UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa Gatanu, Tariki 05.Nyakanga.2019

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa gatanu, taliki ya 5, Ukwezi kwa karindwi, turasoma mu 1Abakorinto 3:1-9

1.Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk’uvugana n’ab’Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’aba kamere, cyangwa abana b’impinja bo muri Kristo.
2.Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyokurya bikomeye, kuko mwari mutarabibasha. Kandi na none ntimurabibasha
3.kuko mukiri aba kamere. Ubwo muri mwe harimo ishyari n’amahane, mbese ntimubaye aba kamere koko ntimugenza nk’abantu?
4.Ubwo umuntu umwe avuga ati “Jyeweho ndi uwa Pawulo”, undi akavuga ati “Jyeweho ndi uwa Apolo”, ntibigaragaza ko muri aba kamere?
5.Mbese ye, Apolo ni iki? Kandi Pawulo ni iki? Si abagaragu batumye mwizera nk’uko Imana yabahaye umurimo?
6.Ni jye wateye imbuto Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije.
7.Nuko utera nta cyo aba ari cyo cyangwa uwuhīra, keretse Imana ikuza.
8.Utera n’uwuhīra barahwanye kandi umuntu wese azahembwa nk’uko yakoze umurimo we,
9.kuko twembi Imana ari yo dukorera namwe mukaba umurima w’Imana n’inzu yayo.

Ibibazo bidufasha gusobanukirwa umusomyi

Mbese mu byo nsomye harimo:
Urugero rwiza nakurikiza?
Urugero rubi nakwirinda?

Ubusobanuro bw’umusomyi

Nabaramije amata, sinabahaye ibyo kurya bikomeye (2):Abakirema ibice bishingiye ku bantu aho gukurikira Yesu Kristo nyiri itorero ni aba kamere, cyangwa impinja mu by’Umwuka. Abo barangwa n’amahane n’ishyari kandi ntibaramenya gutandukanya abakozi na nyiri umurimo (3,4). Pawulo ni urugero rwiza rwerekana uwasobanukiwe nyiri umurimo. Ntabwo ashakisha icyubahiro ngo anezezwe n’uko hari abashaka kumugira ikirangirire bitirirwa ko ari aba Pawulo. *„Pawulo na Apolo ni abagaragu bahawe umurimo“ (5).* Umwe muri bo yateye imbuto undi arazuhira, ariko nyiri umurima na nyiri imbuto, ni Imana, ni nayo izikuza. Abafite Umwuka Wera bazi iryo banga bigatuma bashobora gutandukanya imirimo y’abakozi n’iya nyir’umurima. Birababaza ko abana b’Imana bakomeza kuramizwa amata ntibashobore gukura ngo bagaburirwe ibiryo bikomeye by’Umwuka. Abo ntibashobora kugaburira abandi, kuko bahora ari impinja zikeneye kwitabwaho.
Ijambo ry’Imana ni byo byo kurya bitunga abizera, bakagera ku kigero gikwiriye kandi bakagira umugisha mu maso y’Imana n’abantu (Imig.3.1-4).
[email protected]