Uburyo bwakumenyesha ko ukora ibiri mu bushake bw’Imana

Ni ingenzi cyane ku bantu b’Imana, kumenya niba imibereho yabo ya buri munsi , ibyo bakora biri mu bushake bw’Imana.Twese dukeneye kumenya niba turi mu murongo Imana idushakamo kandi niba twubaha ijambo ryayo.

Dukeneye kwitonda tukisuzuma niba imibereho yacu ijyanye n’ ubushake bw’Imana. Birababaje kubona abenshi muri twe bavuga ko bakora ibiri mu bushake bw’Imana ariko ugasanga bararangije guta inzira Imana ishaka ko bagenderamo.

Abakristo b’uyu munsi ntibiyumvisha uburyo batagendera mu nzira z’Imana. Batekerezako kuba ari abakristo bajya mu nsengero buri cyumweru , bitabira ibikorwa by’itorero, batanga ubufasha mu rusengero,.. ubwo baba bakora iby’ubushake bw’Imana .

Ariko rero ibi nibyo abakristo bakwiye kwibandaho, bakamenya niba bari mu bushake bw’Imana koko:

Kubaha ijambo ry’Imana

Igihe twubashye ijambo ry’Imana, tuba twizeyeko dukora ibiri mu bushake bw’Imana, bikaduha ubushobozi bwo gukurikiza inama ziri mu byanditswe .
Yesu yaravuze ati:
“Yesu aramusubiza ati : “Umuntu nankunda azitondera ijambo ryanjye, na Data azamukunda, tuzaza aho ari tugumane na we. Ariko utankunda ntiyitondera amagambo yanjye, kandi iryo jambo mwumvise si iryanjye, ahubwo ni irya Data wantumye.”(Yohana14:23-24)

Kwera imbuto Imana ishaka

Bibiliya ivugako abubaha Imana ari abagendera mu bushake bwayo, hanyuma bakera imbuto.
Yesu yavuze ati:

“Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye. “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite. » (Yohana15:4-5)

Kugira uburinzi no guhabwa umugisha

Imana irinda kandi ikagabira abayizera bagendera mu bushake bwayo. Ibi ntibisobanuye ko tutazahura n’ingorane, ahubwo bivuzeko dufite Imana nk’umurinzi kandi uduha ibyo dukeneye iyo tuyikurikiye tugakora ibiri mu bushake bwayo.

“Uba mu rwihisho rw’Isumbabyose, Azahama mu gicucu cy’Ishoborabyose. Ndabwira Uwiteka nti “Uri ubuhungiro bwanjye n’igihome kinkingira, Imana yanjye niringira.” Kuko ari we uzagukiza ikigoyi cy’umugoyi, Na mugiga irimbura.

Azakubundikiza amoya ye, Kandi uzajya uhungira munsi y’amababa ye, Umurava we ni ingabo n’icyuma kigukingira. Igiteye ubwoba cya nijoro ntikizagutinyisha, Cyangwa umwambi ugenda ku manywa, Cyangwa mugiga igendera mu mwijima, Cyangwa kurimbura gutsemba ku manywa y’ihangu. Abantu igihumbi bazagwa iruhande rwawe, Abantu inzovu bazagwa iburyo bwawe, Ariko ntibizakugeraho. Uzabirebesha amaso yawe gusa, Ubone ibihembo by’abanyabyaha.

Kuko ari wowe buhungiro bwanjye Uwiteka, Wagize Isumbabyose ubuturo, Nuko nta kibi kizakuzaho, Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe. Kuko azagutegekera abamarayika be, Ngo bakurindire mu nzira zawe zose. Bazakuramira mu maboko yabo, Ngo udakubita ikirenge ku ibuye.
Uzakandagira intare n’impoma, Uzaribata umugunzu w’intare n’ikiyoka. “Kuko yankunze akaramata ni cyo nzamukiriza, Nzamushyira hejuru kuko yamenye izina ryanjye. Azanyambaza nanjye mwitabe, Nzabana na we mu makuba no mu byago, Nzamukiza muhe icyubahiro. Nzamuhaza uburame, Kandi nzamwereka agakiza kanjye.” ( Zaburi 91)

Abakristo bakwiye kumenya ko abiringira Uwiteka bagakora ibiri mu bushake bwayo batagira icyo bakena kandi uburinzi bwayo bubahoraho kuko ari abana yishimira.

Sophie @ Agakiza.org