Uburyo bwo gusabana n’Imana (Igice 3) / Pastor Desire HABYARIMANA

Aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.” (Luka 10:27)

Ni twubaha Imana izakora ibirenze ibyo tubasha gusaba n’ibyo dushobora gutekereza. Imana ntizazamura igihugu musigare, igihugu kizatera imbere namwe mutere imbere. Inyota Imana ifite ni iy’abantu bashobora guhagararira ubwami bwayo. Ndagirango nkubaze aka kabazo koroheje, mu mwaka uzana abantu bangahe kuri Yesu ? njye nahisemo gukora ivugabutumwa nkorersheje ikoranabuhanga kandi ndabishimira Imana kuko nasobanukiweko nyuma y’inkuta z’urusengero hariyo abandi bantu bakeneye Yesu kandi rimwe na rimwe bataza murusengero. Hari umwana w’umusore tubana mu itangazamakuru, yigeze kumbwira akantu niko kankanguye, yarambwiyengo nanga urusengero, uwantera ikinya gisinziriza akanjyana mu rusengero , ndamutse nkangutse ngasanga ariho ndi nahita nsohoka nkiruka, ndibaza ngo uyu mwana ungana utya ni iki cyatumye yanga Imana akanga n’urusengero, uko twakomeje kuba inshuti naje gusanga umuryango we wose, warahungiye muri Kiliziya aba ariho upfira kuva uwo munsi ahita yanga urusengero.

Hari abantu badashobora no kujya mu rusengero, bara inshuti n’amagurupe ufite kuri whatsap ugiye ushyiraho ijambo ry’Imana buri munsi ubwo twabwiriza bantu bangahe? Kuki tutabikora ? kuba Imana yaraguhaye umugisha ukwiye kumenyako uhagarariye ubwami bw’Imana. Ntabwo abantu bose bakijijwe, hari abantu bategerejeko ubazana kuri Yesu. Hari inkuru imwe nasomye ubushije, ivugako mu Rwanda abantu bakoresha telephone zigendanwa ni miliyoni zirindwi, abantu bagerwaho na internet ni 35%, ikintu kibabaje u Rwanda ruri ku mwanya wa makumyabiri na kane mu bihugu bireba poronogarafi cyane , niba abantu barimbuka buri munsi bishwe n’ibyaha, twe tukaba duhari duhagarariye ubwami bw’Imana , tugomba gutera isi y’umwijima hanyuma tukazana abantu kuri krisito niyo nshingano Yesu yaduhaye.

Dukwiye kubaho ubuzima burimo gusabana n’Imana, hanyuma icyubahiro cy’Imana ni uguhisha ibintu ariko abantu baba mu busabane nayo, izajya ibahishurira ni ibyenda kubaho, Kera umuntu yaratwitaga agahita ajya mu masengesho akavuga ngo Mana uzampe kubyara neza , agasenga Imana ikamukurira ho imitego ya satani yose iri kunda ye n’ibindi byose ariko ubu nta mwanya dufite wo gusabana n’Imana kuko ubu Ecography irahari, irakubwirango azavuka iyi tariki hanyuma position y’umwana imeze neza wajya kubyara bakubwirango byahindutse ni sezariyene, nyamara iyo usenga warigukuzaho imitego ya satani. Uko ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere bizageza igihe Imana yimuke mu buzima bwacu twimike ibindi bintu mu buzima bwacu bitari Imana ariko ikoranabuhanga n’ibindi bintu bindi bizaza ntabwo aribyo bikwiye kuba aribyo bifata umwanya wa mbere mu buzima bwacu, Imana ikwiye gufata umwanya wa mbere mu buzima bwacu.

Icya gatanu nshaka gusorezaho ni ukubaho ubuzima bushima Imana: kubaho ubuzima bushima Imana byirukana umwuka wo kuganya, reka mbabwize ukuri abantu besnhi batewe ubwoba n’ejo hazaza. Mperuka guhura n’umukobwa arambwirango rero pastieri mperuka kuvumbura, ndamubaza ati, wavumbuye iki? Arambwira ngo ubu nzabyara umwana umwe, ati yee nturashaka ? ntuziko uzanabyara, utangiye gukora plan ya famille utarashaka ? arambwira ati , oya ubuzima bwarakomeye ubuse mbabyaye ari benshi nabagaburira iki ? Muri iki gihe umuntu yiga afite ubwoba bw’aho azavana akazi, umuntu abaho afite impungenge z’ejo hazaza ariko nagirango mbibutseko ejo hazaza hacu hafitwe mu maboko n’Imana, nta kintu cyatubuza gushima Imana no mu gihe bitagenda tuzakomeza tuyishime. Urukundo no gushima Imana ni ibintu biva mu ijuru, nubona umuntu ubifite adahangayikishijwe n’ejo hazaza, adafite ubwoba bw’ubuzima uzamenyeko abaho ubuzima bwo guhimbaza Imana hanyuma ikamuha kubiva mu ijuru.

Birababaje ko abarokore bavuga ngo habaye crise economic ubuzima bwakomeye, isi ikaganya nawe ukaganya, ibidutunga ntibiva ino aha, biva mu ijuru, kuko mu ijuru nta crise economic yabayeyo tuzakomeza tubeho. Igaburira inyoni, iyambika uburabyo, iyo ipfundatuye igipfunsi ihaza ibiriho byose, ntidufite impungenge z’ejo hazaza, tuzakomeza kwiringira Imana. Ntabwo dufite ubwoba bw’iminsi izaza ahubwo tuziranye n’utugeka iminsi, nta mpamvu yo guhangayika nk’abandi bose.

