Uburyo bwo gusabana n’Imana (Igice 2) / Pastor Desire HABYARIMANA

Aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.” (Luka 10:27)

3.Intambwe ya gatatu ni itegeko ry’umwuka ritsinda itegeko rya kamere: Imana ishako tugira itegeko ry’Umwuka ribasha gutsinda itegeko rya kamere. Dufite abakobwa bajya gusura fiancé ubugingo bakabusigayo, yaba yubashywe ubugingo akabusigayo. Pawulo yaravuze ngo nigishijwe guhaga, nzikuba muri byinshi nkamenya no kuba muri bike, muri byose nshobozwa na Krisito umpa imbaraga. Imana mu busabane bwacu nayo yifuza kuturemamo imbaraga, aho twaba turi hose, ugomba kumenyako uhagarariye ubwami bw’Imana. Naje kuvumbura impamvu abantu bakizwa bagakomeza no gukorera ibyaha mu rusengero kandi basenga ni uko aka gace kitwa “itegeko ry’umwuka ritsinda itegeko rya kamere” ntabwo kigeze gakura kandi abantu batwigishije sinavugango baraduhemukiye, barihutaga, ntabwo bafashe umwanya wo kutwigisha neza, barimo barashinga insengero nyinshi barimo bavuna hanyuma batubwira gukizwa nkupfa uwo munsi. Ntabwo umuntu akizwa arare apfuye, hagati yo gukizwa no gupfa harimo ubundi buzima tugomba kubanamo na Krisito, ubu buzima iyo utabumenye iyo ugeze hagati uravangirwa.

Hagati yo gukizwa no gupfa uzakenera imyenda, uzakira cyangwa uzakena, uzubahwa cyangwa uzasuzugurwa. Abarokore bagira itegeko ry’umwuka ritsinda itegeko rya kamere. Abantu basomye agatabo k’umugenzi ba Mukirisito bagiye kugera mu isoko mburamumaro, Mubwirizabutumwa yaje abasanga aho bari ababwira amagambo akurikira, arababwirango hari ibintu mugomba kwitaho, yarababwiyengo mugiye kugera mu isoko mburamumaro, mutaragera muri ya si yindi wekuzagira icyo mukunda, akabazo rero ni gute umuntu yagira iby’isi byose ariko atabikunda? Yarababwiye ati “mwizerane umwete ibitagaragara” kuko nibyo bifite agaciro kurusha ibigaragara, icya gatatu yarababwiye ngo ubwami bw’Imana buhore imbere yanyu.

Bigeze bambwira umusozi umwe wo mu Rwanda basengeraho, njyayo ku Gikongoro , ni umusozi abantu bazamuka nk’amasaha abiri bagiye gusenga,ngiye kubona mbona abantu batangiye kwikorera amabuye kandi aremereye, ntekerezako hejuru hari umushinga w’inyubako nge ndavugango ntabwo ndibwikorere ndananiwe, turazamuka tugeze hafi yaho basengera mbona abantu batangiye guhirika amabuye, umuntu agafata ibuye akaritongera wabuye we uri ubukene , uko nguhiritse ariko utazagaruka mpiritse ubukene bwose, icyambabaje numvise hari nabahirika abashumba ku ntebe, uyu muntu ni umugome umuntu uhirika pasiteri we ku ntebe. Numvise hari nabahirika abagore babo akaba afite isezerano ko umugore we azapfa akarongora undi, ibi biterwa nuko abantu bigishijwe nabi. Ntabwo bigishijwe uko bagomba kwitwara hagati aho. Ubwami bw’Imana buhore imbere yanyu.

Ibigeragezo bihindura anvelope bipfunyitsemo ariko bihora bihari, bishobora kuza muri anvelope y’umukara ejo bikaza mu iy’umweru, hanyuma ejo bikaza mu y’icyatsi kibisi. Uziko igisubizo cyawe ari ikigeragezo ku bandi, Nonese iyo umukanishi avuze ngo Mana ndakwinginze uyu munsi umpe ibirayi by’abana,akora ibitapfuye ? Muganga asaba ibirayi by’abana akavugango mana ngiye gufungura ivuriro ryanjye ndakwinginze uzampe abakiriya ubwose akuvura utarwaye? Nabacuruza isanduku z’abapfuye nabo bajya basenga ngo Imana ibahe umugisha batange icyacumi. Ubwo iyo Imana ikubwiye ngo irakuzamuye nta wundi muntu iba imanuye? Igisubizo cyawe ni ikigeragezo ku bandi reka mbabwize ukuri Yesu azarinda agaruka hakiri choufeur na convoyeur, Yesu azarinda aza hakiri umufundi n’umuyede, Yesu azarinda aza hakiri Boss n’umukozi wo murugo, isi niko yubatse, Imana ikunze ubusabane bwawe nayo.

