UBUHAMYA1: Gihozo Josiane yarwaje bwaki abana, umugabo yaramutaye ariko Imana ibana nawe

Amazina yanjye nitwa Gihozo Josiane, mfite umugabo umwe n’abana batanu, nsengera ka Rugira kuri ADEPR. Nshimiye kristo wampamagaye. nshimiye Imana ko navukiye muri uyu mujyi wa Kigali , navukiye Gikondo hariya hafi yo ku isoko neza.

Igihe cyarageze ndakura ngira umugisha wo gushaka , nshaka umugabo mwiza w’inzobe muremure wari kuri top(warugezweho) kuri icyo gihe, yari umugabo w’umusirimu. Hanyuma ndabyara , mbyara abana batanu ariko ntwite umwana wa kane nari umuririrmbyi wa korari Ebenezeri aho iwacu n’umugabo wanjye ari umuririmbyi wa korari Ebenezeri ku Kinamba. Igihe kiragera ntwite umwana wa kane, Imana imbwira magambo akomeye irambwirango nimbe maso kandi inyinjije mu ishuri.

Narinziko ari ugusubira mu ishuri rya kaminuza nkiga kuko nari nararangirije mu mwaka wa gatandatu mpita nshaka. Imana ivuze ishuri ngirango ni ishuri risazwe ry’ubuzima busanzwe. Ubwo umwana wanjye w’imfura muri bane narimfite yari afite imyaka itanu, ukurikiyeho yari afite itatu, undi yari afite ibiri narimfite n’akana k’umwaka umwe , ntwite n’inda ya gatanu. Icyo gihe rero nibwo umugabo wanjye yamenyanye n’undi mugore , aramushaka barabana . Umugore ufite imodoka eshatu, umugore w’umupfakazi, umugore utuye i Kanombe twe twarakodeshaga, umugore ufite abana babiri biga muri Amerika, umugore ufite akazi keza n’amakampani(company) abiri muri uyu mujyi, umugore mbega ufite inoti.

Umugore ufite imyaka 55 , umugabo wanjye afite 35 , njyewe narintaruzuza na 30. Aragenda barabana agenda ambwiyengo azahita agaruka, yagiye avuze. Arambwira ngo ndagiye ntabwo nkwanga, nzahita ngaruka ngiye kurya imodoka umugore ntugire ikibazo, nawe niko yibwiraga. Aragenda umwaka wa mbere urashira, aragenda mbyarira mu nzara, aragenda ubukene buranyataka , birumvikana nta kazi nagiraga ndakena numva ikintu cyitwa ikigeragezo. Nabonye dayimoni w’inzara n’ubukene ari orijinari. Inzara iranyataka n’inda n’abana bindahekana n’inzu y’ubukode, narinturanye n’abakirisito bamwe na bamwe ndakubitika, inzara irampa, naririmbaga muri korari ndirimba ku muronko w’imbere kubera gufashwa cyane abantu benshi babaga banzi, byageze ku rwego bamvana ku muronko w’imbere banjyana ku winyuma kubera ubuzima. Inzara irandya indira abana, nabonye inzara indira abana bapfa mbareba. Ndwaza abana bwaki, ntazi bwaki icyo aricyo . Abana 3 barwarira rimwe, babyimba amatama , bacurama umusatsi.

Utazi ubwenge nta menya ijoro ryo gutabarizamo. Ijoro rinkubita n’ijoro ,amanwa ankeraho. Nyiri inzu ndamwambura ku mugaragaro izuba riva , araza arambwirango Gihozo ko utanyishyura? Ndamubwirango njyewe narakubohoje pe, numutse nk’umuntu uvuye gusenga , ndamubwirango uzagende undege, urabona aba bana nabajyana he? Abaza umuntu twariduturanye ati, urumva Gihozo arikunsubiza urumva bimeze bite? Undi aramubwira ngo ariko iyo utarebye ntugereranya ? ubwo urabona umugabo ataramwitereye, urumva yagusubiza iki ? Buriya ni uko tumutunze byararangiye. Inzara indira abana , amaso abavamo , uruti bw’umugongo rw’umuhungu wanjye w’imfura rusohoka ndeba ariko Mana ndagushimiye isubizaho inyama weeeee.

