UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa...

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa kane, taliki ya 9, Ukwezi kwa gatanu, turasoma mu Abaroma 1:1-7

1Pawulo imbata ya Yesu Kristo, wahamagariwe kuba intumwa, kandi watoranirijwe ubutumwa bwiza bw’Imana,
2ubwo yasezeranije kera mu kanwa k’abahanuzi bayo mu byanditswe byera,
3buvuga iby’Umwana wayo wavutse mu rubyaro rwa Dawidi ku mubiri,
4kandi werekanywe n’ubushobozi ko ari Umwana w’Imana mu buryo bw’Umwuka Wera bigahamywa no kuzuka kwe, ni we Yesu Kristo Umwami wacu.
5Ni we waduhesheje igikundiro no kuba intumwa ku bw’izina rye, kugira ngo mu mahanga yose habemo abumvira Imana babiheshwa no kwizera,
6kandi namwe muri muri bo, abahamagariwe kuba aba Yesu Kristo,
7ndabandikiye abari i Roma mwese bakundwa n’Imana, bahamagariwe kuba abera. Ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese, no ku Mwami wacu Yesu Kristo.

Ibibazo bidufasha gusobanukirwa:

Ibyosomye biranyigisha iki :
- Ku Mana data?
- Kuri Yesu kirisito?
- No ku mwuka wera?

Ubusobanuro bw’umusomyi

Pawulo imbata ya Yesu Kristo wahamagariwe kuba intumwa
(1). Ijambo “imbata” risobanura umuntu waguzwe na she.buja ngo abe uwe kandi amukorere. Kuba imbata byumvikanaga nko kuba usuzuguritse, nyamara Pawulo we abivugana ishema kubera urukundo afitiye shebuja n’icyubahiro ahabwa no kumubera intumwa. Kumenywa no gutoranywa n’lmana Isumba byose ni iby’igiciro. Aho tujya tuzirikana ko agaciro dufite twagahawe n’lmana? Ni we waduhesheje igikundiro no kuba intumwa (5): Ubutumwa Pawulo yahawe ni ubwo kumenyekanisha Yesu Kristo, umwana w’lmana, uwo ibyanditswe byera byari byarahanuye kuva kera (Luka 24.44). Kuri we umurimo yahawe wo kuba intumwa ni uw’igikundiro. Pawulo yaterwaga ishema no kuba yaratumwe ku bantu batari bafite ibyiringiro bitwa abanyamahanga. Abaroma yandikira na bo bari muri abo. Inkuru nziza Pawulo yabagejejeho ni uko abari muri Yesu bose, nta teka bazacirwaho (Rom.8.1) kandi ko bazaraganwa na Kristo (Rom.8.16-17). Imana ishimwe ko natwe iyo nkuru yatugezeho ku buntu, Ubu tukaba dufite amahoro ava ku Mana Data wa twese no Kuri Yesu Kristo. lndirimbo105 mu Gushimisha.

[email protected]