UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa...

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa gatanu, Kuwa gatandatu 4 Ukwezi kwa gatanu, turasoma muri Yeremiya 4.19-31

19.Ye baba we, ye baba we! Mfite umubabaro mu gisenge cy’umutima, umutima wanjye urandihagura, naniwe kwiyumanganya kuko wumvise ijwi ry’impanda n’induru z’intambara mutima wanjye.
20.Kurimbuka guhamagara ukundi kuko igihugu cyose kinyazwe, amahema yanjye arasahurwa atunguwe n’inyegamo zanjye zitamururwaho muri ako kanya.
21.Nzahereza he ndeba ibendera ry’intambara, kandi nkumva ijwi ry’impanda?
22Kuko abantu banjye ari abapfapfa ntibanzi, ni abana batitonda kandi nta bwenge bafite, bazi ubwenge bwo gukora ibyaha ariko gukora neza ntibabizi.
23.Nitegereje isi mbona idafite ishusho kandi irimo ubusa, n’ijuru na ryo nta mucyo rifite.
24.Nitegereje imisozi miremire mbona itigita, ndetse n’iyindi yose na yo inyeganyega. 25.Nitegereje mbona nta muntu uhari, n’ibisiga byose byo mu kirere byahunze. 26.Nitegereje mbona ahantu hari uburumbuke harabaye ubutayu, n’imidugudu yabo yose yasenyukiye imbere y’Uwiteka ku bw’uburakari bwe bukaze.
27.Kuko Uwiteka avuga atya ati “Igihugu cyose kizaba amatongo ariko sinzagitsembaho rwose.
28.Ni cyo kizatera isi kuboroga, n’ijuru hejuru rikabamo umwijima kuko nabivuze nkabigambirira, kandi sinzabyibuza, ntabwo nzivuguruza.”
29.Umudugudu wose uhungishwa n’urusaku rw’abagendera ku mafarashi n’abitwaje imiheto, bahungira mu gihuru kandi burira ibitare, imidugudu yose barayireka ntihagira uyisigaramo.
30.Nawe ubwo uzasenywa uzagira ute? Naho wakwiyambika imihemba, ukirimbisha ibyambarwa by’izahabu, ukisiga irangi ku maso uzaba
wirimbishirije ubusa, abakunzi bawe barakugaya, barahiga ubugingo bwawe.
31.Kuko numvise ijwi nk’iry’umugore uri ku nda no gushinyiriza nk’ubyara uburiza, ijwi ry’umukobwa ari we Siyoni uzabiranywe, akāra amaboko ye ati “Mbonye ishyano, kuko umutima wanjye urabiraniye imbere y’abanyica!”

Ibibazo bidufasha gusobanukirwa umusomyi

1.Ibyo nsomye birambwira ibya nde, kandi biranyigisha IKI?
2.Ibyo nsomye biranyigisha iki
ku Mana data wa twese?
kuri Yesu Kristo?
ku Mwuka Wera?

3.Mbese mu byo nsomye harimo:
Urugero nakurikiza?
Urugero rubi nakwirinda?

Ubusobanuro bw’umusomyi


Mfite umubabaro mu gisenge cy’umutima (19): Ibyago byugarije Ubuyuda biteye Yeremiya agahinda kenshi. Arabona uko intambara izagira ingaruka ku byaremwe byose. Abantu bazava mu byabo binyagwe, inzu zizasenyuka, igihugu cyose kizasigara kitagira ishusho nka mbere y’iremwa ry’ijuru n’isi (Itang. 1.2). Haba mu gihe cya Yeremiya haba no mur’iki gihe cyacu, nta cyiza cy’intambara. imana idufashe ijye iduha ubwenge bwo guhitamo neza, duharanire amahoro twirinde ikintu icyo aricyo cyose cyadusubiza mu ntambara. Kuko abantu banjye ari abapfapfa (22): Imana ibabajwe n’abantu babuze ubwenge bwo gukora ibyiza, bagahora bakora ibibi. N’ubwo abantu bahora bigishwa gukora ibyiza nyamara baranga bakaba abahanga mu gukora ibibi. Kamere yacu nta cyiza kiyibamo kuko tuvukira m’u byaha kandi umutima wacu udushuka (Zab. 51.7 ; Yer. 17.9). Duhore tuzirikana ko nta handi hava gutabarwa uretse ku Mana yacu yo mugenga wa byose. indirimbo.194 Gushimisha.

[email protected]