UBUHAMYA BWA ESTHER IKIREZI: IGICE 1, Bamwirukanye kubera gukizwa

Nitwa IKIREZI Esther, Mbyaye kabiri umuhungu n’umukobwa, nkaba nkorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa ADEPR Kiruhura. Ubuhamya bwanjye bushingiye kukubwira abantu ko Imana ijya ikiriza umuntu bugufi by’ibishaka ku mwica.

Uwandeze yambwiyeko navutse 1993, Genocide yabaye mfite amenyo abiri mu kanwa. Uwantoye yambwiyeko yantoye mu mirambo, yambwiyeko ageraranyije nari mfite amezi icumi kuko nigaga guhagurukira ku bintu. Uwantoye ntabwo yambwiye aho yantoraguye, kuko nawe yarahungaga kandi ikindi ntabwo yarazi gusoma byibura asome ibyapa, yarantoye arampungana kandi nawe yarafite umwana, njye we rero yantwaye ku nda. Yambwiyeko yagiye ahura n’abantu benshi bashaka kumwica ariko bakamubwirango ntabwo tukikwishe kubera urwo ruhinja uhetse imbere ku nda.

Uwamutoye muri jenoside ari agahinja , yaramwirukanye kubera guhindura aho yasengeraga. Ahita aza i Kigal naho ahagirira ubuzima bubi cyane ariko Imana ikomeza kubana nawe ntiyamwirengagiza.

Umva ubuhamya bwa Esther wumve inyigisho yahawe z’uburozi