Umukristo akwiye kubaho, ubuzima buhora bushakashaka, ibyo Imana ishima.

ABEFESO 5.10
Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima.
Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo (Abefeso2.10).

Burya umubyeyi ashobora gutuma umwana we gushaka ikintu runaka, noneho yagaruka amubwira ko yakibuze kandi we azi neza ko gihari, akamutegeka gusubira kugishakashaka!

Tujyanye n’iri jambo, Imana na yo irashaka ko ushakashaka uko wamenya ibyo ishima, kuko birahari kandi biri hafi yawe, nushyiramo umwete uzabimenya (Yeremiya 29.13)

Imana rero ijya kurema abo yahamagaye, yari ibiteguriye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo buri wese abasha kumenya igihe ashakashatse nk’uko abatubanjirije babikoze:

Daniyeli na bagenzi be bageze i bwami i Babuloni, bakoze ubushakashatsi bamenya ko ibyo kurya byaho biba byaterekerejwe ibigirwamana, uretse ibishyimbo n’amazi, maze ibyo bindi barabyirinda (Daniyeli 1.8);

Yobu na we yashakashatse ibinezeza Imana, abona ko kuyikiranukira akabaho ari inyangamugayo kugeza ku gupfa ari cyo cyamuhesha agaciro, abihitamo kandi abinambaho (Yobu 27.5);

Tabita na we ni uko, kuko yasanze gukorera Imana uturimo two mu ibanga akoresheje umwuga we wo kudoda imyenda, maze agafasha imfubyi n’abapfakazi bifite ingororano nyinshi, bituma abikora anezerewe (Ibyakoze n’Intumwa 9.36);

Ingero ni nyinshi z’abatubanjirije bagiye bashakashaka mu buryo bunyuranye uko bakora ibyo Umwami Imana ashima (Abaheburayo 11.32); uyu munsi rero nawe winjire muri ubwo bushakashatsi ukiranuka muri byose, Uwiteka ntazakureka (Zaburi 37.25). Amen
[email protected]