Twakwigira iki ku bami bayoboye Isirayeli ?

Mu bihe bya kera Isirayeli yayoborwaga n’umutambyi .Niwe wabaga ari umucamanza w’ubwoko bwatoranyijwe n’Imana. Hari ubwo Abisiraheli babayeho nta mwami bafite .Icyo gihe umuntu wese yitegekaga uko ashatse(Abacamanza 21:25). Imana yahagurukije Samweli kugirango ayobore Abisirayeli kandi Abisirayeli bose baribaziko Samweli yashyizweho n’Imana kuba umuhanuzi wayo. Samweli yayoboye Abisirayeli mu gihe cyose yamaze ku isi, Samweli amaze gusaza yagize abahungu be abacamanza, imfura ye yitwaga Yoweli n’uwuheta witwaga Abiya ariko bo bakundaga ibintu cyane bituma Abisirayeli babanga, bisabira Samweli umwami (1Samweli8:1-5). Samweli abibwira Uwiteka, nawe aramwemerera ngo azimikire Abisirayeli umwami nk’uko babishaka (1Samweli 8:22).

Aba nibo bami 3 bayoboye Isirayeli atacikamo ibice bibiri

Sawuli :Niwe wabaye umwami wa mbere wategetse Isirayeli, akaba yari uwo mu bwoko bw’Ababenyamini, yatangiye atsinda Abamoni. Yaje gukora icyaha cyo gutamba igitambo kuko byari inshingano z’umutambyi kandi yari umwami. Kubera ibyo, byateye Uwiteka kubwira Samweli kujya kwimika Dawidi mu muryango wa Yesayi. Sawuli yayoboye kuva 1049-1009 mbere y’ivuka rya Yesu, ni ukuvuga imyaka mirongo ine. Akaba yarapfuye yiyahuye (1Samweli 31:4).

Dawidi: Niwe wabaye Umwani wa kabiri, gusa we yatoranyijwe akiri umwana muto ntiyahita yambikwa ikamba ry’ubwami kugeza ubwo Sawuli apfuye (2Samweli2:4). Yari indwanyi cyane kandi yitonda cyane mu byo avuga kandi yari umucuranzi w’umuhanga. Ikintu azwiho nuko Imana yamuhaye isezerano ry’uko ubwami bwe buzahoraho iteka. Dawidi yabayeho yubaha Imana, ayobora kuva 1009-969 mbere y’ivuka rya Yesu akaba, nawe yabaye umwami imyaka mirongo ine. Dawidi we yapfuye ashaje neza.

Salomo : Yabaye umwami guhera 971 mbere y’imyaka ibiri y’uko se Dawidi apfa. Yayoboye kugera mu mwaka wa 931 mbere y’ivuka rya Yesu. Uyu Salomo avuka kuri Batisheba wahoze ari Muka Uriya. Salomo yagizwe umwami na se Dawidi ariko byemezwa n’Imana ko ariwe uzasimbura se ku ngoma (1Ngoma 23:1). Salomo yabwiwe n’Imana ko ubwami bwe buzakomera cyane mu isi kandi azaba umutunzi kubera ibitambo yari amaze gutambira Uwiteka. Ingoma ya Salomo yabaye iy’amahoro ,nta ntambara n’imwe yigeze arwana. (1Ngoma28:2-6). Salomo yari afite abagore igihumbi. Niwe mwami watambye ibitambo ibihumbi bitatu. Salomo nawe yapfuye ashaje.

Nyuma y’urupfu rwa Salomo , ubwami bwacitsemo kabiri. Imiryango icumi ijya mu majyaruguru yitwa Abisirayeli naho indi ibiri isigaye uwa Yuda na benyamini bajya mu majyepfo bitwa Abayuda.
Abami bose ba Isirayeli bagiye bakora imigenzo y’ibigirwamana, ababi cyane bakoreye bali. abandi nabo bagiye bisubiraho bagakora neza bagenda bavanga ibyiza n’ibibi.

