Umuhanzi Jean Claude HAKIZIMANA yateguriye abakunzi ba Gospel concert yo Gushima Imana

Iyi ni imwe mu nzira Umuhanzi Jean Claude yatangiye kugirango arusheho kwagura ibihangano bye , anashime Imana yamukomereje amaboko mu gihe kigera ku myaka 3 ari umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana. Mu ntamabara zose yahuye nazo Imana yabanye nawe, imurinda gusubira inyuma.

Iyi concert izitabirwa n’abaririmbyi batandukanye, bazaba barimo: Abaririmbyi bo ku mudugudu wa ADEPR Rugarama, paruwasi ya Rugarama , Nyamirambo na worship team yaho, hazaba hari n’umuhanzi Jado Sinza.

Kuri ubu Umuhanzi Jean claude afite indiribo zigera kuri enye. Eshatu z’amajwi n’indi imwe y’amashusho. Gukora ibitaramo byagutse ni imwe mu ntego yihaye kugirango abashe kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi afatanyije n’abandi bahanzi. Iyi concert izaba igamije gushima Imana , ifite intego iboneka muri Yohana 9:4 “nkwiriye gukora umurimo w’uwantunye hakiri ku manywa” Umwigisha ni pasteur MUNYANZIZA celestin.

Jean claude yashimagiye ikigamijwe muri concert yateguye, agira ati “ iyi consert izaba irimo kuramya no guhimbaza n’ijambo ry’ Imana, ni consert yange ya mbere !!ntabwo ari ukumurika album ahubwo ni ugushima lmana kandi nibutsa abantu ko dukwiriye gukora hakiri ku manywa nkuko intego ibivuga ngasaba abantu kuzitabira kuko tuzahungukira byinshi!!”

Iyi concert izaba kuwa 17 Werurwe 2019. Guhera saa 14:00-18:00 kuri paroise ADEPR Rugarama i Nyamirambo.

Umva imwe mu ndirimbo za Jean Claude