Uburyo bwagufasha kuzirikana ibyanditswe n’umutima wose

“Umusore azeza inzira ye ate? Azayejesha kuyitondera nk’uko ijambo ryawe ritegeka. Nagushakishije umutima wose, Ntukunde ko nyoba ngo ndeke ibyo wategetse. Nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye, Kugira ngo ntagucumuraho.”(Zaburi119:9-11)

Kubika ibyanditswe no kubyitondera ni inzira idufasha muri uru rugendo tugendanamo n’Imana. Igihe dufite ijambo ry’Imana ribitse mu mitima yacu, bitworohera kwihangana mugihe cy’umubabaro, rikadusubizamo imbaraga igihe turushye, rikaduha ibyishimo igihe cy’ingorane. Muby’ukuri kumenya ibyanditswe ni ikintu cy’igiciro mu mibereho ya buri munsi.

Abenshi muri twe, twumva bidukomereye kumenya ibyanditswe. Twumva abavugabutumwa n’abashumba bavuga badategwa amagambo aboneka muri bibiliya tugatangara, tukumva natwe tugize kwifuza, ko twagira icyanditswe tumenya nk’uko babizi.

Ukuri ni uko kumenya ibyanditswe ntibisaba ibintu bikomeye. Niba ukeneye ubufasha bwo kumenya ibyanditswe, aha hari uburyo ushobora gufata ibyanditswe mu buryo bwiza:

1. Komeza usome ibyanditswe n’ubwo waba utabyumva

Niba dushaka kumenya ibyanditswe, dukeneye kubisoma. Imwe mu mirongo ivugwa n’abigisha cyangwa ibyashyizwe ku mbuga nkoranyambuga ntibihagije, ukwiye kugira umuco wo gusoma bibiliya.

Abenshi tureka gusoma kuko ijambo ry’Imana rikomeye kuryumva. Nitubireka kubw’izi mpamvu, ntituzashobora kugira ikintu cy’ijambo ry’Imana dutekerezaho cyangwa tumenya. Dukwiye gukomeza gusoma ijambo ry’Imana n’ubwo twabona bitugoye kubyumva. Hari ibintu byinshi byagufasha, nk’ibitekerezo bitandukanye bivugwa kuri bibiliya binyuze mu ikoranabuhanga, amajwi, cyangwa amashusho agenda agaragara hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uko tuzakomeza gusoma niko tuzagenda dusobanukirwa n’ijambo ry’Imana.

2. Saba Umwuka Wera kugufasha

Tugomba kwibukako dufite Umwuka w’Imana uba muri twe. Ni Umwuka w’ukuri utuyobora mu kuri, kandi atwibutsa icyo Imana ivuga mu ijambo ryayo. Umwami Yesu yagize ati:

“Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. Uwo azanyubahiriza, kuko azenda ku byanjye akabibabwira. Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mvuga nti ‘Azenda ku byanjye abibabwire.”(Yohana16:13-15)

Niba dusoma ijambo ry’Imana, Umwuka azadufasha kuryumva kandi azatubwira n’icyo rivuga .

3.Ubaha ibyanditswe

Inzira nziza kuruta iyindi yo kumenya ibyanditswe ni ukuryubaha. Igihe tuzubaha ijambo ry’Imana, tuzarushaho kurizirikana mu bitekerezo no mu mitima yacu, kandi tuzahabwa umugisha mu byo dukora.

“Ariko rero mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka, kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa. Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora.”(Yakobo1:22-25)

Kumenya ibyanditswe nibyo byonyine bizatubashisha kumenya icyo Imana ivuga kandi nibyo bizatuyobora inzira nziza yo gukora ibyo Imana yishimira.

Sophie @Agakiza.org