Intandaro yo gusenyuka ku Bwami bwa Isirayeli

“Nuko Uwiteka arakarira Salomo, kuko umutima we wahindutse ukayoba Uwiteka Imana ya Isirayeli yari yaramubonekeye kabiri, ikamutegeka imwihanangirije ko atazakurikira izindi mana, ariko ntiyumvira icyo Uwiteka yamutegetse. Ni cyo cyatumye Uwiteka abwira Salomo ati “Kuko wakoze ibyo, ntiwitondere isezerano ryanjye n’amategeko yanjye nagutegetse, ni ukuri nzakunyaga ubwami bwawe mbugabire umugaragu wawe. Ariko kuko ngiriye so Dawidi sinzabikora ukiriho, ahubwo nzabunyaga umwana wawe”( 1 Abami 11:9-12)

ABAMI BAYOBOYE ISIRAYELI

1.Yerobowamu : Niwe mwami wa mbere wayoboye Isirayeli nyuma yuko icitsemo kabiri. Yatinyeko abantu bazajya bajya gusenga I Yerusalemu bikazageraho bagasubira kuri Rehobowamu, bituma abaremera ibishushanyo by’inyana bibiri ababeshyako ari imana yabakuye muri Egiputa kugirango bajye basenga ibyo bishushanyo. Uyu mwami kubera kutumvira Imana n’umuhanuzi byatumye anyunyuka ukuboko ubwo batambiraga ibigirwamana, Imana imaze kumutumaho umuhanuzi ( 1 Abami 12:26)

2.Nadabu: Uyu ni umuhungu wa Yerobowamu akijya ku ngoma yagendanye ingeso mbi nk’izase bituma Uwiteka Imana imuhana. Yayoboye imyaka ibiri gusa, yapfanye na bene se bishwe na Basha mwene Ahiya. Imana yabahoye ibyaha byabo (1 abami15:25)

3.Basha: Uyu nawe akijya ku ngoma yagendanye ingeso mbi bituma Uwiteka amurakarira, amubwirako umuntu wese umukomokaho uzagwa ku gasozi azaribwa n’inkongoro naho uzagwa mu mudugudu azaribwa n’imbwa Niko byaje kugenda kubera kudatunganira Imana. (1 Abaami16:12)

4.Ela: Uyu ni umuhungu wa basha, nawe yamaze imyaka ibiri ku ngoma, yishwe n’umugaragu we witwaga Zimuri. Yagendeye mu ngeso nk’iza se Basha. Zimuri ageze ku ngoma yishe bene Ela bose nk’uko Uwiteka yariyabivuze, ntihasigara nuwo kubara inkuru. (1 Abami 16:8)

5.Zimuri: Amaze kwica Ela yarimye amara ku ngoma iminsi irindwi gusa, Zimuri yapfuye yitwikiye mu nzu. yagendanaga ingeso mbi nk’iza Yerobowamu(1abami16:18) (1 Abami 16:15)

6.Omuri: Yimitswe n’abantu bamaze kumva ko Zimuri yishe umwami, bimika Omuri wari umugaba w’ingabo. Yamaze imyaka cumi n’ibiri ku ngoma. Nawe yakoze ibyangwa n’Uwiteka kurusha abamubanjirije. (1 abami 16:22 )

7.Tibuni: Uyu yayoboye igihe gito cyane kuko hari ubwo abisirayeli bananiwe kumvikana bwamwe bakurikira Tibuni ngo bamwimike abandi bakurikira Omuri. Byarangiye abakurikiye Tibuni batsinzwe n’umwami wabo Tibuni arapfa. (1 abami 16:21)

8.Ahabu: Ni umuhungu wa Omuri, yimye se amaze gupfa. Yamaze imyaka makumabiri n’ibiri ari ku ngoma. Bibiliya ivuga ko yakoze ibibi kurusha abamubanjirije yubakiye ibicaniro bali n’ashera, arongora Yezebeli umukobwa wa Etibeli umwami w’abasidoni. Bombi n’umugore nibo bicishije Naboti, Ahabu yaguye ku rugamba imbwa zirigata amaraso ye nk’uko Uwiteka yari yabimubwiye(1 abami 22:40 )

9.Ahaziya: Nawe yagendanye ingeso za se Ahabu akajya asenga ibigirwamana, yapfuye ahubutse mu irishya, arwaye yakoze ikosa ryo kujya kuraguza Bālizebubi imana ya Ekuroni (2 abami 1)

