Ubuzima bufite iyihe ntego (Umunsi 6, Igice 1)?

Rick Warren ni umupasiteri w’umunyamerika akaba n’umwanditsi w’ibitabo.

Uyu ni umunsi wa gatandatu muri ya minsi mirongo ine twihaye yo gusoma igitabo cyanditswe na Rick wallen, yitwa “Ubuzima bufite intego” uyu munsi umutwe dusoma ufite intego yitwa “Ubuzima ni Icumbi ry’Igihe Gito”

Uwiteka ujye unyibutsako igihe cya njye ku isi ari kigufi. ujye unyibutsa ko iminsi yanjye ibaze, kandi ko ubuzima bwanjye buhita vuba (Zaburi 39:5)

Ndi hano ku isi igihe gito gusa(Zaburi 119:19)

Ubuzima hano ku isi ni umurimo w’igihe gito. Bibiliya yuzuyemo ibigereranyo bitwereka uburyo ubuzima ari bugufi, ari ubw’igihe gito, iminsi yabwo igahita vuba. Hamwe ubuzima bugereranywa n’igihu, ahandi bugereranywa n’usiganywa yiruka, ahandi ni nko gusuhuza umutima cyangwa umwotsi utumuka. Bibiliya iravuga ngo ’Turi ab’ejo hashize...kuko iminsi yacu tumara ku isi ihita nk’igicucu’ Yobu 8:9

Kugirango ukoreshe neza ubuzima bwawe, hari amahame abiri utagomba kwibagirwa na rimwe: Icya mbere, ugereranyije n’ubuzima bw’iteka, igihe tumara ku isi ni kigufi cyane. Icya kabiri, isi ni ubuturo bwacu bw’igihe gito. Ubwo utazamara igihe kirekire ku isi, ntukayihambireho. Urasabe Imana igufashe kubona ubuzima bwawe ku isi nk’uko ibubona. Dawidi yarasenze ati’ Uwiteka umfashe kwibuka ko igihe nzamara hano ku isi ari kigufi. umfashe kumenya neza ko nshigaje igihe gito nkiri ku isi’ (Zaburi 39:4)

Inshuro nyinshi Bibiliya igereranya ubuzima hano ku isi nko kuba umusuhuke mu gihugu cy’amahanga. Ubu si bwo buturo bwawe bw’iteka, si ryo herezo ry’urugendo rwawe. Uri hano nk’umugenzi wihitira, nkumushyitsi usura isi. Bibiliya ikoresha amagambo nk’umunyamahanga,umugenzi, umusuhuke, umwimukira, umushyitsi, umuhisi, ngo yerekane ko igihe tumara hano ku isi ari kigufi. Dawidi yaravuze ati ’Ndi umusuhuke mu isi’ (Zaburi 119:9) na Petero abisobanura neza agira ati ’Ubwo Imana muyita so, mubeho ku isi nk’abaturage b’igihe gito’.( 1Petero 1:17)

Muri Karufoniya aho ntuye, abantu benshi bahimukiye baturutse mu mpande zitandukanye z’isi baje kuhashaka akazi ariko bagumanye ubwenegihugu bw’aho baturutse. Bene abo basabwa kwiyandikisha bagahabwa indangamuntu yerekana ko ari abanyamahanga(yitwa ikarita y’icyatsi)ibahesha uburenganzira bwo gukora nubwo atari abenegihugu. Abakirisito nabo bari bakwiye kugira bene ayo makarita mu buryo bw’umwuka kugira ngo tujye duhora twibuka ko iwacu ari mu ijuru.

Imana ivuga ko abana bayo bagombye gufata ubuzima bwa hano ku isi uburyo butandukanye n’ubw’abatizera. ’Ibyo batekereza ni iby’ubu buzima bwa hano ku isi. Twebweho turi abaturage b’ijuru, aho Umwami wacu Yesu Krisito atuye’ Abizera by’ukuri basobanukiwe neza ko agaciro k’ubuzima karenze kure cyane iminsi mike tumara ku isi.

