Ubuhamya bwa NYIRABAGENZI Alice wamaze imyaka itatu mu bitaro kubera impanuka

nitwa NYIRABAGENZI Alice,ubuhamya bwanjye ni burebure ariko reka mbuhere mu mwaka wa 2013 ubwo numvise ijwi rirambwira ngo nzaguca umugango kandi ngo iyo nzobe yawe nshobora kuyihindura igikara, icyo gihe nari mfite abana babiri, iryo jwi rikambwira ngo abo bana nabakuraho kandi kuko waba waracitse umugongo ntiwari kuzongera kubyara

Iryo jwi rero ryari iry’umuturanyi wanjye ni we wambwiraga ayo magambo akomeye atyo, nkimara kuyumva njya mu nzu mfata bibiliya Imana impa ijambo ryo muri yesaya ndasohoka ndamubwira nti kuko umwami Imana izantabara ni cyo gituma ntamwara mu maso yanjye hakamera nk’urutare

Nakomeje kuba ahongaho uwo muturanyi akajya yigamba ko iwabo bafite inkuba, ko ari abarozi, igihe cyaje kugera rero ubwo hari hashize iminsi itatu wa muturanyi avuye iwanjye mfata urugendo ariko ngiye kugenda numva ijwi rimbuza kugenda, ngerageza gushaka uwo natuma aho najyaga ndamubura, nsenga Imana ndangije mfata ibyangombwa, mfata telephone yanjye nandika amazina y’umugabo wanjye neza, abana mbaha umuturanyi ndagenda

Tugeze mu nzira inyuma yacu haturuka fuso iradukubita ndahaguruka nkubita agatuza ku ntebe ncurika umutwe ngo utangirika bankuramo mfite akuka gacye banjyana kwa muganga, uko nanditse ya mazina muri telephone niko abo twari kumwe bahise bahamagara umugabo wanjye mpita ninjira ibitaro marayo igihe kingana n’imyaka ibiri

Naje gusubira mu rugo ngezeyo biranga nsubira kwa muganga, icyo gihe nari ntwite ariko ntabizi, nkomeza kuba muri ubwo buzima aho ntabashaga guhindukira ndagenda ndabora mu rubavu byose biturutse kuri wa mugambi mubi wa wa muturanyi

Igihe cyaje kugera abaganga bashaka gukuramo ya nda kuko sinicaraga cyangwa ngo mpaguruke ariko Imana ikomeza kumpagararaho cyane, ubwo muri iyo myaka ibiri nazengurutse ibitaro bitndukanye bakanteregana banyohererezanya ubwo kugenda ni ikibazo kuko byasabaga ko bamfata umugongo n’ijosi kandi nabwo nkagenda mu modoka,miyo nageraga kuri dos d’anne ububabare bwarandengaga nkahita mbura ubwenge

Nakomeje kuba ahongaho, abaganga bakanyitaho cyane rwose, igihe kigeze ndabyara ariko mbyara mu mubabaro mwinshi ukomeye ariko Imana iramfasha mbaho n’umwana abaho, ubuzima buba bubi rwose kuko ubwo nabaga mu bitaro njyenyine, umutware na we akorera hanze, abana baba bonyine ari bato cyane nta muntu ubitaho

Nyuma gato umugabo na we akora impanuka aryama ku muhanda, bamuzanira twa twana tumuryama iruhande turarira cyane tuvuga tuti papa byuka widusiga hashize umwanya utari muto arazanzamuka afata abana arataha agezeyo umukoresha we aramwirukana kuko yamennye mazutu nyinshi bamuha amafaranga y’imperekeza arataha ataha atazi aho yerekeza we n’abana babiri nta kandi kazi ategereje

Uyu munsi ndashima Imana ko ndi muzima, abana banjye uko ari batatu ni bazima, umutware wanjye ni muzima afite akazi keza cyane kikubye ako yari afite inshuro nyinshi ndashima Imana yankoreye ibikomeye impa ubuzima, impa umwana ntabasha kugenda, inderera abana ubwo bari mu gasozi, inkiriza umugabo ndetse imukura ku kazi kabi imuha akeza

Ndashima Imana y’amahoro yagize neza
Amen!

Src: The testimony