UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa Kabiri, tariki ya 14.Gicurasi.2019

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa gatanu, taliki ya 10, Ukwezi kwa gatanu, turasoma mu Abaroma 3:1-8.

1. Nuko Abayuda barusha abandi iki? Cyangwa se gukebwa kumaze iki?
2. Abayuda babarusha mu buryo bwose. Irya mbere ni uko babikijwe ibyavuzwe n’Imana. 3. Mbese ye, niba bamwe muri bo batizeye, kutizera kwabo kwahindura ubusa gukiranuka kw’Imana?
4 .Ntibishoboka! Ahubwo Imana iboneke ko ari inyangamugayo, nubwo umuntu wese yaba umubeshyi nk’uko byanditswe ngo “Mu magambo yawe uboneke ko ukiranuka, Kugira ngo utsinde nucirwa urubanza.”
5. Ariko se niba gukiranirwa kwacu guhamya gukiranuka kw’Imana tuvuge iki? Mbese Imana irakiranirwa kuko ihanisha umujinya? (Ibyo mbivuze nk’umuntu.)
6. Ntibishoboka! Iyo biba bityo Imana yazacira ite abari mu isi ho iteka?
7. Niba ibinyoma byanjye bituma ukuri kw’Imana kurushaho kumenyekana bikayihesha icyubahiro, ni iki gituma nanjye ncirwa urubanza nk’umunyabyaha?
8. Kandi ni iki kitubuza gukorera ibibi kugira ngo ibyiza bibeho? (Nk’uko batubeshyera kandi bamwe bagahamya yuko ari ko twigisha). Abagira batyo bazatsindwa n’urubanza rubakwiriye.

Ibibazo bidufasha gusobanukirwa umusomyi

1. Ibyo nsomye birambwira ibya nde, kandi biranyigisha iki?
2. Ibyo nsomye biranyigisha iki
Ku Mana data wa twese?
Kuri Yesu kristo?
Ku mwuka wera?

Ubusobanuro bw’umusomyi

Irya mbere nuko babikijwe ibyavuzwe n’Imana (2): Abisirayeli bari bafite umwihariko wo kuba ishyanga ryonyine ryari rifite ijambo ry’Imana yaremye ijuru n’isi. Ijambo ry’Imana bumviye mu kanwa k’abahanuzi ni ryo ryari itegeko nshinga rigenga imibereho yabo ya buri munsi. Ibi byatumaga bagira isumbwe ku yandi mahanga, kuko muri ibyo byanditswe harimo n’amasezerano avuga ku Mukiza. Byaba bibabaje uramutse uri umusomyi wa Bibiliya, ukaba utari uzi ko kubika ijambo ry’Imana muri wowe bituma Imana ikureba mu buryo budasanzwe, kuko ubitse muri wowe ubwiru bw’Imana. Icyo gusa ugomba kwirinda, ni icyaha cy’ubwibone, kuko bukomoka kuri Satani. Kutizera kwabo kwahindura ubusa gukiranuka kw’Imana (3): Nubwo bamwe mu Bisirayeli binangiye imitima, ntabwo byabujije Imana gusohoza ibyo yari yarasezeranije abakurambere babo. Imana yabasezeranije Umukiza mu gihe gikwiriye irabisohoza. Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntihinduka, ihora yiteguye iteka gusohoza ibyo yasezeranije.

[email protected]