UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa Kane, tariki ya 26 Mata 2019.

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa kane, tariki ya 26/04/2019, turasoma muri Zaburi 70.1-6

1.Zaburi iyi yahimbiwe umutware w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi yahimbiwe kuba urwibutso.
2.Mana, tebuka unkize Uwiteka, tebuka untabare.
3’Abashaka ubugingo bwanjye bakorwe n’isoni bamware, Abishimira ibyago byanjye basubizwe inyuma, Bagire igisuzuguriro.
4.Abambwira bati “Ahaa, ahaa!” Basubizwe inyuma ku bw’isoni zabo.
5.Abagushaka bose bakwishimire bakunezererwe, Abakunda agakiza kawe bajye bavuga bati “Imana ihimbazwe’’.
6.Ariko jyeweho ndi umunyamubabaro n’umukene, Mana, tebuka uze aho ndi, Ni wowe mutabazi wanjye n’umukiza wanjye, Uwiteka, ntutinde.


Ibibazo bidufasha gusobanukirwa umusomyi

1.Ibyo nsomye birambwira ibya nde, kandi biranyigisha iki?
2.Ibyo nsomye biranyigisha iki
- Ku Mana data wa twese?
- Kuri Yesu kristo?
- Ku mwuka wera?
3.Mbese mu byo nsomye harimo:
- Urugero rwiza nakurikiza?
- Urugero rubi nakwirinda?

Ubusobanuro bw’umusomyi

Mana tebuka untabare (2): Iri ni isengesho ry’umuntu uri mu kaga, utabaza Imana ngo imukize ababisha bamugose. Kuva Adamu yakora icyaha, ubuzima bw’umuntu bwahindutse imvange z’ibibi n’ibyiza. Ingorane aterwa n’abandi ni nyinshi. Uko abantu barushaho gusayisha mu byaha, ni na ko barushaho gukataza mu bugome. Abameze batyo bagenda barushaho kuba benshi banagwiza imbaraga. Ibibazo nk’ibyo nibikugota, ujye wibuka ko Uwiteka ari we Mutabazi wawe n’Umukiza wawe (6b).

Abashaka ubugingo bwanjye bamware (3). Dore ibizaba ku banzi b’Imana kandi ari bo banzi bacu igihe izatabara. Bazakorwa n’isoni bamware, bazagira igisuzuguriro basubizwe inyuma. Kandi no ku munsi w’urubanza, Umucamanza mukuru azabakanira urubakwiriye (Matayo25.41,46). Jyeweho ndi umunyamubabaro n’umukene (6): Intangiriro yo kubona ubuntu bw’Imana ni ukumenya neza uwo uri we n’uko Imana ikubona. Uyu mwanditsi we yamenye ko imbere y’Imana ntacyo ari cyo. Mbese usuzumye ubusabane bwawe n’Imana, wowe wibona ute? Zirikana: “Ariko uwo nitaho ni umukene ufite umutima umenetse, agahindishwa umushyitsi n’ijambo ryanjye” (Yesaya.66.2).

[email protected]