Niba ufite intego nkuru z’ubwami muri wowe, Imana izaguha umugisha kuko uzayihagararira neza, Imana ikuzamura kugirango uhagararire ubwami bw’Imana aho ugiye. Ndibuka agakobwa kamwe banyaze muri Isirayeli, bakajyana kwa Afande gasanga afande arwaye ibibembe, kari akantu gaciye bugufi, kakanyagano,gakora kadahembwa, ariko kazanye inkuru nziza kwa bosi karavugango Iwacu hariyo Imana, uramutse ugiyeyo wakira ibibembe, icyo Imana yifuza ni uko duhagararira ubwami bw’Imana aho turi hose. Nyuma yo kuvuka tugomba gukundisha Imana umutima wose, hanyuma tukagira itegeko ry’umwuka ritsinda irya kamere. Tukazaba tuvugango aho uzaba uri hose nta mpungenge uhagarariye ubwami bw’Imana.

4.Intambwe ya kane ni ubusabane bwawe n’Imana: Gusabana n’Imana ni ikintu gitangaje. Hari utuntu natekereje ku busabane dusa nkaho dukomeye, Hari umugabo umwe wabanye mu busabane n’Imana witwa Enoke yagendanye n’Imana imyaka magana atatu, Imana ifata icyemezo ikora ikintu kitari bwabeho, ikora ibintu byitwa irengayobora. Isi iyobowe namahame (principes), Imana yavuzeko umuntu akoze icyaha gupfaho azapfa ariko Enoke kuko yabaye mu busabane n’Imana, Imana iravuga ngo ngiye kukwimura udapfuye, iramujyana iramwiyegereza kuko ari inshuti yayo . Mose yabaye mu busabane n’Imana bigeza igihe Imana ifashe icyemezo gikomeye cyo kwica Abisirayeli iravugango ngiye kubarimbura bose wowe nzaguhindura ishyanga rikomeye, Mose abwira Imana ngo urihuse, icyemezo ufashe nifuza kuguha igitekerezo, hari abantu bageze ku rwego rwo guha igitekerezo Imana. Mose abwira Imana ngo, Abanyegiputa bazaguseka bazavugako sitoke y’ibiryo yagushiranye (stock) ugahitamo kubicira mu butayu none ibyo kubica bireke niba ufashe icyo cyemezo unsibe mu gitabo cy’ubugingo.

Imana iravugango nibyo ntabwo nkibishe, mu gihe twe tugisengera ibirayi n’ibiryo no kuzamuka mu ntera gusa, hari abandi babaye abajyanama bihariye b’Imana mu bwami bw’Imana. Impamvu mubona imodoka zigenda mu muhanda ntizigongane, ntabwo abantu bose bazi gutwara, hari n’abatagira permis, hari abakecuru bahora bamanitse amaboko batagira imodoka bagasengera imihanda, impamvu mu Rwanda abantu baticana si uko abantu bose ari beza harimo abagomee nonese reka mbabaze abantu satani yarabateye bakora jenoside, hari umushumba muzi wigeze utondesha abandi ku murongo agakora deliverance(akabamururaho imyuka mibi) akirukanamo abantu abadayimoni bo kwicana ?

Njye maze imyaka cumi n’umunani mbwiriza ubutumwa bwiza mu gihugu hose kugira ngo uzumve umuntu avugango Imana imbabarire narabikoze biragoye ariko n’ubwo abantu bafite imitima mibi n’ubugome n’ibindi, iyo abera basenze Imana irabifata ikabitsindagira mu mitima ntibijye ahagaragara hanyuma bigafatikanya nuko dufite igisirikari gikomeye na Leta nziza hanyuma ubuzima bugakomeza.

Aburahamu yabaye mu busabane n’Imana kuzageza ubwo ivugango, natinyuka nte kugira ikintu nkora I sodomo ntabanje kubwira inshuti yanjye Aburahamu. Twigeze kujya gusenga ahantu I Cyangugu, ngiye kumva numva umukecuru aravuze ngo Imana irambwiye amasengesho twasengaga tuyahindure, dusenge kuko hagiye kuba accident y’indege muri Amerika, Uwo mukecuru ntaragera I Kanombe n’I Kigali natarahagera ariko Imana yamugiriye ikizere yuko ashobora guhagararira umugabane cyangwa agahagararira isi ari I Cyangugu. Tube abantu Imana ishobora kugirira icyizere. Ni wowe muhesha w’umugisha mu muryango wanyu. Niba warakijijwe iwanyu bakaba batarakizwa, ukwiye kumenyako ari wowe Imana yatoranyije kugirango uhagararire ubwami bw’Imana mu muryango wanyu. Kuba warakijijwe bikwiye kuba umusemburo uzatuma iwanyu bose bakizwa.


Yesu ntiyapfuye ngo turye ibirayi, Yesu ntiyapfuye ngo tujye muri Amerika. Ibyo bintu byose ni inyongera ikurikira kuba ufite ubusabane, n’ubumwe bwawe n’Imana. Ikibazo kiriho ni ukubihindura ukaba aribyo ugira ibyambere ubwami bw’Imana butakiri mu buzima bwawe.

[email protected]