Umuhanzi Nowa ucuranga atabona azaririmba mu giterane cyateguwe na Eli Elohe muri Paruwase ya Ruhango

NOWA Afite ubuhanga bwo gucuranga na piano na gitari , akanaririmba atabona

Groupe Eli Elohe yateguye igiterane cy’iminsi ibiri kizabera muri paroisse ya ruhango , Mu mpera z’iki cyumweru guhera kuwa 20 kugeza kuwa 21 Ukwakira, 2018 ku cyumweru,groupe.

Ku bufatanye na paroisse ya ruhango bazakora igiterane cy’ivugabutumwa cy’iminsi ibiri, intego nyamukuru y’iki giterane ikaba ari intumbero groupe Eli elohe ihorana yo " kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo" Iyi ikaba ari n’inshingano Yesu Kristo yasigiye abizera Bose ," nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’umwana n’umwuka wera", (Matayo: 28:19.)

Naho intego yihariye umudugudu wa ruhango ufite ni "Ugushima Imana ibyo yakoze" "ni wowe Mana yanjye y’imbaraga nzagushima, ni wowe Mana yanjye nzagusingiza"Zaburi 118:28"

Umuyobozi w’umudugudu wa ruhango, Pasiteri Twagirayesu Joseph avuga ko bafite byinshi bashima Imana cyane cyane aho Imana igejeje ibaha imbaraga n’ubushobozi bwo kubaka Inzu yayo.

Groupe Eli Elohe yashinzwe kuwa 20, Mata 2016.President wa groupe Eli Elohe SENGOMA Jean Nepo akaba n’umudiyakoni mu itorero rya ADEPR avuga ko iyi groupe yashinzwe hagamijwe gukoresha neza ikoranabuhanga cyane cyane imbuga nkoranyambaga nka whatsap bagahugurana mu ijambo ry’Imana, bakungurana inama mu by’urugendo rujya mu ijuru.

President wa groupe Eli Elohe SENGOMA Jean Nepo yavuze ati “Nk’abizera tubabazwa cyane no kubona benshi bakoresha nabi izi mbuga, ugasanga batuka Imana, bareba amashusho y’urukozasoni, bagambana , basebya igihugu n’itorero , abandi bakoresha ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubwambuzi bushukana n’ubujura. Twe twahisemo gukora ibyiza duhujwe n’ikoranabuhanga, ibi ndetse bikanaturinda kurangarira ku Mbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu bitagira umumaro, byose ndabyemererwa nyamara ibingirira akamaro si byose .byose ndabyemererwa ariko sinzategekwa n’ikintu cyose. (1Abakorinto 6:12)"

President wa groupe Eli elohe yakomeje avuga ko yashyize Ku rubuga whatsapp abo yari azi bahuje Kwizera n’abo bagenda bazana abandi bamaze kuba umubare ushyitse no kuganira bihagije batangira kujya bahura basenga nyuma batangira gukora ibiterane.

SENGOMA Jean Nepo yavuze ati “ Ingero ni nk’ibyabereye i Muhanga Ku mudugudu Wa Karubanda, Huye Ku Mudugudu wa matyazo , gicumbi kuri paroisse ya Miyove, Kigali muri paroisse ya Jabana”

Groupe Eli Elohe yakunze kwibanda mu ivugabutumwa, gusura abarwayi, gufasha abakene kubona ubwisungane mu kwivuza, gufasha insengero mu nyubako n’ibindi.

Muri iki giterane abavugabutumwa n’abahanzi b’iyi groupe basanzwe bazwi n’ahandi henshi bakozweho , barimo nk’umuhanzi uririmba akanacuranga atabonawitwa Uwikomejekumana Nowa ukunze kwitwa Manowa, umuhanzi Sindikubwabo Jamvier bakunze kwita Komezuzamuke , umuhanzi Tumusange Jean Pierre bakunze kwita Mubaraka. , Pastor Claude wo mu itorero ry’akarere ka Gicumbi, Pastor Gahongayire Emmanuel wo mu itorero ry’akarere ka Muhanga, Ev Egidie wo mu itorero ry’akarere ka Huye , Ev Donatien n’abandi benshi .

Nshimiyimana Egide akaba na Comptable wa groupe Eli Elohe avuga ko biteguye neza ,ibyasabwaga nk’imyiteguro byose byarangiye .

Uko groupe Eli Elohe yagiye yaguko yahinduye ubueyo bw’imikorere , ntigikora nk’ikorera Ku rubuga whatsapp ahubwo uru rubuga rukoreshwa gusa mu biganiro, gutanga amatangazo no gupanga umurimo w’ivugabutumwa maze ubu isigaye ihura kenshi mu masengesho no mu ivugabutumwa.
Groupe Eli Elohe igira abanyamuryango mu gihugu hose, iyo itakoze ingendo z’ivugabutumwa mu ndembo no mu turere dutandukanye ihurira i Muhanga muri paroisse ya Gahogo Ku Mudugudu wa Karubanda nk’icyicaro cyayo gihoraho.

Bamwe mu bagize Groupe Eli Elohe: igizwe n’abahanzi n’abapasiteri n’abavugabutumwa batandukanye hirya no hino mu gihugu


Zimwe mu ndirimbo za Nowa uzaba uri muri iki giterane ziri kuri youtube