Ubuhamya: Nifuzaga kwiyahura ubwo nari nkomerewe n’ubuzima ariko Yesu ni byose kumufite

Nitwa Joachim Fontaine nakuze mbona ababyeyi banjyebatumvukana na gato bagahora mu nduru, bituma numva nanze ubuzima nshaka kwiyahura kenshi ariko naje kubona umucyo muri Yesu
Igihe kimwe rero baje gufata umwanzuro wo gutandukana noneho buri umwe akumva yatwara abana bibura gica ndibuka igihe kimwe mukuru wanjye wari ufite imyaka 15 njye nari mfite 7 gusa bashatse kumufunga kubera ubwumvikane bucye bw’ababyeyi bacu
Mama yahoranaga agahinda yaterwaga na papa akamuhoza ku nkeke, iwacu hahoraga abashinzwe umutekano baje guhosha intnganya mu rugo rwacu, iyo nabibonaga nifuzaga gupfa nkashaka kwiyahura ariko ntibinkundire kuko Imana yari imfiteho umugambi mwiza
Twakomeje kuba muri ubwo buzima butagira icyerekezo bubi cyane ntabona uko mbusobanura, mama aza kurara indwara yo mumutwe bita schizophrenia atakaza akazi ke kadutungaga kuko yari amaze kumera nk’umusazi, nta wari kumuha akazi kubera uko yari ameze
Icyo gihe mushiki wanjye yagiye kuba kuri mama, njye na mukuru wanjye twishora mu biyobyabwenge n’ubusambanyi bukabije maze kugira imyaka 12 mama yaje gupfa dusigara twirera njya na mukuru wanjye tugakora dushaka icyo kurya gusa
Bwari ubuzima buruhije cyane ntabona uko nsobanura nashatse kwiyahura kwnshi gashoboka ariko biranga, papa ntitwari tuzi aho yagiye, ubuzima butubera bubi cyane
Twaje gukomeza kubaho gutyo rero ariko igihe kimwe nkajya njya gusenga nkurikiye abana b’inshuti zanjye bigenda biza gutyo gutyo nashaka kwiyahura nkumva ijwi rimbwira ngo uwo si wo muti nkomeza kubaho gutyo ariko ijambo ry’Imana rikomeza kunzaho cyane
Umunsi umwe niyemeza gukizwa neza niyegurira Imana, ndakizwa neza mfatanya na mukuru wanjye gushaka ppa waduhemukiye bingana gutyo nza no kubatizwa mu mazi menshi mfite imyaka 17, uyu munsi wa none nguwe neza ndi muri Yesu
Nabonye amahoro ntigeze mbona ahandi, ubu ntacyo mfite cyo gutinya kuko mfite Yesu, yambereye byose ndamubashimiye, yambereye umubyeyi mwiza arandera ndakura uyu munsi wa none ntacyo mfite mushinja
Amen!
Tanga igitekerezo