Ujya ugira ikibazo cyo guhumura nabi mu birenge? Dore igisubizo

Burya abantu batari bacye bashobora kugira impumuro mbi mu birenge kuberako iyo wambaye inkweto zifunze, byanze bikunze ugomba kugira ibyuya mu birenge, uko inkweto zishyuha ni nako ibyuya bigenda byiyongera noneho bacterie nazo zikabona uko zikura neza ari nazo zituma haboneka umwuka uhumura nabi

Wabasha ute gukura umwuka mubi mu birenge?

Kugirango uyu mwuka mubi uve mu birenge nuko ufata ibirenge byawe ukabyinika mu ibase washyizemo icyayi cya mukaru, ibi iyo ukunze kubikora cyane bigabanya igipimo cy’ibyuya wagiraga mu birenge ndete na za bacterie ntizibone uko zikura ngo zibyare ya mpumuro itari nziza

Ese ibi bikorwa bite?

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ufata litiro imwe y’amazi ashyushye ugashyiramo amajyane byamara gukora ugashyiramo ibirenge byawe mu minota 30, nyuma y’iyo minota uhanagura ibirenge byawe neza ariko ukibanda hagati y’amano, ubundi ibyo ukabikora nibura 1 ku munsi

Mu gihe kandi ubonye ibyuya byo mu birenge bitagabanuka cyane ni ngonbwa kubikaraba byibura 2 ku munsi n’amazi meza n’isabune

Impamvu y’ibi byose nuko abashakashatsi basanze icyayi cya mukaru gikamura ibyuya mu birenge ndetse kigakuramo impumuro mbi yumvikanagamo

Src: topsante.com