Ubuhamya bwa MUSONERA Jean Baptiste wari umupfumu (igice cya kabiri)

Iyo nabaga nshaka guhabura umuntu cyane rero namuteshaga umutwe agacanganyukirwa akambwira ibyo atekereza bimutera ikibazo afite ubundi nongera nkamutesha umutwe cyane nkaza guhera ku byo yambwiye nkamubwira ikibazo afite mpereye ku byo yambwiye akagirango ni ibyo nibwiye kandi ari we wabivuze, naje gukomeza kubaho gutyo ariko hashize igihe nza kubona imvaho iriho ifoto yanjye bavuga ko ndi igisambo ruharwa ndahunga ndagenda bya bindi byose ndabisiga

Aho nagiye rero nabonaga mpigwa bukware ntangira kujya mu bandi bapfumu nshaka uwitwa uwiteka kuko sinari muzi ndazenguruka ndaheba Tanzania hose ariko naje gusanga umugabo witwa mwenge wari ufite imbaraga nyinshi akajya mu mayira agatega umuntu ashaka agatega ibintu aho mu mayira ubundi hanyura umuntu akamukubita ibintu by’amazi wagera mu rugo ugahita ugwa igihumure ariko udapfuye gusa abo mu rugo babonaga ko upfuye ndetse bakagushyingura

Iyo bamaraga kugushyingura, umupfumu yarazaga agakubita bya bintu by’amazi ku mva yawe niyo baba barashyizeho betto wahitaga uzamuka uri muzima ukajya urisha nk’inka ukingiranye ahantu mu nzu ariko byagera nijoro tukajya kuguhingisha ukagaruka bugiye gucya

Ubwo abo mu rugo iwanyu babaga baziko wapfuye ariko twebwe tukubitse mu nzu urisha nk’inka gusa iyo hagiraga umuntu ukubona wo hanze wahitaga usara ukaba umusazi burundu ntuzakire

Ubwo nagumye aho Tanzania rimwe nza kujya kuragura muri stage nari ntumwe na wa mupfumu ndagenda njya mu rugo rwabo nza kurwara isereri kubera inzara nari mfite mpura n’umwana ampa igifenesi umuti utarakora ubwo biba birapfuye ndafatwa ariko nza kurekurwa ngeze kwa wa mupfumu aranyirukana kuko nishe umuti ubwo njya gushaka inkambi y’abanyarwanda ngezeyo ntangira gushakisha aho basenga Imana

Ku bw’amahirwe naje kubona aho nsenga numva ndabikunze mpura n’umu pastier aranyigisha nkomeza kujya gusenga ntyo nza gukizwa ndabatizwa nkomeza kubaka ubu kristo mu buryo bugoranye near imbuto mu buryo budasanzwe ariko nyuma baza kwemera ko nakijijwe koko

Ndashima Imana yankuyeho izina ribi ry’ubupfumu uyu munsi nkaba ndi umuvugabutumwa bwiza Imana y’amahoro ishimwe cyane

Src: zaburi nshya
[email protected]