Twaranyazwe bikomeye, ikibabaje nuko dushobora kuba tutabizi

Uko ibinyejana bisimburana niko abantu bagenda bavumbura ubuhanga buhanitse mu bice bitandukanye by’ubuzima. Hari n’ibindi bikorwa byinshi bitamenyekana bishobora no kuzima burundu kandi bikomeye, kubera ubushobozi bukeya bw’ababivumbura no kutagira ubavugira. Uzasanga havugwa ko havumbuwe ikintu runaka nyamara uwacyamamayeho ugasanga atari we ukivumbuye bwa mbere ahubwo ari uko ariwe ubashije kukimenyekanisha.

Kera mbere y’ivuka rya Yesu na nyuma yo kuvuka kwe, abantu bakundaga kumenyekanisha amakuru hifashishijwe inyandiko, nyamara ubu kwandika ntibikiri umurimo abantu bitaho, n’ababigerageza umubare munini usanga ari abasaza bakuru cyane, wakwibaza uti amaherezo azaba ayahe?

Mu gutunganya iyi nkuru, twifashishije ingero ziboneka muri Bibiliya aho abantu batandukanye bagiye basabwa kwandika, ndetse tunasesengura icyo kuba barabyanditse byamariye abantu kugeza n’ubu.

Mu mirongo yo muri bibiriya 12 yonyine twasomye igihe twateguraga iyi nkuru (Kubara: 3:40; 17:17; 17:18; Gutegeka kwa kabiri 31:19; Yosuwa:18:8; Ezira 5:10; Yeremiya 22: 30; 36:28; Luka16:6; 16:7; Yohana 19:21; Ibyahishuwe:1:19).
Hose hagenda hagarukamo umurimo wo kwandika. Igishimishije cyane nuko ababwirwaga kwandika bagiye babikora kandi n’ubu turabisoma tugafashwa.

KUKI IMANA ITABWIYE MOSE AMATEGEKO AHUBWO IKAYANDIKA?

Guteka kwa kabiri 10: 1-2 Imana yahaye Mose amategeko yanditse ku bisate by’amabuye nyuma yo kuyatakaza yaragarutse Imana irongera irayamwandikira. Ntabwo yayamubwiye gusa, harimo impamvu nyinshi umuntu yakumvamo ariko tugaruke kuri iyi ngingo yitwa kwandika. Iyo bitandikwa ntabwo Abisirayeli bari kubyumva. Mu minsi yacu rero natwe ntabwo twabona umuntu udusobanurira ibi bintu byose bibaye bitaranditswe.

Reba ubuhamya bwawe, urebe ibyo Imana yakoze mu buzima bwawe, iyabaga byanditse byari kuzafasha abazagukomokaho kimwe n’abazabisoma mu minsi izaza. Uretse na Bibiliya, hari izindi nyandiko nyinshi zidufasha iyo tuzisoma zaragiye zandikwa mu bihe bitandukanye. Hari abavugabutumwa benshi bagirana ibibazo n’abayobozi ngo ntibahabwa umwanya wo kubwiriza, nyamara ibitabo byanditswe n’abakozi b’Imana bibereye mu ngo zabo bivuga ubutumwa mu buryo butandukanye kandi batahagaze ku ruhimbi. Ibivugirwa ku ruhimbi bishobora kwibagirana ariko ibyanditswe bihoraho.

Satani yatwibye ikintu gikomeye mu buzima. Yadutwariye icyarimwe umuco wo kwandika no gusoma. Imana yaduhaye umugisha wo kumenya iyo mirimo yombi ariko biteye agahinda ko ntacyo iri kumara mu bwami bw’Imana. Ikoranabuhanga, telephone, interineti n’ibindi bikwiye kuza kunganira abanditsi ariko ntibikwiye gusimbura abanditsi.

Twifashishe urugero rw’abakundana.

Washobora kwibuka ubutumwa inshuti yawe yakubwiye kuri telefoni, kuri interineti n’ahandi, cyangwa se muri kumwe. Ariko waba warigeze kubona akandiko kavuye ku mukunzi wawe ngo wumve uburyo kagushimisha? Ntaho bihuriye no kumwitaba kuri telefoni. Waba se warigeze kukareba haciyeho igihe runaka?