10.Yehoramu: Yamaze imyaka cumi n’ibiri ku ngoma,gusa nawe nubwo yacumuye ariko ntiyari ahwanye na se na nyina kuko we yashenye inkingi ya bali se yari yarubatse. Yishwe na Yehu amurashe umwambi mu bitugu (2 abami 3:1-3)

11.Yehu: Niwe mwami wa mbere wimikishijwe amavuta, nyuma ya Salomo mu bami bayoboye Isirayeli. Elisa ahamagaza umwe mu bana b’abahanuzi aramubwira ati “Cebura wende iyi mperezo irimo amavuta, ujye i Ramoti Galeyadi. 2Nugerayo ubaririze Yehu mwene Yehoshafati mwene Nimushi. Numenya aho ari winjire, umuhagurutse umwimikishe amavuta abe umwami wa Isirayeli.

Imana ihita imusaba kuzica ab’inzu ya Ahabu , yamaze ku ngoma ya Isirayeli imyaka makumyabiri n’umunani. Niwe wishe abana bose bagera kuri mirongo irindwi ba Ahabu. Akica na nyina Yezebeli (2 Abami 9). Yehu niwe Mwami wabashije kurwanya bali mu bisirayeli, yica n’abahahunize ba bali bose (2abami10:15-28), gusa nawe yaje kugeraho aragwa agendera mu ngeso za Yerobowamu woheje abisirayeli.

12. Yehowazi: Ni mwene Yehu nawe yakoze ibyangwa n’Uwiteka, Uwiteka akajya abahana mu maboko y’abasiriya. (2Abami13:1)

13.Yehowasi: Umuhungu wa Yehowazi niwe wahise yima ingoma se amaze gupfa, nawe yagendeye mu ngeso mbi (2 abami 13:10)

14.Yowasi: ni mwene Yehowasi nawe yakoze ibyangwa n’Uwiteka (2abami13:10-13)

15. Yerobowamu Wa kabiri: ni mwene Yowasi (1 Kings 14:27 )
16. Zakariya : ni mwene yerobowamu wa akabiri yamaze amezi atandatu ku ngoma nawe akora ibyangwa n’Uwiteka .(2Abami15:11)

17.Shalumu: yamaze ukwezi kumwe ku ngoma(2 abami 15:13)
18.Manehemu : yamaze imyaka cumi n’itanu ku ngoma nawe agendera mu ngeso mbi. (2abami15:17)

19.Pekahiya: Nimwene Mahenemu, nawe yakoze ibyangwa n’Uwiteka. Yaje kwicwa n’umugaragu we witwa Peka (2 abami 15:24)
20.Peka: Nawe ntiyatunganiye Imana, Imana imuhana mu maboko y’Umwami wa ashuri (2 abami 15:27)

21.Heseya: Yamaze imyaka icyenda ku ngoma, yakoze ibyangwa n’Uwiteka, Imana imuhana mu maboko y’umwami wa Ashuri, Hoseya ahinduka umuhakwa., birangira agiye mu nzu y’imbohe kuko yariyaratangiye kugambanira umwami wamuhatse. (2 abami 17:1)

Iyo umwami yitwaraga neza agatakambira Uwiteka, Imana yaramwumviraga , ikamugirira ibambe kuko Imana igira imbabazi n’urukundo kandi yo ntiyifuza kunaniza umuntu ahubwo ni abantu bananiye Imana. Imana ihora yiteguye kumva umuntu wese uje uyigana adafite uburyarya. Imana yigeze ibwira Samweli ubwo yajyaga gutoranya Umwami mu muryango wa Yesayi ko itajya yita ku gihagararo cyangwa uburanga ahubwo yita ku mutima uciye bugufi hamwe abantu tutareba amaso. Imana ishakako wita ku muntu wawe w’imbere nibwo izakureba ikabona uruta ibikwerere n’ibishongore mu maso y’abantu. Abantu baba batakuzi ariko Imana ikuzi.

Ibi bitwereka ko Imana yanga agasuzuguro, Yubaha uyubaha kandi birashobokako Imana yisubiraho ku cyo Yagusezeranyije kubera imyitwarire waba ufite. Imana yanga ubwibone n’agasuzuguro, ikunda abayikunda kandi umuntu wese uyishakana umwete arayibona.

[email protected]