Sobanukirwa impamvu ukwiye konsa umwana wawe nta kindi umuvangira, kuva avutse kugeza yujuje amezi atandatu.

Muri iyi nyandiko tugiye kugaragaza impamvu nyamukuru zituma umwana aba akwiye konswa gusa ntakindi ahabwa, haba ikiribwa cyangwa ikinyobwa kugeza yujuje amezi atandatu avutse.

Muri iki gihe, usanga ababyeyi bose, bazi ko umwana aba akwiye kurindwa ibyo kurya bindi, usibye konswa byonyine, kuva avutse kugeza yujuje amezi atandatu, ariko ugasanga ikibazo baba badasobanukiwe byimbitse impamvu nyamukuru yabyo, iyo rero umuntu akora ibintu adasobanukiwe, mbese atabifitemo ubumenyi buhagije, biba bishoboka cyane ko yabikora nabi, akabivanga, byose bitewe n’ubumenyi budahagije abifitemo.
Amashereka niyo mpano itagira iyiruta, umubyeyi aba akwiye guha umwana we, birumviakana ko mu gihe hatabayeho ingorane zikomeye, nta mpamvu yindi ikwiye gutuma umwana agira ikindi kintu agaburirwa, uretse konswa byonyine.

Izi ni zimwe mu mpamvu nyamukuru zigaragaza ko bidakwiye kugaburira umwana utaruzuza amezi atandatu:

 Kuva umwana avutse kugeza yujuje aba abasha guhazwa n’amashereka, ndetse no kuyabonamo intungamubiri zose zo kumufasha kubaho, gukura no kugira ubuzima bwiza.
 Bifasha umwana mu kumurinda, indwara ziterwa n’imirire mibi nko kugwingira, kuzingama, n’izindi
 Birinda umwana kuba yakwibasirwa n’indwara zifata ubuhumekero nka Asima n’izindi
 Bifasha umwana mu kumurinda indwara y’imiswi ndetse n’ umusonga, dore ko ari arizo ndwara ziza ku isonga mu kwibasira no guhitana ubuzima bw’abana bakiri bato
 Konsa umwana byonyine kugeza yujuje amezi atandatu, bimurinda kuzandwara indwara zifata umurtima, ndetse n’umubyibuho ukabije mu gihe azaba amaze gukura
 Konsa umwana ntibifasha umwana gusa, ahubwo binafasha umubyeyi mu kumurinda indwara zikomeye harimo na kanseri y’ibere, tiroyide, n’izindi.

Nkuko dukunze kubivuga mu rurimi rwacu, kwirinda biruta kwivuza, ni byiza kurinda umwana, kuko ari impano uba warahawe n’Imana ngo izagire umumaro ukomeye kuri wowe ubwawe, umuryango, itorero, igihugu ndetse no ku isi muri rusange.

Source: www.healthine.com
[email protected]