Inzara irandya nsenga amajoro yo gutabaza ntazi aho ntabariza, Ndabyibuka iwacu ku rusengero hararira umugabo witwa francois, ahamaze igihe kirekire , aranzi najyaga nza nkarara muri Yorodani incuro zitabarika bigezeho, bugezeho arambwira ati “ reka nkubaze ugira ikifuzo kimeze gite ? Gituma buri gihe uza kurara muri Yorodani” Byabaga ari ugucika ijoro riri iwanjye ry’amarira y’ibiryo , nta biryo mfite, nabasigaga mu nzu ngahita ncaho, nkaza kurara mu rusengero akagira n’ibyifuzo binzanye naho ubundi ni ugucika amarira y’abana. Inzara indira abana barware bwaki ari 3, mbajyana kuri centre de santé ya Gikondo, mpageze banjyana muri bwaki harya inyuma. Barambwira ngo ntabwo bari bubakire bose, kuko umuryango umwe bakiramo umwana umwe cyane iyo urwaje bwaki ari munsi y’imyaka 35, abasigaye nawe ajya kubakorera. Muganga arambwira ngo urasiga umwe undi umujyane ku yindi centre de santé , ubwo yambwiraga munsi yo kwa Gitwaza, undi mwana wa 3 nkamujyana kwa Nyiranuma. Ndeba umwana ndibuhitemo muri 3 barwaye bwaki, ndabitegereza bose ndeba ukuntu tumeze, twari tumaze kane tutarya sa sita na nimugoroba.

No kubaza byari ugutwenga nanjye ubwanjye nareba aho batetse igikoma cya sosoma , nkumva naho bambwirango iyambure ugende wambaye ubusa ariko tukiguhe , narikubikora. Banyirukanye kwa muganga mbura aho njya, mugaganga arambwira ngo genda ubitekerezeho , mbura uwo mpitamo wanywa igikoma uwo munsi, mbona ntawurusha undi inzara. Ndimo nsohoka kwa padiri, mpagaze muri uyu muhanda ugana kwa Mironko, numva nakiroha mu modoka. Uwo munsi numva ijwi ry’Imana, ubu mureba Imana iravuga. Imana dusenga iravuga, nubwo yakubwira ibyaha, ntacyo bitwaye iba ikubwiye. Dufite Imana ivuga, njya mbwira abantu ngo nubwo mwancecekesha, nararangiye nahagarara no muri stade nkavuga kuko nsinshobora guceceka ibintu Imana yankoreye.

Imana irampamagara mu mazina gatatu ati “Gihozo, Gihozo, Gihozo” igihe ngishakisha umuntu umpamagaye irambwirango ndirahiriye, ndi Uwiteka, nta mwana wawe uzapfa yishwe na bwaki, irambwira ngo icya kabiri nzakugaburira, ubirye ubisagure, numvaga ari inzozi. Ntabwo narimbizi ko byashoboka. Icya gatatu irambwira ngo ndaguhamagaye , nzagukoresha mu gihe gikwiriye n’ikidakwiriye. Numvaga ibiryo ari byo bya mbere ndayibwira ngo uzabimpe wowe uzankoreshe na hehe !!! Ariko ibiryo bihari ariko Imana ishimwe ntakibazo ifitanye n’ibiryo, nta kibazo ifitanye n’amafaranga , ntakibazo ifitanye n’ubukwe bwawe ahubwo ikibazo niwowe ugifite yitabaze ize ikore ibyo igomba gukora. Abarokore uwadupima yadusangana umunezero utagira abandi, kubera iki? Twumva ijwi ry’Imana ukamanukana icyizere , nkimara kumva ijwi ry’Imana, nahise nkatisha abana nk’umuntu wagirango turahurira mu rugo impa ibiryo, ndavuga ngo ubwo ivuze ndahura n’umuntu ampe umuceri.

Nahise nkata njya mu rugo , ndayirindira uwo munsi ntiyaza, mbona bwongeye burije burakeye. Disi iyo \yavuze hari igihe umuntu agira ngo ni mu gitondo bisohora, ariko naho itabikora ipfa kuba yabivuze. Nejo nejo bundi Imana izabikora. Narategereje mbona biranze ku munsi ukurikiyeho , kuwa gatanu sinzabyibagirwa ku manywa y’ihangu nko mu ma sambili , mbona izuba rikubitiye mu nzu, mbona inyenyeri mbona imirasire, mbona ndacanganyukiwe, mbona iwanjye haracanye.

Ndebye umwana mbona ameze nkuri gusamba ndeba, mbona akanuye amaso amazi yamushizemo . Mpita mvugango ibi ntabyo, mpeka akana gato narimfite kari karabaye umuhondo , nanjye ubwo nari mfite inda nkuru, abandi nshoreye mbona ntawubasha kugenda.

Uwiteka Imana ibarinde tuzakomeza ubutaha tuzumva igice kizakurikiraho, twumve uko aho yajyanye abana.