Uwo uri we by’ukuri azagaragara mu buzima bw’iteka, kandi igihugu cyawe cy’ukuri kiri mu ijuru. Umunsi asobanukiwe n’iryo hame, ntuzongera guhangayikishwa no ’kurya ubuzima ntacyo usize inyuma’ ukiri hano ku isi. Imana ituburira yeruye ko hariho akaga iyo tubereyeho kurya ubuzima bwa none hano ku isi, tugendera ku bitekerezo , guhitamo n’imyitwarire y’abadukikije. Iyo tureshywa cyane n’ibishuko by’iyi si, Imana ibyita ubusambanyi bwo mu mwuka. Bibiliya iravuga ngo ’iyo mukora mutyo muba muhemukira Imana. Niba mushaka kwigendera uko mwishakiye, mucuditse n’isi uko mubiboneye uburyo, muba muhindutse abanzi b’Imana n’ab’inzira zayo’ .(Yakobo4:4)

Tekereza igihugu cyawe kikohereje kugihagararira mu gihugu cy’abanzi. Byagusaba kwiga ururimi rushya no kwitoza indi myitwarire n’imico ijyanye n’aho ugiye kugira ngo ubashe kugaragaza ikinyabupfura kandi usohoze indi myitwarire n’imico ijyanye n’aho ugiye kugira ngo ubashe kugaragaza ikinyabupfura kandi usohoze umurimo wawe. Kuko waba uri ambasaderi, ntabwo wagenda ngo wirinde kwegera abo watumweho nubwo ari abanzi b’igihugu cyawe. Kugira ngo ushobore gusohoza umurimo wawe, bizagusaba kwegerana nabo no gusabana nabo.

Tekereza ariko ugezeyo ukagubwa neza, ugakunda icyo gihugu cyane, ukageza aho ukirutisha igihugu cyawe kavukire. Urukundo rwawe no kwitanga kwawe byahinduka. Umurimo wawe nk’umuvugizi w’igihugu cyawe(ambasaderi)widindira. Aho guhagararira igihugu cyawe, watangira kwitwara nk’abanzi bacyo. Bigenze bityo waba wahindutse umugambanyi.

Bibiliya iravuga ngo ’turi intumwa za Krisito mu mahanga’ (2Abakorinto 5:20). Ikibabaje ni uko benshi bahemukiye umwami wabo n’igihu cye. Babaye abapfapfa bafata umwanzuro ko ubwo batuye ku isi ari cyo gihugu cyabo. Ariko isi ari cyo gihugu cyabo. Ariko si byo.
Bibiliya ibivuga yeruye igira iti ’Bakundwa,iyi si sibo iwanyu. Bityo mwirinde kuyisusurukiramo Mwe kunezeza irari ry`umubiri wanyu mwirengagije ubugingo’ .(1Petero 2:11)

Imana ituburira ko tudakwiye kwihambira kuburyo tubona mu isi kuko ari iby`igihe gito. Tubwira ngo Abakoresha iby`iyi si babikoreshe batarenza urugero kandi batabyibambiraho, kuko iyi si n`ibirimo byose bizashira. Ugereranyije nibindi bihe,ntabwo ubuzima bwigeze bworoha nk`uko bworoheye benshi muri iki gihe mubihugu bikungahaye. Duhorana ibitumara irungu, ibidusetsa, n`abatwitaho. Kubera amatsiko ava mu biturangaza, gukozwa hirya no hino n`ibintu by`inzaduka bikwizwa n`itangazamakuru n`itumanaho bigezweho,amaraha y`uburyo bwinshi byatwegerejwe muri iki gihe,biroroshye kwibagirwa ko kwiruka inyuma y`ibitunezeza atari yo ntego y`ubuzima. Kuzirikana ko ubuzima ari igihe cy`igeragezwa,kwibuka ko ari ikibitsanyo,kuzirikana ko ari umurimo w`igihe gito ni byo bizatuma rukuruzi y’ibyo byose itagira imbaraga ku mibereho yacu. Turi hano ngo dutegure imibereho irusha ubwiza iy`ino mu isi. Ibyo tubonesha amaso uyumunsi n`iby`igihe gito biriho uyu munsi ejo bikaba byagiye.

Ariko ibyo tubona none ni iby`iteka ryose. Kuba isi atari ubuturo bwacu bw’iteka ni cyo gisobonura impamvu,twebwe abakurikira Yesu Kristo,duhura n`ibibazo,agahinda,ndetse no kwangwa muri iyi si.