UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa mbere, tariki 24.Kamena.2019

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa gatanu, taliki ya 31, Ukwezi kwa gatanu, turasoma muri Yeremiya 19.1-15

1.Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Genda ugure urweso ku mubumbyi, ujyane bamwe bo mu bakuru b’imiryango n’abakuru bo mu batambyi,
2.maze ujye mu gikombe cya mwene Hinomu, kiri aho barasukira ku irembo ryerekeye iburasirazuba, uhavugire amagambo nkubwira uti
3.Nimwumve ijambo ry’Uwiteka mwa Abami b’u Buyuda mwe, namwe abatuye i Yerusalemu. Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Dore ngiye guteza aha hantu ibyago, ibyo uzabyumva wese bizamuziba amatwi.
4.Kuko banyimuye kandi aha bakaba bahahinduye ukundi, bakahoserereza izindi mana imibavu, izo batazi bo na ba sekuruza n’Abami b’u Buyuda, kandi aha hantu bahujuje amaraso y’abatariho urubanza, bubakiye Bāli ingoro
5. kugira ngo batwike abahungu babo ho ibitambo byoswa bya Bāli, ibyo ntategetse cyangwa ngo mbivuge, haba no kubitekereza.’
6.Nuko dore uko Uwiteka avuga ngo ‘Iminsi izaza, ntabwo aha hantu hazongera kwitwa i Tofeti cyangwa igikombe cya mwene Hinomu, ahubwo hazitwa igikombe cy’icyorezo.
7.Kandi imigambi y’u Buyuda n’i Yerusalemu
nzayihindurira ubusa aha ngaha, kandi nzabicishiriza inkota imbere y’ababisha babo, bagwe mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo. Intumbi zabo nzazigira inyama z’ibisiga byo mu kirere, n’iz’inyamaswa zo mu ishyamba.
8.Uyu murwa nzawuhindura igitangarirwa n’igitutsi, uzahanyura wese azatangara yifate ku munwa ku bw’ibyago byaho byose.
9.Nzatuma barya inyama z’abahungu babo n’inyama z’abakobwa babo, ndetse nibamara gushoberwa ku bw’ababisha babo babateye n’abahiga ubugingo bwabo, umuntu wese azarya mugenzi we.’
10.“Maze urwo rweso uzarumenere imbere y’abagabo mujyanye,
11.ubabwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo avuze ngo: Uku ni ko nzavunagura ubu bwoko n’uyu umurwa nk’umena ikibumbano cy’umubumbyi kidashoboka kongera kubumbika, kandi bazahamba i Tofeti kugeza ubwo hadasigara aho guhambwa.’
12.Uwiteka aravuga ngo ‘Ni ko nzagenzereza aha hantu n’abahatuye, kandi uyu murwa nzawuhindura nk’i Tofeti.
13.Kandi amazu y’i Yerusalemu n’amazu y’Abami b’u Buyuda yandujwe azamera nk’ahantu h’i Tofeti, ya mazu yose boserezagaho imibavu, bayosereza ingabo zo mu ijuru zose, bagasukira izindi mana amaturo anyobwa.’ ”
14.Nuko Yeremiya aherako ava i Tofeti aho Uwiteka yari yamutumye kuhahanurira, ahagarara mu rugo rw’inzu y’Uwiteka abwira abantu bose ati
15.“Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo, Imana ya Isirayeli ivuze, ngo ‘Dore ngiye guteza uyu murwa n’imidugudu yawo yose ibyago byose nawuvuzeho, kuko bashinze amajosi kugira ngo batumva amagambo yanjye.’ ”

Ibibazo bidufasha gusobanukirwa umusomyi

1.Ibyo nsomye birambwira ibya nde, kandi biranyigisha iki?
2.Ibyo nsomye biranyigisha iki
Ku Mana data wa twese?
Kuri Yesu kristo?
Ku mwuka wera?

Ubusobanuro bw’umusomyi

Ujyane bamwe mu bakuru b’imiryango n’abakuru bo mu batambyi (1): Uwiteka yahaye Yeremiya amabwiriza yo kugura ikibindi, akajyana bamwe mu bayobozi n’abatambyi mu kabande ka Hinomu. Muri ako kabande hari ingoro batwikiragamo abahungu n’abakobwa babo babatambira ibigirwamana. Bigaragara cyane ku ngoma ya Manase aho we n’abo yayoboraga basayishije bakayoboka ibigirwamana, bagakora imihango y’abanyamahanga inyuranye n’ibyo Imana yabategetse (Yer.7.30-31 ;2Ngoma 33.6). Ibyo Yeremiya yahanuriye mu kabande ka Hinomu, akanabisubiramo mu rugo rw’inzu y’Uwiteka, byari biteye ubwoba. Kubera kwinangira bakanga kumvira Uwiteka, abanzi b’Abisirayeli bazabatera babicishe inkota ku buryo imirambo yabo izaba myinshi bakabura aho bayihamba maze ikaribwa n’ibisiga n’inyamaswa (7). Abantu bazagera aho inzara ibatera kurya abana babo nyuma nabo baryane hagati yabo (9). Yeremiya yasabwe kumenera cya kibindi yaguze imbere y’abayobozi n’abatambyi bari kumwe, Imana ibabwira ko uko kijanjaguritse ariko izabavunagura bo n’umurwa wabo. Imbuzi: Mu gihe twishimira iterambere twagezeho, tujye twisuzuma, turebe niba tubigezeho tunezeza Imana kandi tugira ishyaka ryo kuyikiranukira? Indirimbo 115 Gushimisha.

[email protected]