Sobanukirwa urusengero nyakuri rukwiye gusukurwa

Mu buzima bwa buri munsi, abakristo bakwiye guhora bashaka icyatuma imibiri yabo ariyo nsengero z’umwuka wera ihora itanduye kugirango bahore bagaragara nk’ ibiremwa Imana ikunda kandi yishimira imbere y’amaso yayo.

“Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka wera uri muri mwe,uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge kuko mwaguzwe igiciro.Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.(1 Abakorinto 6:19-20)

Bibiliya ivuga nezako turi insengero z’umwuka wera.Umwuka w’Imana uza kuri buri muntu uyizera, akizera n’umwana wayo w’ikinege Yesu Kristo. Bityo yatugize insengero ze, atari insengero zikozwe mu mabuye n’ibiti ahubwo insengero zikozwe n’ibiganza by’Imana ubwayo.

Nubwo Abayuda nabo byari byabanje kubagora gusobanukirwa n’ibyo Yesu yashakaga kuvuga, ariko Yesu nawe yashimangiye neza iri jambo ashaka gusobanura umubiri nk’urusengero aho yagize ati " Nuko Abayuda bati " uru rusengero ko rwubatse mu myaka mirongo itatu n’itandatu, nawe ngo uzarwubaka mu minsi itatu? 21. Ariko urusengero yavugaga ni umubiri we"(Yohana2:20-21)

Ikintu cy’ingenzi kigize urusengero ni ukuba rusukuye(rufite isuku) . Insengero zimwe zishaka abakozi zihemba kugirango bazisukure.Izindi zisaba ubufasha abakorerabushake ngo bazisukure ariko muri rusange urusengero rw’Umwuka wera ari rwo twe rukwiye guhora rusukuye.

Ni ngombwa kumenyako niba dusukuye kugirango tubashe gushima Imana no kwishimirwa nayo.Ni byo urukundo idukunda ntishobora kurwongera cyangwa ngo irugabanye kubera ibikorwa byacu ahubwo ihora idukunda, byaba mu migambi yacu cyangwa mu ibikorwa byacu ihora itwitaho.

Ese wifuza gukora umurimo ukomeye wo gusukura urusengero rw’Umwuka wera?izi ni inama zagufasha:

1) Reba ahantu hari umwanda hakenewe gusukurwa

“Ntituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse ,ukuri kuba kutari muri twe. Ariko nitwatura ibyaha byacu,ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.” (1 Yahana 8:9)

Twahawe ubushobozi bwo kugenzura niba dukora icyiza cyangwa tukamenyako ibyo dukoze biduhindukiye icyaha.Abakristo bakwiye kujya baca bugufi bagasaba imbabazi Imana .Niyo yo kwizerwa kandi ihora yiteguye kubabarira umuntu wese wihannye.

2) Niba bishoboka shaka abagufasha kwirinda ikibi

Gira abantu biringirwa ubasabe kugufasha mu nzira yo kwisukura bizagufasha kurushaho kwiyeza.Ni urugendo rurerure rushobora kuba mu bihe bitandukanye,ugomba kumenya ko inzira yo kwihana ihera mu kwisuzuma ukarushaho kugenda wikosora.

Ukwiye kureba abantu bizerwa, inshuti zizerwa , umushumba w’itorero,cyangwa itsinda ry’ivugabutumwa , bamwe mubagize umuryango bizerwa bakakugira inama. Gerageza ubabaze ibyiyumviro byabo kuri wowe n’uko bakubona.aba bose bazagufasha kuba wabasha kwirinda ikibi kandi bizagufasha gukiza ubugingo bwawe.

3) Menya ko ari ingenzi kwisukura.

Nyuma yo kwisukura ,umvako inzira yo kwiyeza igomba gukorwa buri gihe wirinda amakosa n’ibibi byose .Ukwiye kwigenzura ubwawe umunsi ku munsi, ukamenyako kwicuza icyaha icyo ari cyo cyose wakoze kugira ngo bigufashe mu rugendo rugana ijuru.

Abakristo bakwiye kumenyako gusukura urusengero rw’Umwuka wera atari ikintu kiruhije kuko bituma barushaho kumvira,guhabwa imbaraga no guhora bashima Imana kugirango barusheho gukomeza kwishimirwa n’Imana.

[email protected]