Sobanukirwa n’umutwe ukurira uruhande rumwe bita migraine?

“Abantu benshi bakunze kugira ikibazo cyo kuribwa umutwe kandi bakakigira mu buryo butandukanye. Hari abavuga ko baribwa umutwe wose hakaba nabavuga ko ubarira mu musaya umwe kandi ugakunda kugaruka cyane.”

Mu gushakisha uburyo uyu mutwe wakoroha, hari abo usanga baguze ibinini muri farumasi bavuga ko ari iby’umutwe wenda batazi n’icyawubateye, hari n’abandi bihutira kwisukaho amazi mu mutwe ngo barebe ko bakoroherwa.

kuribwa umutwe bikomoka ku bintu byinshi bitandukanye. Kuribwa umutwe bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara yindi ufite mu mubiri wawe cyangwa se ibindi bibazo wahuye nabyo.

Indwara nyinshi zifata umubiri ngo zikunze gutera n’uburibwe bw’umutwe. Umutwe kandi ushobora guterwa n’umunaniro, ibibazo byinshi, akazi kenshi, izuba n’ibindi byinshi binaniza ubwonko. Ariko na none umuntu ashobora kuribwa umutwe ari indwara y’umutwe isanzwe yamufashe.

Nubwo utavuga ko hari amoko y’indwara y’umutwe, hari uburyo bubiri umuntu ashobora kurwaramo umutwe. Umutwe ukurira impande zose, ni ukuvuga umutwe wose ukakurya ndetse n’umutwe ukurira iruhande rumwe (mu musaya w’uruhande rumwe.)bita Migraine mu rurimi rw’igifaransa.

Ese uyu mutwe ukurira mu ruhande rumwe - Migraine- utandukanirahen’ukurira hose?

Umutwe ukurira hose uterwa n’ibintu bitandukanye kimwe ni uko ushobora kuba ikimenyetso cy’indi ndwara ufite mu mubiri wawe. Ibi ariko ntibyatuma uvuga ko umutwe ukurira uruhande rumwe udashobora kuba ikimenyetso cy’indwara ufite kuko ushobora kukurya bitewe yenda n’ikibyimba urwaye kuri urwo ruhande rw’umutwe cyangwa se indi ndwara yagufashe muri urwo ruhande.

Ibimenyetso by’umutwe ukurira uruhande rumwe

Umutwe ukurira uruhande rumwe ukunze kuba ukaze cyane, usa nutunguranye kandi ukakurya igihe gito ubundi ugakira. Ushobora kukurya ufatanyije n’ijisho rimwe ryo muri urwo ruhande rikaba ryazana amarira. Ushobora kumara iminota mike, amasaha se cyangwa iminsi mike. Hari umuntu ushobora kuwumarana amezi nk’atatu. Ibi byose ariko biterwa n’imitererey’umubiri w’umuntu.

Abahanga mu by’indwara z’umutwe bavuga ko igitera migraine kitazwi neza. Ariko bakavuga ko uturuka ku ihindagurika ry’utunyangingo two mu maraso yo mu mitsi ijyana amaraso mu bwonko.

Ukunze kwibasira cyane abagore kuruta abagabo. Ariko na none, abahanga mu by’indwara z’umutwe bavuga ko 25% by’abagore na 8% by’abagabo bahura n’ubu bwoko bw’umutwe byibura inshuro imwe mu buzima bwabo.

Bimwe mu bimenyetso bishobora kukwereka ko urwaye uyu mutwe ufata uruhande rumwe ni ibi bikurikira:

Uburibwe bw’umutwe uruhande rumwe
Umunaniro mwinshi no kwinanura
Kugira isesemi
Kuruka (biterwa n’imiterere y’umubiri wawe)
Kumva ureba ibikezikezi mu maso( kureba ikintu cyangwa umuntu ntubone neza ahubwo ukumva hari ibintu utazi byiruka mu maso yawe bikubuza kubona neza)
Kumva udashaka urusaku
Kumva udasha urumuri mu maso yawe
Ku muntu ugaragaza ikimenyetso byo kwanga urusaku, ngo iyo abantu basakuza cyangwa se moto ihinda, aba yumva umutwe wenda gusaduka.
Naho iyo abonye nk’itara rimumurika mu maso, ahita yumva asa n’uhumye adakeneye urumuri.
Kwayura cyane no kwinanura nabyo bishobora kuba mu bimenyetso by’uwomutwe.

Ibi bimenyetso bishobora kuza mu bihe bitandukanye ariko bikurikiranye. Hari umuntu ushobora kurwara umutwe w’uruhande rumwe buri munsi ariko wamufata nyuma y’amasaha make akagira agahenge, ukaza kongera ukagaruka bityo bityo bityooo! Hari noneho n’abatabona ako gahenge ugakomeza ukamuryaaa!. Ibi bituma hari bamwe bahitamo kujya kwiryamira kugira ngo barebe ko byacururuka.

Reka yenda dufate urugero rw’uko bishobora gukurikirana cyane cyane kubantu uyu mutwe w’uruhande rumwe ukunze gufata:
Ushobora gutangira wumva umutwe ukurya, hakaza gukurikiraho isesemi, nyuma y’isesemi ugatangira kuruka. Ibi nabyo bikurikirwa no kumva udashaka urumuri mu maso yawe, na none ukumva ntushaka abakuvugira iruhande kuko bituma umutwe urushaho kukurya, noneho ukaza gutandira no kubona ibikezikezi mu maso yawe.
Ubwoko bw’umutwe umeze gutya bushobora no kugufata kuva mu bwanabwawe cyangwa se ugeze mu gihe cy’ubugimbi/ubwangavu kimwe n’uko ushobora kugufata ukuze.

Nubwo indwara y’umutwe abantu batayifata nk’ikintu gikomeye, ikunze kwicira abantu akazi ndetse n’izindi gahunda zose yari afite. Ku bakozi bo hari igihe bashwana n’abakoresha babo bitewe nuko atabashije gutunganya ibyo yari yamusabye gukora nyamara yabonaga nta cyo arwaye kuko umutwe wajemu kanya gato.

Inama ku muntu ufashwe n’umutwe

Dr Musafiri avuga ko indwara y’umutwe ivurwa igakira. Umutwe watewe n’indwara runaka, uba usabwa kwivuza iyo ndwara ariko yenda ngo bakaguha n’imiti ikugabanyiriza uburibwe bw’umutwe kugeza iyo ndwara yawuteraga ikize.
Ku mutwe w’uruhande rumwe -Migraire- hari imiti yabugenewe iwuvura itangwa n’abaganga.

Niba ujya uhura n’ikibazo cy’umutwe w’uruhande rumwe nta kindi ukwiye gukora usibye kujya kwa muganga. Hari abahita bagura ibinini by’umutwe ariko ibi umenyeko ari ukwivura magendu.

Hari kandi n’abantu bisuka amazi mu mutwe kugira ngo bumve borohewe., ariko uyu ntabwo ari umuti wakuvura umutwe.
Niba ukunda kugira ikibazo cy’umutwe na none, ushobora kuba uterwa n’ikindi kibazo cyihariye ufite mu mubiri. Iyo bagiye kuvura umuntu umutwe bakunze kumwohereza ku muganga w’amaso kuko amaso nayo akunze gutera umutwe.

Ubusanzwe iyo ufashe n’indwara ujya kwa muganga. Inama nakugira rero niba uhura n’ikibazo cy’umutwe cyangwa se nuzahura na cyo, ni ukwihutira kureba muganga aho gukoresha uburyo bwawe ubwo ari bwo bwose wivura.