Kimwe mu bituma urukundo rw’ubu rutarama harimo no kuba nta bihamya byarwo biba bihari by’ahashize. Umuntu abashije kuzirikana urugendo rwe rwa cyera agira imbaraga cyane mu bihe arimo. Utwo twandiko twibutsa abantu cyane urugendo banyuranyemo rw’urukundo. Ibyo byose biduhamiriza ko kwandika no gusoma ari umugisha twahawe n’Imana ariko ukaba udupfira ubusa, kandi si umugambi w’Imana ahubwo ni ukunyagwa bikomeye.

Twifashishe urundi rugero rw’abaririmbyi

Ku isi hahimbwe hanaririmbwa indirimbo ibihumbi n’ibihumbi, izo tuzi kugeza ubu ni mbarwa. Nyamara hari indirimbo dukunda turi benshi kandi zidufasha rwose dukunda kwitwa iza kantike (Quantic). Inyinshi ntitunaziririmba uko benezo baziririmbye, ariko ntacyo bitwaye kuko igikomeye ni ubutumwa dukuramo. Hari n’izo tutamenya amajwi yazo tukazisoma gusa tugafashwa cyane, kuko zanditswe. Bariya bantu b’Imana bakoreye Imana gatatu: Barahimbye, bararirimba, baranandika, niyo mpamvu tuzifite kugeza ubu kandi tuzazigumana.

Dufite abaririmbyi benshi n’imizingo myinshi (Albums) mu maguriro. Ni bangahe bajyana indirimbo mu maguriro bakajyana n’aho zanditse? Ni bande se nibura bazifite mu bubiko bwabo? Abenshi n’izo baririmbye cyera ntibazibuka kandi ryari ihishurirwa ryavuye ku Mana, iryo ntirisaza rikomeza gukora n’iyo nyiraryo atagihari. Benedata tugaruke ku muco wo kwandika no gusoma kuko Imana yaduhaye umugisha wo kubimenya.

Nshuti Muvandimwe, ndagusabye usubize amaso inyuma wibuke imirimo y’Imana mu buzima bwawe urebe niba nta kuntu waba wararangaye ukaburizamo umugambi w’Imana wo kugira ngo abazaza nyuma yawe bazafashwe n’Imirimo y’Imana mu buzima bwawe nkuko nawe ibyo yakoze mu bandi ubisoma bikagufasha.

Iyo usuye amasomero atandukanye, usanga ibyinshi mu bitabo bihari byaranditswe mbere ya 1994. Nabagerageza kwandika ubu usanga biganjemo ab’imyaka yigiye hejuru, abato babyitabira si benshi, uko batandika kandi ninako badasoma, ni ikibazo gikomeye abato by’umwihariko bakijijwe bakwiye guhugukira.

Kwandika ntibisaba imyaka runaka, kwandika ntibisaba ikigero cy’amashuri runaka, kwandika ntibisaba ibyangombwa runaka, kwandika bisaba gusa kuba ufite ibyo wandika uzi n’impamvu yabyo, uzi n’icyo ugamije. Birasa kandi no gusoma. Abafaransa baravuga ngo: "Niba udasoma ceceka!" Kubwiriza ntibishingira ku kwerekwa no kurondora no guhanura gusa, hakenewe no gusoma neza ibyanditswe kugira ngo bibe isoko nzima y’ibyo ubwiriza bityo utava aho uhinyurwa kandi wari ufite ubutumwa buzima.

Ikibazo cy’ivugabutumwa ritavugwaho rumwe muri iyi minsi, gifitanye isano no kudasoma, aho umuntu arota, bugacya yegura Bibiliya, ngo Imana yamutumye, akajya ashakisha umurongo umwe muri Bibiliya aheraho akavugira ku ruhimbi ibintu biterekeranye, kubera kutamenya ngo: "Iri jambo ryavuzwe nande? Ryari? Abwira nde? Habaye iki?" Bikarangira ntacyo amariye iteraniro ahubwo ateje urujijo gusa. Ibi bintu birababaje cyane kuko ibyo bintu umuntu aba abura ngo akore neza umurimo we biranditse ariko kubisoma ni urugamba.

Abahanga bavuga ko ibyavuzwe bigenda nk’umuyaga ariko ibyanditswe bikagumaho. Abanyarwanda nabo bavuga ko Ibuye ryagaragaye ritaba rikishe isuka, ubu butumwa bugamije kugukangurira wowe usoma kugaruka ku muco mwiza wo gukunda gusoma ndetse no kwandika. Imana iguhe umugisha ko bigize icyo bikwibutsa hanyuma bikagutera kongera gukunda kwandika ndetse no gusoma ibyanditswe.

[email protected]