Ubuhamya bwa Muneza Jean Paul Imana yakijije ikibyimba cyo ku bwonko

Nitwa Muneza Jean Paul, ndi umusore ukijijwe, ndashima Imana cyane kuri byinshi byiza yankoreye, igikomeye muri byo ni uko yampaye agakiza. Hanyuma kimwe mu bindi byinshi nicyo ngiye kubabwira muri ubu buhamya!

Navutse bigoranye cyane kuko umubyeyi wanyibarutse ataratabaruka, yambwiye ko yatangiye guhura n’ibibazo by’uburwayi bitandukanye inda ifite amezi atatu. Mu gihe cyo kuvuka nabwo byaragoranye cyane, kuko ubwo abandi bavuka babanje umutwe ngo ngewe nabanje akaguru biragorana cyane kandi iterambere ryari ritaraba ryinshi nk’iki gihe kuburyo ari njye n’umubyeyi twese twashoboraga kuhasiga ubuzima.

Mu buryo abaganga bakoresheje rero ngo batabare ubuzima bwanjye n’ubw’umubyeyi, bakuruje ibyuma, aho niho nangirikiye ku bwonko. Ubwo nakuranye ugikomere ku bwonko ndakura nkajya ngira ibibazo bikomeye ariko Imana iramfasha ndakura, ariko nkarwara umutwe udakira.

Ngeze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye naje kuremba cyane kwiga biranga, nibwo nagiye mu bitaro bitandukanye hano mu Rwanda, kwiga mba ndabihagaritse. Ku nshuro ya nyuma nagiye ku bitaro byitiriwe Umwami Fayisali (King Faisal Hospital) bansuzumye basanga mfite ikibyimba ku bwonko. Natashye mfite ubwoba bwinshi cyane, nari ntaranasobanukirwa neza uburyo bwo gusenga ariko narasengaga, icyo gihe nabwiye Iman anti : « Mana nunkiza nzagukorera ! »

Hari ibintu bari baranyigishije byitwaga « kurya Manu ». Warahumirizaga ugasenga ukarambura Bibiliya utareba, ukarambika mo urutoki utareba, aho ushyize urutoki ugahita uvuga ko ari Manu yawe Imana iguhaye.

Imana rero imenya ko mu bana bayo harimo n’abadasobanukiwe ikabaganiririza mu butamenya bwabo. Yaransuye mu ijambo ryayo, icyo gihe nariye Manu, urutoki nsanga narukojeje mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 11 : 4.

Aho nafashe nahasanze amagambo avuga ngo : « Yesu abyumvishe aravuga ngo iyo ndwara si iyo kumwica ahubwo ni iyo guhimbarisha Imana no gutuma umwana w’Imana ahimbazwa » Iri jambo nararyizeye cyane, ariko nkomeza kugira ikibazo gikomeye cyane kuko n’ubwo indwara bayibonye ariko ntibabashije kuyivura, kuko byasabaga kubaga ku bwonko kandi mu Rwanda ntibyashobokaga icyo gihe.

Birumvikana ubwo ishuri ryabaye nk’irihagarara, nari ngeze mu gihembwe cya gatatu nenda gukora ikizamini cya Leta. Gusa n’ubwo icyo gihembwe ntacyize ariko ikizamini naragikoze sinabona amanota menshi nk’uko nabyifuzaga ariko mbona anyemerera gwiga mu mashuri yigenga.

Ibyo kumbaga bikomeje kunanirana rero abaganga bo muri "King Faisal" baje kumpa impapuro zinyohereza kwivuriza mu gihugu cy’Ubuhinde.

Mu buryo bugoranye rero nashakishije ibisabwa biraboneka nuko nurira indege njya mu Buhinde, nari njyenyine nta wamperekeje narijyanye. Nari ntaramenya urundi rurimi ku buryo nabasha kurukoresha ndi njyenyine ntawe mfite wo kumfasha cyereka Ikinyarwanda. Mu nzira Imana yabanye nanjye uko nagendaga mpindagura indege, nkabona birakunze nta kibazo.

Nageze mu Mujyi wa Chênaie banjyana mu bitaro, mu gitondo njya guca mu byuma ngo barebe uburyo bwo kumbaga. Ifoto igaragaza neza ko ndwaye nari nayitwaje, ariko natangajwe n’uko barebye mu bwonko inshuro eshanu zose basanga narakize, ndi muzima, ubwonko bwanjye nta kibazo ngifite.

Nagiye ngomba kumarayo amezi atatu ariko namazeyo icyumweru kimwe n’iminsi ibiri gusa, nuko nigarukira iwacu. Ubwo nari maze imyaka itatu yose nararetse ishuri, ariko nsubira kwiga mu buryo nabwo butoroshye bw’ibitangaza by’Imana gusa.

Ubu ndi amahoro umwaka ushize nibwo nashoje amasomo yanjye ya kaminuza muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, nkomeje inzira yo kujya mu Ijuru, kuko n’ubwo iki kibyimba kitampitanye ariko iyi si yo ndabizi ko ntazayihoraho, igihe cyanjye nikigera nzitahira iwacu mu Ijuru, Amen !


Vedaste [email protected]