Ubuzima bufite ntego (Umunsi 7, igice 1) ?

Rick Warren ni umupasiteri w’umunyamerika akaba n’umwanditsi w’ibitabo.

Uyu ni umunsi uwa Karindwi muri ya minsi mirongo ine twihaye yo gusoma igitabo cyanditswe na Rick wallen, yitwa “Ubuzima bufite intego” uyu munsi umutwe dusoma ufite intego yitwa “Imvano ya buri kintu”

Byose bikomoka ku Mana yonyine
Byose bibeshwaho n`imbaraga zayo
Byose bibereyeho kuyihesha icyubahiro
Abaroma 11:36
Uwiteka yaremye byose kubw`impamvu ze bwite
Imigani 16:4
Byose ni ku bw`Imana.

Intego ya mbere y`ibyaremye byose ni ukugaragaza icyubahiro cy`Imana .
Iyo ni yo mvano y`ibiriho byose, nawe ubwawe. Byose Imana yabiremye kwerekana
Icyubahiro cyayo. Icyubahiro cy`Imana iyo kitabaho,ntakiba cyararemye . Icyubahiro cy`Imana ni iki? Ni ukugaragara kw`Imana uko iri. Ni uguhishurwa kwa kamere yayo, ubuhangange bwo gukomera kwayo , umucyo w`ubuzima bwayo, kugaragara kw`imbaraga zayo, n`umwuka ujyana no guhishurwa kwayo. Icyubahiro cy`Imana ni uguhishurwa k`ubugiraneza bwayo n`iyindi mico idahinduka igize kamere y`Imana.

Icyubahiro cy`Imana kigaragara he? Ubura amaso urebe ibigukikije. Ibintu byose Imana yaremye Iyisi nyibereyemo iki? Byerekana icyubahiro cyayo mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Tukibona ahantu hose, uhereye ku tuntu duto tudashobora kubonesha amaso kugeza ku nyenyeri zuzuye ikirere, Witegereje ubwiza bw`izuba rirenga cyanga inyenyeri ku geza ku guhinda kw`inkuba no guhinduka kw`ibihe. Ibyaremye byose byerekana ubwiza bw`Umuremyi wabyo.

Iyo turebye ibidukikije bitwereka ko Imana ifite imbaraga, ko yishimira ibintu bidasa, ko ikunda ubwiza, ko igiragahunda, ko ifite ubwenge kandi ikamenya guhanga.
Bibiliya iravugango ’’ijuru rivuga icyubahiro cy`Imana’’( 1petero 19:1)
Uko ibihe bisimburana,Imana yagiye ihishurira abantu icyubahiro cyayo muburyo butandukanye.

Yabanje ku bihishurira mu murima wa Edeni, ubundi yiyereka Mose, ubundi mu ihema ry`ibonaniro no murusengero, muri Yesu, none uyu munsi ni mu Itorero. Icyubahiro cy`Imana rimwe cyagaragaraga nk`umuriro ukongora, ubundi nk`igicu, nk`inkuba ihinda, nk`umwotsi ucumba , nk` umucyo mwinshi. Mu ijuru, icyubahiro cy`Imana ni cyo cyihamurika. Bibiliya iravugango ’’ Urworurembo ntirugomba kuvirwa n`izuba cyangwa ukwezi, kuko ubwiza bw`Imana aribwo buruvira ‘’

Icyubahiro cy`Imana kigaragara neza muri Yesu Kristo, we, umucyo w`isi, agaragazaneza kurabagirana kw`Imana. Kubera Yesu ntabwo tukiri mubutamenya kubyerekeye uko Imana iteye by`ukuri. Bibiliya iravugango ‘’Umwana niwe kurabagirana k`ubwiza bwayo ‘’(heb 1:3 0r 2cor 1:6b)
Yesu yaje mu isi kugirango dushobore kumenya neza icyubahiro cy`Imana.
‘’Jambo yabaye muntu abana natwe. Tubona ubwiza bwe yuzuye Ubuntu n`Ukuri’’ john 1:14

Icyubahiro cya kamere y`Imana ni byo bifite byose kubera ubumana bwayo. Ntacyo dushobora kongeraho nk`uko ntacyo dushoboragukora ngo urumuri rw`izuba rwiyongere. Ariko twategetswe gusobanukirwa icyubahiro cyayo,tukubaha icyubahiro cyayo,tukamamaza
i
cyubahiro cyayo, tugahimbaza icyubahiro cyayo, tugaragaza icyubahiro cyayo, tukabaho ngo ihabwe icyubahiro. Kubera iki? Kuko Imana ibikwiye! Tuyigomba icyubahiro cyose dushobora kuyiha. Ubwo Imana yaremye byose, ikwiye ku byubahirwa. Bibiliya iravugango ‘’Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n`ubutware kuko, kuko ari wowe waremye byose.’’
Mubyaremwe byose hari ibintu bibiri gusa Imana yaremye bitayihesha icyubahiro: abamalayika baguye (bagahinduka abadayimoni) natwe abantu. Icyaha cyose, mu muzi wacyo ni ukudaha Imana icyubahiro. Ni ukugira. Ibindi ukunda ukabirutisha Imana. Kwanga guha Imana icyubahiro ni ubwigomeke buva mu kwiyemera, kandi icyo ni cyo cyaha cyagushije satani-kandi ni nacyo kituzanira kugwa. Muburyo budatunganye, twese twagiye tugerageza kubaho mu buryo buduhesha icyubahiro aho kugihesha Imana.

Bibiliya iravugango ‘’Bose bakoze icyaha ntibashyikira ubwiza bw`Imana.’’rom 3:23

Ntanumwe muritwe wahangara kwemeza ko yahaye Imana icyubahiro cyose cyiyikwiye. Icyo ni cyo cyaha gikomeye, ni ryo kosa rikabije twakoze. Ariko
Mu rundi ruhande, kubaho kuburyo buhesha Imana icyubahiro ni cyo kintu gihebuje dushobora gukoresha ubuzima bwacu. Imana iravugango ‘’Abo ni abantu banjye bitiriwe izina ryanjye, nabaremeye kumpesha icyubahiro’’ (yes 43:7)niyo mpamvu iyo ari yo yagombye kuba intego nkuru y`ubuzima bwacu

NAHESHA NTE IMANA ICYUBAHIRO?

Yesu yabwiye Imana Data ngo ‘’Nakubahishije hano ku isi kuko narangije umurimo wampayegukora’’( Yohani 17:4)
Yesu yahesheje Imana icyubahiro arangiza intego y`ubuzima bwe ku isi.
Natwe nibwo buryo tuzahesha Imana icyubahiro. Ikintu icyo ari cyo cyose mu byaremye iyo gishohoje icyo cyaremewe gihesha Imana icyubahiro. Inyoni zihesha Imana icyubahiro ziguruka, zikajwigira,zikarika ibyari zigatera amagi,zigakora n`ibindi Imana yaremeye inyoni. N`urushishi ubwarwo rugaragaza icyubahiro cy`Imana iyo rukoze icyo Imana yaruremeye. Imana yaremye ubushishi ngo bube ubushishi, nawe irakurema ngo ube wowe. Mutagatifu Irene yaravuze ngo ‘’Icyubahiro cy`Imana ni ukubona umuntu ugaragaza ko ariho koko’’
Hari uburyo bwinshi bwo guhesha Imana icyubahiro ariko bwose bushobora kubumbirwa mu ncamake.

Tuzakomeza ubutaha n’ikindi gice cya nyuma ku munsi wa karindwi