UMUSOMYI WA BIBILIYA,Kuwa gatanu, tariki 21.Kamena.2019

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa gatanu, taliki ya 21, Ukwezi kwa gatandatu, turasoma muri Yeremiya17:1-18

1. Icyaha cya Yuda cyandikishijwe ikaramu y’icyuma n’umusyi wa yahalomu, cyandikwa ku nsika z’imitima yabo no ku mahembe yo mu bicaniro byabo. 2. Ndetse n’abana babo baracyibuka ibicaniro 757
byabo, n’ibishushanyo byabo bya Ashera byari ku mirinzi yo mu mpinga z’imisozi yose.
3. Yewe wa musozi wanjye wo mu kibaya we, ibintu byawe n’ubutunzi bwawe bwose n’ingoro zawe ngiye kubitanga ho iminyago, mbahoye icyaha wakoreye mu ngabano zawe zose.
4. Nawe ubwawe ntuzagumana umwandu wawe nari naguhaye, nzatuma ukorera ababisha bawe uri mu gihugu utazi, kuko umuriro mwawakishije uburakari bwanjye uzahora waka iteka.
5. Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mu mutima we akimūra Uwiteka.
6. Azaba ameze nk’inkokōre yo mu butayu, kandi icyiza nikiza ntazakibona, ahubwo azatura ku gasi ko mu butayu, mu gihugu cy’ubukūna kidatuwemo. 7. “Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro.
8. Kuko azahwana n’igiti cyatewe hafi y’amazi gishorera imizi mu mugezi. Ntikizatinya amapfa nacana, ahubwo ikibabi cyacyo kizahorana itoto, ntikizita ku mwaka wacanyemo amapfa kandi ntikizareka kwera imbuto zacyo.”
9. Umutima w’umuntu urusha ibintu byose gushukana, kandi ufite indwara ntiwizere gukira. Ni nde ushobora kuwumenya uko uri?
10. Jye Uwiteka ni jye urondora umutima nkawugerageza, nkitura umuntu wese ibihwanye n’inzira ze, uko imbuto ziva mu mirimo ye ziri.
11. Umuntu wirundanyaho ubutunzi bw’amahugu ni nk’inkware ibundikira amagi itateye. Ubwo butunzi buzamusiga agabanijemo kabiri iminsi yo kubaho kwe, hanyuma azaba umupfapfa.
12. Ubuturo bwacu bwera n’intebe y’ubwami bw’icyubahiro, yashyizwe ejuru uhereye mbere na mbere.
13.Uwiteka Byiringiro bya Isirayeli, abakwimūra bose bazakorwa n’isoni. Abanyimūra bazandikirwa mu isi kuko bimūye Uwiteka, kandi ari we sōko y’amazi y’ubugingo.
14. Nkiza Uwiteka nzabona gukira, undokore nzarokoka, kuko ari wowe shimwe ryanjye.
15. Dore barambaza bati “Ijambo ry’Uwiteka riri he? Ngaho nirize.”
16. Ku bwanjye ntabwo nihutiye kwanga kuba umwungeri ukuragiriye, kandi ntabwo nashakaga kubahanurira umunsi w’amakuba. Urabizi, ibyamvuye mu kanwa byagaragaye imbere yawe.
17. We kumbera igiteye ubwoba, uri ubuhungiro bwanjye ku munsi w’amakuba. 18. Abandenganya bamware ariko jye ne kumwara, nibakuke umutima ariko jye ne gukuka umutima, ubazanire umunsi w’ibyago kandi ubacemo ibyuho bibiri.

Ibibazo bidufasha gusobanukirwa umusomyi:

Mbese mu byo nsomye harimo:
Urugero rwiza nakurikiza?
Urugero rubi nakwirinda?

Ubusobanuro bw’umusomyi

Ashera ni ikigirwamana cy’Abanyakanani cy’uburumbuke. Umwami Manase yari yaragishyize mu nzu y’Uwiteka, bituma Abisirayeli n’abana babo bakiramya, maze ibyo bibabaza Imana kuko bayimuye (Kuva 20.2-6). Ibyo byaha nibyo byabakururiye ibihano birimo no kunyagwa bagatakaza gakondo yabo. Kubera kwiringira abantu bakiringira n’imbaraga zabo bahindutse ibivume (5). Nta kurumbuka, nta kwera imbuto, nta buzima bubatembamo. Hahirwa umuntu wizera Uwiteka, Uwiteka akamubera ibyiringiro (7): N’ubwo ayo mahame azwi neza, ntibibuza abantu benshi guhitamo nabi. Abantu bizera abandi cyangwa bakizera imbaraga zabo, kuko umutima w’umuntu urusha byose gushukana (9). Imana ni yo mucamanza utabera kuko ari yo yonyine irondora imitima. Mu gihe wumva urengana, we kwiheba kuko Imana yo izi ibyawe neza. Uwiteka aburira abirundanyaho ubutunzi mu buryo bw’amahugu ko batazabugumana (11). Uwiteka, Byiringiro bya Isirayeli…(13): Yeremiya aratakira Uwiteka ahamya ko ariwe byiringiro byabo, kandi ko umwimura wese azakorwa n’isoni. Arasaba Imana kumurengera no kumubera ubuhungiro mu minsi mibi. Mu mibereho yacu yose, natwe tujye dusaba Imana kutubera ibyiringiro. Indirimbo ya 169 mu Gushimisha.

[email protected]