UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa Gatatu, tariki 26.Kamena.2019

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa gatanu, taliki ya 26, Ukwezi kwa gatandatu, turasoma muri Yeremiya 21:1-14

1.Ijambo ryaje kuri Yeremiya rivuye ku Uwiteka, igihe Umwami Sedekiya amutumyeho Pashuri mwene Malikiya, na Zefaniya mwene Māseya w’umutambyi ati
2.“Ndagusaba ngo utubarize Uwiteka, kuko Nebukadinezari umwami w’i Babuloni aje kuturwanya. Ahari Uwiteka azatugenzereza nk’uko imirimo ye yose itangaje ingana, kugira ngo uwo mwami asubireyo ye kudutera.”
3.Nuko Yeremiya arababwira ati “Uku ni ko muzasubiza Sedekiya muti
4.‘Uwiteka Imana ya Isirayeli, ivuze itya iti: Dore ngiye gusubiza inyuma intwaro z’intambara ziri mu maboko yanyu, izo murwanisha umwami w’i Babuloni n’Abakaludaya babagose bakubye inkike, mbateranirize muri uyu murwa.
5.Kandi jye ubwanjye nzabarwanisha ukuboko kurambuye, ukuboko gukomeye ndetse mfite uburakari n’umujinya, umujinya ukaze.
6.Nzica abantu bo muri uyu murwa, abantu n’amatungo bizicwa n’icyorezo gikomeye.
7.Kandi hanyuma y’ibyo, ni ko Uwiteka avuga, Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abagaragu be na rubanda, ndetse n’abasigaye muri uyu murwa bose barokotse icyo cyorezo n’inkota n’inzara, nzabagabiza Nebukadinezari umwami w’i Babuloni n’ababisha babo n’abahiga ubugingo bwabo kandi azabicisha inkota. Ntazabareka cyangwa abagirire ibambe, haba no kubagirira imbabazi.’
8.“Kandi ubu bwoko uzabubwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ngo dore nshyize imbere yanyu inzira y’ubugingo n’inzira y’urupfu ngo mwihitiremo.
9.Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n’inzara n’icyorezo, ariko uzasohoka akayoboka Abakaludaya babagose ni we uzabaho, kandi ubugingo bwe ni bwo azatabarura.
10.Kuko mpoza amaso kuri uyu murwa kugira ngo nywugirire nabi, sinawugirira neza. Uzagabizwa umwami w’i Babuloni, na we azawutwika.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
11.Nimwumve ijambo ry’Uwiteka rivuga iby’inzu y’umwami w’u Buyuda ati
12.“Wa nzu ya Dawidi we, uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Mujye muca imanza zitabera mu gitondo, kandi abanyazwe ibyabo mubakize amaboko y’uburenganije, kugira ngo uburakari bwanjye butaza bugurumana nk’umuriro, bugatwika ntihagire ubasha kubuzimya, mbahoye ibyaha by’imirimo yanyu mukora.
13.Dore ndaguteye yewe utuye mu kibaya, ku rutare ruri mu gisiza. Ni ko Uwiteka avuga, wowe uvuga uti ‘Ni nde warindūka kumanuka ngo adutere? Cyangwa ni nde wadutahirana mu mazu?’
14.Nzabahanira ibihwanye n’imbuto z’imirimo yanyu, kandi nzakongeza umuriro mu ishyamba ryaho, uzakongora ibihakikije byose.” Ni ko Uwiteka avuga.

Ikibazo kidufasha gusobanukirwa umusomyi

Ibyo nsomye birambwira ibya nde, kandi biranyigisha iki?

Ubusobanuro bw’umusomyi

Ndagusaba ngo utubarize Uwiteka (2): Sedekiya ni umwe mu bami b’i Buyuda bakoze ibyangwa n’Uwifeka (2Ngoma 36.11-12). Mu gihe yari yugarijwe n’ingabo za Nebukadinezari, yatumye kuri Yeremiya ngo amubarize Uwiteka ibigiye kubabaho. Ashobora kuba yaribwiraga ko Uwiteka yabarwanirira nk’uko yabikoreye umwami Hezekiya mu gihe cy’umuhanuzfYesaya. Icyo Sedekiya yirengagije ni uguca bugufi imbere y’lmana nk’uko Hezekiya yabikoze (2 Ngoma 32.20-21). Pashuri uvugwa aha, atandukanye na Pashuri uvugwa mu gice cya 20; icyakora uyu na we yafatanije n’ibindi byegera by’umwami bashaka kwica urubozo Yeremiya, ubwo bamujugunyaga mu rwobo (Yeremiya.38.1-6). Yeremiya ntiyahanuye ibyo umwami ashaka, yamubwiye ukuri kuvuye k’Uwiteka (7). Dore nshyize imbere yanyu inzira y’ubugingo... (8): Mu bihe byose, Imana iha abayumvira amahirwe yo kubaho. Inzira y’ubugingo n’inzira y’urupfu zihora imbere yacu, kandi guhitamo inzira nziza nta buhanga buhanitse bisaba (Guteg.30.19;Yes.35.8). Mujye muca imanza zitabera..(12): Ubwibone bwatumaga abo mu muryango w’umwami bibwira ko ntacyabashobora kubera ibitabashwa batuyemo, nyamara byari ukwibeshya (13). Imana yishimira abayobozi bicisha bugufi kandi bakagira ubutabera.
Indirimbo ya 363 Gushimisha .
[email protected]