UBUHAMYA: Amavunja nayarwaye imyaka 20, nize ibyumweru bibiri, mva mu ishuri kubera kureba isuku

Amazina yanjye nitwa Bosco NTIBARIKURE, ndi umudiyakoni, mfite abana 4 na madamu. Ndashima Imana ko yampaye agakiza, ndashima krisito ko yantaruye akankura kure , akankura mu byaha. Yesu yagize neza , sinagiriwe ubuntu bwo kwiga , navutse mu muryango ukennye.

Nabyirutse mbona nambaye umupira wa mama, nta kabutura irimo, nabonye njya ku ishuri nambaye umupira mama ampaye , nabyirutse mbona ndyama mu kirago nkiyorosa ikindi, nacyo cy’ibikangaga. Nabyirutse menya ubwenge ndwaye amavunja, mbajije amateka bambwirako yamfashe maze amezi atatu, amavunja nayarwaye imyaka makumyabiri, ntabwo nagiriwe umugisha wo gukandagira mu ishuri icyakora nize ibyumweru bibiri, mva mu ishuri kubera kureba isuku, ishuri rirananira ndivamo , ubuzima iwacu buranga. Abana iwacu twari umunani, twese twari turwaye amavunja yewe na data na mama. Hari ubwo umuntu avuga ngo anjombye igikwasi yewe ntawo mukizi, twebwe turakizi kuko iwacu kwa data, leta yagerageje kuduhandura biranga, dadushyiriraho umuganda wa buri wa kane, kujya bahandura iwacu gusa biranga , ariko Yesu ahageze akora igitangaza.

Ifirimbi yaravugaga ngo ati, umuganda, umuganda , umuganda bakavuga aho uzabera kandi muzitwaze na byabindi: ubwo ni inzembe ni ibikwasi , abacecuru bakazana uruhindu bakunda gukoresha bakaduhandura umuganda wateranye , abandi bagakubura , abandi bagatera amazi, goronome agatera kiyoda, na dedeti ngo barebe ko invunja zapfa ariko bikanga. Yesu ataraza, Yesu atarakugeraho , uracyari mu butayu ariko ubutayu urimo ntabwo wapfa kubugwamo, Yesu iyo agukuyemo , icya mbere arakoza , akagusobanura. Tuvuga Imana uko iri kuko twabonye Imana. Twariduturanye n’umuntu ukomeye cyera, yari akomeye mu gihe cye , yari afite inzu zirimo isima , abo bantu nakandagiye kuri sima yabo , ndwaye amavunja imijyi ijyaho , imaze kujyaho bankubita umukoropesho, ucikamo gatatu nzirako nakandagiye kuri sima gusa, ndangije njya muri koma, mperuka ijambo uwo mugore yambwiye avugango, umva ari wowe , ari na so , abo bantu twarabavumye n’Imana yarabavumye. Ubwo abantu bumvako byarangiye , umva naho waba uri mu cya mbere cy’ubudehe, Yesu yahagusanga akagukurayo akagushyira mu cya kane. Uwo mugore yumvise ko byarangiye , abantu batuvumye n’Imana yatuvumye. Ndibuka iryo joro nagiye kuryama , ndota ndi umwana w’imfura ndyamye kuri matera, niyoroshe kuvureri(couvre lit), ndyamye muri beriso, mbere yuko ugira icyo uba Imana ikiguteguza cyera, ugakura ubitse amakuru y’icyo uzaba cyo. Nubwo amano yaboze, nubwo inkokora zaboze ariko ndota ndi akana ndyamye mu kiringiti.

