Uburyo bwo gusabana n’Imana (Igice 1) / Pastor Desire HABYARIMANA

Nifuzako tuganira “ Nigute umuntu ashobora gushyika kubusabane” Muri iyi minsi abantu benshi barasenga ariko amasengesho yabo ntabazana ku busabane uhubwo usanga hari ikibazo cy’ibirayi byo mu Ruhengeri. Hari igihe nsoma bibiliya rimwe nkumva ndatangaye, abantu twakomotseho reka ntange urugero rwa Yesaya yashoboraga kugira iyerekwa risigaje imyaka Magana arindwi akavuga ngo “Duhawe, umwana w’umuhungu ” ese muri iki gihe ni iki tuzaraga abana bacu ? Niba ufite iyerekwa ry’ibirayi byo mu Ruhengeri, igihumbi, kuzamurwa mu ntera.

Njyewe maze imyaka icumi ndi umupasiteri, buri cyumweru twakira abantu bashima Imana ariko amashimwe agaruka kuri nararongoye, nararongowe, nubatse inzu, nazamutse mu ntera ibyo bintu ni byiza cyane ariko ikibazo ni uwuhe murage tuzasigira abana bacu? Umurage uzava mu busabane bwacu n’Imana, nibwo tuzabasha kugira iyerekwa nk’irya Yesaya, tukavugango nubwo dupfuye tutarabibona ariko bizaba, icyo Imana yavuze ku Rwanda kizasohora. Kugirango umuntu agere ku rwego rw’ubusabane hari izindi ntambwe za ngombwa agomba gutera.

Reka dusome, Luka 10:27 , Aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Muri aya magambo turibugaruke kubusabane bwacu n’Imana ,

Kugirango umuntu agere ku busabane hari intambwe nk’eshanu umuntu abanza gutera kugirango agere ku busabane bwuzuye.

1.Intambwe yitwa kuvuka: Ntabwo abantu bose bavutse kandi ntabwo umuntu yagera ku rwego rwo kugirana ubusabane n’Imana ataravutse. Gukizwa bwa mbere tubigereranya no kuvuka. Bibiliya iravugango, Abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye imbaraga zibahindura kuba abana b’Imana. Muri krisito Yesu harimo imbaraga zibuza umuntu gusambana atabuze uwo basambana, harimo imbaraga zibabarira umuntu utagusabye imbabazi, harimo imbaraga zihindura umuntu zikamuha kamere atarafite akagira imimerere n’imitekerereze ya Krisito Yesu. Muri krisito Yesu harimo imbaraga zihindura umuntu kuba icyaremwe gishya, iyo umuntu akijijwe agakizwa neza abona imbaraga zimuhindura kuba umwana w’Imana. Mukirisito ageze ku musaraba, hari ibimenyetso bigaragaza ko yahindutse, ageze ku musaraba yatangiye kurira,arizwa n’ibyaha bye agiye kubona abona haje abagabo batatu, uwa mbere amwambura ubushwambagara amwambika imyenda myiza, Iyo umuntu yakiriye Yesu krisito neza akurwaho gukiranirwa , akiga gukiranuka ku gato no ku kanini. Tugeze mu gihe abantu guhinduka bigenda bibagora bagahita bahimba sisiteme(system)bakavugango abacuruzi bose bajya Dubai hari ukuntu babigenza no muri iyi Domene hari ukuntu babigenza(Domaine) ariko gukiranuka biracyashoboka. Birakundako umuntu akiranuka akaba umwana w’Imana. Undi yamuhaye umuzingo w’igitabo aramubwirango uyu muzingo niwo uzerekana ku muryango w’ijuru bivuzengo guhuza ibyanditswe n’ingeso zawe, ijambo ry’Imana rigahindura ubuzima bwawe bizakwinjiza mu rurembo Siyoni.

Undi wagatatu muri ba bagabo amushyiraho ikimenyetso aravugango kuva uyu munsi, ubaye umwana w’Imana. Iyo umuntu ari umwana w’Imana abyiyumvamo, yakora impanuka impanda yavuga, nta mutima umucira urubanza.