Dukwiye kubaho ubuzima bushima Imana, hari indirimbo nkunda mu gitabo mu ndirimbo zo gushimisha Imana, ivugango umpe kumenya amahoro nkiri mu makuba. Iyo ubana n’Imana mu busabane ntugira ubwoba bw’ibizaza. Umugabo umwe yagiye kwiga Theology ariko agira ibyago yiga theology yabayobe agarutse agarukana ikidipolome kiremereye ariko yize ubuyobe, iryo joro Imana ibwira umukecuru wasabanaga nayo, iramubwirango ejo umushumba wanyu yaraye aje ariko yazanye ikintu kibi, ejo azabigisha ikintu kibi nifuzako uzahagarara ukakivuguruza, umukecuru atekereza ahantu azahera biramucanga ariko Imana iramubwirango azatware ikinyomoro mu rusengero, aragenda atwaye n’ikinyomoro, pasitieri aravugango mvuye kwiga nagize umugisha naravumbuye, abantu bagira amatsiko y’icyo yavumbuye, arababwirango twarababeshye, twamenyeko Imana itabaho iteraniro ryose ririkanga. Ako kanya Imana ibwira wa mukecuru ngo cya gihe cy’ikinyomoro kirageze, umukecuru afungura ikinyomoro atangira kukirya, atera urutoki hejuru , abaza pastieri ngo, pasite iki kinyomoro ndimo kurya kiraryoshye cyangwa kirabishye ? Pasiteri aravugango ariko mukecu uteye urutoki ari icyo ushaka kumbaza? Pasiteri aramubwirango urikurya ikinyomoro niwe umenya ko kiryoshye cyangwa kitaryoshye, umukecuru aramubwirango nawe watwigishije ibyo utazi, abamuriye Yesu nibo baziko aryoshye.

Gusabana n’Imana ni ibintu bya ngombwa. Muri 1997 nabaga ku Muhima munsi ya gereza, nari ntashye sa tatu z’ijoro, inzira naringiye kuzamukiramo ijwi rirambwirango kata usubireyo, ndavugango oya mu rugo ni hariya nta mpamvu yo gusubira inyuma nkanyura kure,ijwi rirambwirango kata usubireyo ndanga, nteye indi ntambwe numva haje urusenda mu maso, nta muntu warimo urucuruza ndavugango birashobokako ari Imana intangiriye, ndakata nsubirayo, ngikata nahuye n’umusaza uri kunywa itabi, muri metero icumi uvuye aho narindi bahise bamutera icyuma arapfa, ubwo ninde warugiye gupfa? ujye utega amatwi umwuka wera, wige gusabana nawe.

Kumvira Imana no gusabana n’Imana ni ibintu bya ngombwa, ni twiga kubana n’Imana imigisha yacu izatuzaho. Tuzagira umugisha utangaje. Imana yabwiye Aburahamu kujya gutamba Isaka ku birometero 60 uvuye aho yaratuye, yari umusaza w’imyaka myinshhi irenze ijana, agenda bimugoye ariko agera aho Imana yamubwiye, mu by’ukuri yakundanaga n’Imana kuva muri Uri y’Abakarudaya ariko umunsi yatambaga isaka Imana yaramubwiyengo nibwo nkimenyako unkunda. Hari icyo Imana izagusaba gukora hanyuma imenyeko uyikunda. Abanyabwenge bagiye kuramya Yesu bageze hafi y’aho Yesu yavukiye , bahita bakwepera kwa Herode,Kubaza ko umwami yaba azi iby’undi mwami wavutse , inyenyeri ntibongera kuyibona kuko itari bubayobore kwa Herode, isigara ibategereje, barayoba basanga ntabizi baragaruka basanga ibategereje. Hari ubwo Imana iduhamagara ngo tube mu buzima bwo gusabana tugakatira muri Logic, kandi logike ni inkoni ikubita kwizera. Siyanse ntiyemerako umuntu akira SIDA ariko mu mbaraga z’umwuka wera SIDA irakira. Siyanse ivugako Hepatite na kanseri bidakira ariko mu biganza by’abakozi b’Imana harimo imbaraga zikiza, harimo Farumasi y’imiti ibasha gukiza indwara zose.

Nigeze kureba kuri TBN filime documentaire (filime mbarankuru) yakozwe n’Abayahudi n’Abanyamerika babahanga bavuga ku rupfu rwa Yesu, bapima umusaraba Yesu yaryamyeho mu nzu ndangamurage mu butariyani barawufite, bapima n’agatambaro Mariya yamuhanaguje, bapima no mu mva ya Yesu basanga nibyo, ariko bibaza ukuntu yasohotse mu mva kuko ibuye ryari rifunze imva ya Yesu ryapimaga Toni 2 na Magana tandatu, baravugango ni gute umuntu umwe , wakubiswe nkuko yari yabaye ashobora gusunika toni zirenga ebyiri, bahita bafata umwanzuro, baravugango imbaraga zasohoye Yesu mu mva ni force Majike, ariko Bibilya itanga igisubizo ngo kare mu gitondo Marayika yaramanutse atembagaza igitare acyicaraho Yesu arazuka, ndagirango mbabwire nubwo siyanse itabyemera ariko imbarga zazuye Yesu ziracyakorera mu itorero, abantu baracyabaho mu busabane n’Imana, Imana iracyahindura amateka, Imana iracyakora ibyo umuntu atabasha kwibwira, abatabyara barabyara, Imana iracyakorera mu bantu bayo.

Reka dutere intambwe zose za ngombwa, ube waravutse uri umwana w’Imana, ukundishe Imana umutima wose n’ubwenge bwose,n’imbarga zose, ikindi ugire itegeko ry’umwuka ritsinda kamere yawe. Wige kubaho mu busabane n’Imana. Ugire umuntima ushima Imana nta kiza na kimwe Imana izakwima.

[email protected]