UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa mbere, tariki 17.Kamena.2019


UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa mbere, taliki ya 17, Ukwezi kwa gatandatu, turasoma muri Yeremiya 13.15-27

15. Nimwumve kandi mutege amatwi, ntimukibone kuko Uwiteka ari we uvuga.
16.Nimuhe Uwiteka Imana yanyu icyubahiro itarazana umwijima, ibirenge byanyu bitarasitara ku misozi iriho umwijima, kandi mwategereza umucyo akawuhindura igicucu cy’urupfu, akawugira n’umwijima w’icuraburindi.
17. Ariko ibyo nimutabyumvira, nzaririra ku mutima ahiherereye ndizwa n’ubwibone bwanyu, kandi amaso yanjye azasesagura amarira menshi atembe kuko umukumbi w’Uwiteka wajyanywe ho iminyago.
18. Ubwire umwami n’umugabekazi uti “Nimwicishe bugufi mwicare hasi, kuko ikamba ryarimbishaga imitwe yanyu riguye hasi.
19. Imidugudu y’ikusi yugariwe kandi nta wo kuyugurura uhari. Ab’i Buyuda bose bajyanywe ho iminyago, bose bagiye ari imbohe.
20. “Nimwubure amaso yanyu murebe abaturutse ikasikazi, umukumbi wari warahawe uri he, wa mukumbi wawe mwiza?
21. Uzavuga iki ubwo azaguhana akagusumbisha abo wagiraga incuti, noneho bakaba ari bo bagutwara? Mbese imibabaro ntizagufata nk’iy’umugore uri ku nda?
22. Kandi niwibwira mu mutima wawe uti ‘Ni iki cyatumye ibyo byose bingeraho?’ Igicumuro cyawe gikabije ni cyo cyatumye ibinyita by’imyambaro yawe bibehurwa, n’ibitsinsino byawe bigakomereka.
23.Mbese Umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry’umubiri we, cyangwa ingwe ubugondo bwayo? Namwe ni uko ntimwabasha gukora ibyiza, kandi mwaramenyereye gukora ibibi.
24. Ni cyo gituma ngiye kubatatanya nk’umurama utumurirwa kure n’umuyaga wo mu butayu.
25. Ibyo ni byo bihembo byawe, ni rwo rugero nakugezeho, ni ko Uwiteka avuga, kuko wanyibagiwe ukiringira ibinyoma.
26. Ni cyo gituma nzabeyura inkanda yawe ureba, nkagaragaza ubwambure bwawe.
27. Nabonye ibizira byawe ndetse n’ubusambanyi bwawe, n’ijwi ryawe ry’ubusambanyi, n’ibizira byo kwibunza kwawe wakoreye ku misozi no mu bibaya. Uzabona ishyano Yerusalemu we! Wanze kwezwa, mbese ibyo bizahereza he?”

Ikibazo kidufasha gusobanukirwa umusomyi:

Mbese mu byo nsomye harimo:
Ijambo rimburira?

Ubusobanuro bw’umusomyi

Nimuhe Uwiteka Imana yanyu icyubahiro (16): Yeremiya araburira abibone ko nibadahindukira ngo bahe Imana icyubahiro bazarindagira mu mwijima w’icuraburindi uberekeza mu rupfu. Umwami n’umugabekazi na bo barasabwa kwicisha bugufi kuko bitabaye ibyo hari umubabaro mwinshi umeze nk’ibise ubategereje. Abaturage bayobora bagiye kujyanywaho iminyago. N’abo ubwabo abo biringiraga ko ari inshuti zabo nibo bazabahinduka babagire ingaruzwamuheto. Ibi byose nta kindi kibiteye ni ibyaha banze kwihana. Mbese Umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry’umubiri we? (23): Abantu bakabije kuba indyarya, bahindukirira ibigirwamana, bitwara nk’indaya, buzura irari, bishora mu busambanyi bukabije, bareka Imana yo mugabo wabo w’isezerano (Yes.54.5). Kubera ibyo byaha byose Imana izabahana, bakorwe n’isoni nk’abambitswe ubusa ku mugaragaro. N’uyu munsi wa none iri jambo rituburira ngo tuve mu byaha, kuko icyaha cyose cyambika ugikoze ubusa. Mu mbaraga zacu ntitwakwikiza icyaha. Amaraso ya Yesu yonyine niyo ashobora kutwoza, akatugira abere mu maso y’Imana. (1Yoh.1.7). Indirimbo ya 84, mu Gushimisha.
[email protected]