2.Intambwe ya kabiri ni ugukundisha Imana umutima wose, n’ubugingo bwose, n’imbaraga zose:
Maze igihe ntekereza hari ubwo tubeshya Imana ko tuyikunda. Uziko kureba filime ya Seburikoko bitatugora ariko gusoma bibiliya isaha yose bikatunanira., uziko hari abantu bareba filime z’amaseri nyamara indirimbo ebyiri zo mugitabo batazibasha. Uziko kumara isaha imwe umuntu apfukamye bimugora ariko kuvuga ibirayi byo mu Ruhegeri byazamuye ibiciro bikaba bitakugora, uziko umupira umara iminota mirongo icyenda bakongeraho na cumi n’itanu kubireba ntacyo bidutwara ariko utamara isaha yose usenga. Hanyuma rimwe na rimwe tukabwira Imana ngo turayikunda ariko tutayikundisha umutima wose. Njye ndibuka muri fiancae, madamu yajyaga anyandikira utumesaje, hashije imyaka cumi n’ibiri ndacyadufite, nimivugo yanyandikiye nayibitse mu buryo bwizewe n’umwuzukuru nzayimwereka , hanyuma mwemerako Krisito ari umukwe natwe tukaba turi abageni ? Mwari muziko bibiliya ari akandiko ka fiancé ? umaze kukarangiza kangahe ? Ese fiancé yakwandikira ukavugango ndananiwe nzagasoma ejo ? urumva byashoboka ? Nonese ko fiancé yatwandikiye tugasoma kangahe ? Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, ikintu wumva kitariho nawe utabaho kiba gisimbuye Imana. Imana yakagomye kubanza mu rugo rwawe ku kazi kawe, muri business zawe,mu cyubahiro cyawe wakennye cyangwa wakize Imana igomba gufata umwanya wa mbere.

Bibiliya iravugango abantu banjye nibasenga bagashaka mu maso hanjye, nzamanuka mbakize, mbakirize n’igihugu. Naje gusanga muri iyi minsi, tutarigusenga dushaka mu maso y’Imana, dusenga dushaka mu ntoki z’Imana. Mu ntoki z’Imana hari abagore, hari abagabo, hari promotion, hari ugutera imbere ariko ikintu navumbuye gikomeye Imana ishobora kuguha ibiri mu ntoki ikakwima mu maso hayo, niko yabigenje kubisirayeli, yabahaye ibyo imitima yabo yifuza ariko aberenga miliyoni ebyiri bapfira mu butayu , simpamyako wagiranye ubusabane n’Imana yakwima ibiri mu ntoki. Nidukundana n’Imana tukaba mu busabane n’Imana ntabwo izatwima ibiri mu ntoki zayo. Imana ifite inyota yo kubona abasore bajya mu gisirikare bagahagarirayo ubwami bw’Imana, Imana ifite inyota y’abantu bazaba abaminisitiri Imana igakomeza gukorana nabo, Imana ifitiye inyota y’abantu bazaba abacuruzi bakomeye mu gihugu ariko Imana ntitakaze agaciro muri bo. Niyo mpamvu Imana yababwiyengo nimumara kurya mugahaga, mukubaka amazu mukayabamo ntimukibagirwe, Imana kuduha imigisha ntacyo ipfa nabyo, kuko Imana byarayirenze ikagusha imvura ku babi n’abeza. Imana ishaka kudatakaza umwanya wayo mu mutima wawe. Ukundisha Imana umutima wose ntibyakugora gutanga kimwe mu icumi ahubwo watanga icyenda mu icumi. Uramutse ukunda Imana ntabwo byakugora kuyiba imbere no gusoma ijambo ry’Imana.

3.Intambwe ya gatatu ni itegeko ry’umwuka ritsinda itegeko rya kamere:
Pawulo yatangiye avugango nifuza gukora ikiza ikibi kikantanga imbere, ikibi nanga akaba aricyo nkora uko yakomeje kuba mubusabane n’Imana, agenda yezwa ahinduka byageze ubwo avuga ngo sinjye ukiriho ahubwo ni krisito uba muri njye ntapfanye na Yesu nzukana nawe. Uko yakomeje gusabana n’Imana , yagiye aba mu bwiza bw’Imana, yaje gukomeza gutera intambwe aravugango noneho uko meze ndumva meze nk’ibisukwa ku gicaniro, hashije igihe aravugango ndirata , ibyo yirase birasekeje: Yirase gukubitwa,yirata amabuye bamuteye, arirata ageze kubyo twe twirata kurongora, kurongorwa, bya bindi byose aravugango abitekereza nk’amase. Kandi mu matorero iyo umuntu afite amase menshi nibwo aba ari umugabo ariko nagirango mbabwireko ubugingo bw’umuntu butava mu byinshi bw’ibyo atunze.

Ubugingo buva ku mana data ibindi akaba ari umugisha

[email protected]