Ikintu narinzi data yadutoje kugirango tutagira umururumba, twaritwarize gutega ifuku no gutega isiha, Noheli yajyaga kugera iwacu dufite nk’isiha makumyabiri n’eshanu, Imana idutungira mu butayu ntitwahagwa kugirango ihatubikire idukuze izadutereke i Kigali, tugera muri Silowamu, Imana ishimwe cyane. Bukeye mbwira bakuru banjye twakundaga kwicara dushyize amaguru mu bipira, mbwira mukuru wanjye ko narose ndi uwa Godereva, buriya bimeze bite, mukuru wanjye ankubita ikofe nikubita hasi, izo nzozi Imana irazibika , Imana ingiriye neza inkuye mu butayu, babandi nabo ibajyanayo , inzu ya mbere naguze ni iyabo. Imana imaze kunkurayo inzu ya mbere natunze niyo nabaguriye. Wowe bika inzozi uzibikeho, niba nta makuru ufite uyashake, agende ariko ufite amakuru, hari icyo Imana izakora.

Ndashimira kirisito, navuye iwacu mucyaro mpunga umuganda rusange, njya kuba mayibobo maze imyaka ibiri, Yesu angirira neza aho hantu naho nabonye Imana cyane, nashaka kwiba ikintu kitwa umuceri ariko nawo ndawubura, nawuriye bingoye, ubu ndawurya, ubyumve , ntabwo ari ikiro cya 800 , kuko Yesu yawuzanye awuzanye.

Navuye Gitarama n’amaguru nza Kigali, Ngeze , I Kigali nahingukiye I Kabuga nsanga habaye umunsi mukuru w’abisiramu (idirifiritiri), ndagenda mbiba umuceri mu ndobo, ndiruka indobo yikubita hasi irameneka , baba banguyeho barakubita hafi no gupfa , bajya kujugunya mu gishanga cya rugende niba muhazi, hariya haparika amakamyo, habaga ibyuzi, bajungunye mo aho ngaho nka saa kumi , mbona urukerera numva ntangiye kugarura ubwenge, mpita mva muri icyo gishanga sinongera gusubira I Kabuga , mba muri Rugende hafi amezi atandatu. Rugende haba agasoko ko kuwa kabiri , habaga agasoko k’inzoga, nabaye Rugende nahavuye maze gutobora iduka ry’umuntu , nshaka kurya umuceri ari mu bisi. Ntobora iduka saa saba z’ijoro , maze kugwa ku muceri aho upanze, nanjye baba bamfashe inyuma barakurura , nkurura, nanjye bakurura, nyiriduka aje atanga amafaranga, ngo banjyane hariya babirangize.

Baranjyanye bantega igitambaro mu maso , baramboha , numva batangiye kuntera icyuma mu mutima , kikinjira, ati kuramo , inka zaguyemo , imbwa zigwamo ntitwazibona, nubundi yarapfuye mujunye mu gishanga, banjugunye muri icyo kizenga, ngezemo ikintu nabonye nabonye umukororombya ungose, nwuzamukaho, bahita bantera icyuma mu mutwe aho kugira ngo kinjira gifata uruhu rw’inyuma , mpita nsubiramo , noneho mbona ndi mu ngunguru y’umuriro , iyo ngunguru nyizamukiramo, bagenda baziko banyishe kumbi nongeye nagarutse. Iyo Imana igufiteho umugambi irakurinda kandi ugakomeza ukabaho.

Aho nahavuye njya I Karenge mu isoko, ngezeyo niba imyenda mu isoko, uwo nayibye ubu ni mwarimu w’umudugudu ni inshuti yanjye. Mu mwaka 2000, mbona Imana, numva Imana iranyihamagariye irambwirango haguruka nkoze, haguruka nkwikirize, kuri tariki 25/10/ 2000 nibwo nambaye inkweto kuva navuka, Yesu agira neza , yesu atangira kunyoza, maze kubatizwa Imana ingirira neza, irangwirango izangirira neza, irambwirango izampa umugisha. Amavunja iwacu yakize mu mwaka wa 2005 , umugore wanjye ari mubagize uruhare muguhandura umuryango wanjye.

Umuva ukuntu Bosco NTIBARIKURE yibye umusirikare ukomeye, aba mayibobo ariko Imana yaje kumugirira neza, amaze gukizwa