Umuhanzi Jean Torero n’Umuvugabutumwa Andrea mu ivigabutumwa mu gihugu cy’u Burundi

Mu gihe bakomeje kwibikaho abakunzi benshi bo mu gihugu cy’abaturanyi cya Burundi, tutirengagije ko no mu Rwanda ariko bimeze, Umuhanzi Nsengiyumva Jean bakunze kwita Jean Torero hamwe n’umujyanama we akaba n’umuvugabutumwa w’ubushake Bwana Ndereyimana Andrea bombi batumiwe kuvuga ubutumwa aho i Burundi mu mpera z’iki cyumweru.

Nk’uko twabitangarijwe n’umuvugabutumwa Andrea akaba n’incuti ya Torero ngo urugendo rwabo ruzamara iminsi 4, aho itsinda rimwe ririmo na Terero rihaguruka kuri uyu wa kane taliki 26 Nzeri 2013, naho we agahaguruka kuri uyu wa gatanu bitewe n’ivugabutumwa rya buri munsi aba afite kuri Radio Inkoramutima.

Si ubwa mbere batumiwe i Burundi, ahubwo bisa n’aho bahagize iwabo bitewe n’uburyo bakundwa n’abaho cyane dore ko bashobora kuba bahafite abakunzi benda kungana n’abo mu Rwanda. Ibi biterane batumiwemo bizabera i Kibenga ndetse n’i Ruhero, hafi y’ingoro ya Perezida w’icyo gihugu ku rusengero rwitwa ROCHE.

Kwitabira ivugabutumwa i Burundi bikaba bishimisha aba bakozi b’Imana, kuko ngo ubutumwa buba burimo kwaguka kandi ari byo bahamagariwe. I Burundi bahafite incuti nyinshi, cyane cyane nka Pastor Habyarimana Desire (i Burundi), Pastor Rucumu Sam, Pastor Nsekerabanga n’abandi.

Ikigaragaza ko Torero na Andrea bakunzwe i Burundi bikaba byaragaragariye mu gitaramo cya Torero, aho yashyigikiwe cyane kandi mu buryo bufatika n’itsinda ryavuye i Burundi. Nyuma y’iki giterane bitabiriye, bombi bakaba bategura kuzakorerayo ikindi gikomeye cyane bazatwarayo ahabanzi nka Theo n’abandi.

Gideon Mupende