Umuhanzi Frank Mario Sebudandari akaba n’umunyamakuru mu kiganiro ‘Himbaza’ kuri RC Nyagatare arakora ubukwe kuri uyu wa 14 Ukuboza 2013

Frank Mario Sebudandari ni umuhanzi, umunyamakuru ndetse akaba n’umukinnyi wa Film. Kuri ubu rero ngo akaba agiye kurushinga n’umukunzi we Muhinda Annet.

Sebudandari ukorera umurimo w’Imana mu itorero Revelation i Kabarore yagize uruhare mu guteza imbere Gospel muri Nyagatare binyuze muri iki kiganiro cye cyitwa ‘Himbaza,’ ndetse afasha abahanzi batandukanye kuzamuka mu nganzo yabo yo guhimaza Imana. Annet bazarushinga we ni Umukristo mu itorero Apostolic church i Remera ya Kigali.

Uyu musore rero akaba azarushinga mu mpera z’uyu mwaka wa 2013 na Muhinda Annet. Ku wa 14 Ugushyingo rero ni bwo ubukwe bwabo buzaba, gusaba no gukwa bizabera i Karangazi saa tatu za mu gitondo (9:00am), gusezerana imbere y’Imana bibere mu itorero Revelation Church Kabarore riyobowe na Bishop Gasabira Emmanuel saa munani z’amanywa (2pm). Nyuma y’iyo mihango, abatumiwe bazakirirwa mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Gatsibo.

Ku bashaka kumwifuriza urugo ruhire, mwamubona kuri iyi address:

0788880318 / 0728880318
Email: [email protected]