Umuhanzi w’umwaka Christina Shusho asubiye i Nairobi gutaramira abanyeshuli bo muri Kaminuza ya St. Paul muri ‘Mr & Mr.s St. Paul’s University Gala Night’

Christina Shusho uzwi cyane ku ndirimbo ze nka Unimbuke, Wa kuabudiwa , Mtetezi Wangu , Napenda , Napokea Kwako n’indi aherutse gusohora yise Nataka Nimjue, ubu aritegura gusubira mu mujyi wa Nairobi kubataramira mu ndirimbo zo guhimbaza Imana nyuma y’aho ahaherewe igihembo cy’umuhanzi w’umwaka.

Umurimo w’Imana ni wo ashyize imbere kuva yakiriye Kristo akamwegurira ubuzima bwe. Uyu mugore akora imirimo y’Imana itandukanye mu itorero rye i Dar Es Salaam. Kuri uyu wa 9 Ugushyingo rero, Shusho arataramira Abanyakenya kuri Kaminuza ya St. Paul mu gitaramo cyiswe Mr & Mr.s St. Paul’s University Gala Night.

Umwaka ushize, iki gitarano cyiswe Gala Night cyagenze neza cyane aho Dj Mo, Eko Dydda, Willy Paul, Dk na Alice Kamande bari bataramiye abakunzi babo mu w’2012. Ubu rero mu rwego rwo kumurikishiriza abanyeshuli umucyo ari ryo jambo ry’Imana, ubuyobozi bwa Kaminuza ya St. Paul bwahisemo gutumira umuhanzi ukunzwe cyane ndetse wegukanye igihembo cy’umuhanzi ari we Madamu Christina Shusho.

Ibi rero ngo bikaba byanejeje Christina Sshusho usanzwe unezezwa no kwamamaza ubutumwa bwiza.