UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa gatatu, tariki 10.07.2019

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa gatatu,tariki 10, Ukwezi kwa karindwi, turasoma mu 1Abakorinto6:1-11.

1.Iyo umuntu wo muri mwe afite icyo apfa na mugenzi we, mbese ahangāra kuburanira ku bakiranirwa ntaburanire ku bera?
2.Ntimuzi yuko abera bazacira ab’isi urubanza? Kandi ubwo ari mwe muzacira ab’isi urubanza, ntimushobora no guca imanza z’ibintu bito hanyuma y’ibindi?
3.Ntimuzi ndetse yuko tuzacira abamarayika urubanza, nkanswe iby’ubu bugingo?
4.Nuko rero niba mufite imanza zo gucibwa zerekeye ku by’ubu bugingo, ni iki gituma mubishyiraho abatagira icyo bahuriyeho n’Itorero ngo abe ari bo bazica? Ibyo mbivugiye kubakoza isoni.
5.Mbese koko nta munyabwenge n’umwe uba muri mwe, wabasha gucira bene Se urubanza?
6.Ahubwo mwene Data akaburana na mwene Data wundi, kandi baburanira ku batizera?
7.Nuko mumaze kubonekaho icyaha rwose, kuko muburana musubiranamo. Mbese ni iki gituma mudahitamo ahubwo kugirirwa nabi? Ni iki gituma mudahitamo guhuguzwa?
8.Ariko ni mwe ubwanyu mugirirana nabi muhuguzanya, kandi abo mugirira mutyo ni bene Data.
9.Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana,
10.cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana.
11.Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’Umwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo.

Ibibazo bidufasha gusobanukirwa umusomyi

Mbese mu byo nsomye harimo:
Itegeko nkwiriye kumvira?
Mbese mu byo nsomye harimo:
Ijambo rimburira?

Ubusobanuro bw’umusomyi

Abakiranirwa ntibazaragwa ubwami bw’Imana (9). Igihe isi igezemo ntibyoroshye kubwira abantu ko abanyabyaha batazaragwa ubwami bw’Imana. Ariko Pawulo aratinyuka akarondora ibyaha byose bizabuza abantu ijuru. Kuburanira ku batizera abenshi babifata nk’ibitagize icyo bitwaye. Nyamara imirongo myinshi irasobanura ko ababikora bizababuza ubwami bw’Imana (1-9). Ikibazo cyabyuka muri bene Data kigomba gushyikirizwa abizera (4-6). Pawulo ndetse arajya kure akavuga ko bibaye ngombwa uwizera yahitamo kwemera kugirirwa nabi no guhuguzwa aho kujya kuburanira abapagani batizera (6). Ikindi kibazo ni uko abizera aribo bagirirana nabi bagahuguzanya kandi basangirira ku meza y’Umwami! Abo bamaze kubonekaho icyaha kandi ni icyaha kizabuza benshi kwinjira mu bwami bw’Imana nk’ ibi byaha bindi birondorwa (9-10): Abahehesi, abasambanyi, abagabo bendana, abajura, abasinzi n’abandi nkabo bose ntibazinjira yo.
Zirikana: Ntimwishuke cyangwa ngo muyobe Imana ntinegurizwa izuru. Ibyo umuntu abiba ni byo azasarura (Gal 6.7).
[email protected]