Ubuhamya bwa Irene watiye impeta agiye gusezerana

Bene data nifuje kubabwiraho gato ukuntu natiye impeta ngiye gusezerana mu rusengero

Mu byukuri ubukwe bwanjye bwabaye ari muri nibature ya saa kumi n’imwe, saa moya za mugitondo bwari burangiye, nagiye gukora ubukwe mfite ibiceri magana atatu gusa kandi nayo nari nyatwererewe n’inshuti

Twagiye murusengero njyewe na madamu tugeze igihe cyo gusezerana batubaza impeta turazibura, tugize Imana tubona abagraneza babiri barazidutiza nambika umugore wanjye mpeta ndamubwira nti nkwambitse iyi mpeta nk’icyimenyetso cy’urukundo ndakomeza nti kandi uko itagira uruteranirizo ni nako urukundo rwacu ruzahoraho

Twamaze gusezerana abaje muri nibature baraduherekeza batugeza imbere y’urusengero maze ba bandi badutije impeta buri wese aza aje kureba uwo yayitije ati mpereza ya mpeta,bene data ndagirango mbabwire ko Imana nta soni igira

Ubwo twaratashye duherekezwa n’abantu batandatu, tugeze mu rugo ba bantu basanga nta cyo kurya kiri mu rugo barisakasaka bagura isukari bateka icyayi n’umugati, ndashima Imana ko mu bukwe bwanjye nta muntu utarariye, ba bantu batandatu barariye, abageni na bo bararya bagubwa neza

Ndashima Imana ko ntakure habaho Imana itakura umuntu nta na kure habaho itamugeza, muri iyo minsi Imana yavuganye nanjye irambwira ngo igiye kuntuza I Kigali mu mazu yanjye

Twakomeje kubaho muri ubwo buzima bubi gutyo tuza no kubyar umwana w’umukobwa tugiye kujya gushima Imana murusengero nshaka umwenda ndi bwambare muzima ndawubura neza neza, mpitamo kwambara umwenda wa korali kandi ikibabaje nuko iyo uniforme ari korari yari yarayinguriye

Twaragiye na madamu tujya gushima Imana tugeze ku ruhimbi ndavuga nti Yesu yagize neza mumumpere icyubahiro naho abaririmbyi bari kunoshana bibaza impamvu nabambariye imyenda ya korali bahita bashyiraho itegeka ryo kubika imyenda ya korali kurusengero

Imana yaje kungirira neza rero intera inkunga ngenda nzamuka buhoro buhoro, ntera intambwe, uyu munsi wa none ndi umugabo uhamye nigeze kwifuza kuzasubiramo ubukwe kubera ukuntu nari maze guhembuka Imana irambuza irambwira ngo buriya ni bwo bukwe bwawe

Ndashima Imana ko uyu munsi nguwe neza cyane, Imana yarinze ijambo ryayo ibyo yambwiye irabisohoza irabikora ubu njyewe n’umuryango wanjye tuguwe neza

[email protected]