ibyakokzwe n’Intumwa 18:26).

Muri iki gihe hakenewe abagore bafite ubwenge n’umutima uhana bishyitse.
Kugira ngo basohoze umurimo bubaha Imana, bashikamye mu Ijambo ryayo,
kabone n’ubwo abagabo babo baba baryanga. Abameze batyo nibo bashobora
gufasha abagabo bakuruwe n’isi n’uyu mubiri. Bene abo ntibashobora gukurikira
abagabo babo igihe bagiye mu binyoma.

Igihe turimo gishaka abagore bubaka abagabo babikomoye ku rukundo ari
byo bibyara kuganduka. (Abefeso 5:22).

Source: http://ibitabo.indirimbo.net

[email protected]