Sobanukirwa byinshi kuri probiotics

Porobiyotike(Probiotics), ni zimwe muri bagiteri(bacteria), dusanga mu muri moko atandukanye ya mikorobe( microbes), mikorobe zigabanije mu byiciro biatu, aribyo: imiyege(Fungi), Bagiteri( Bacteria) ndetse na Virusi(Virus).

Ijambo probiotics risobanuye iki?

Probiotics ni ijambo rikomoka mu kigiriki rigizwe n’amagambo abiri, ariyo: "pro" na "Biotic". “Pro”bivuga promoting tugenekereje twavuga ko mu kinyarwanda ari uguhesha ikintu agaciro gasumbyeho, naho ” biotic” mu rurimi rw’icyongereza bivuze life mu kinyarwanda bisobanuye ubuzima .

Probiotics ni bumwe bwa mikorobe nziza, bugira umumaro iyo buri mu mwanya wabwo cyangwa se aho bwakagombye kuba buri.

Ubusanzwe habaho bagiteri zigirira umuburi akamaro, hakaba n’izindi zigera mu mubiri zikawangiza, zikawutera indwara, ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye, birumvikana ko bagiteri zose atari mbi, kuko nkizi tugiye kuvugaho ni nziza cyane ku buzima bw’ikiremwamuntu, ndetse zikaba zifite umwihariko wo gufata neza urwungano ngogozi.

Abashakashatsi mu bijyanye n’ubuzima bavuga ko uruhu ndetse n’urwungano ngogozi rushobora kwakira ubwoko butandukanye ibihumbi bibiri bwa bagiteri (2000 bacteria).


Dore imwe mu mimaro ikomeye ya probiotics

Probiotics zikora imirimo myiza itandukanye, ndetse zifasha umubiri muri rusange gukora neza ariko by’umwihariko, umwe muriyo ihebuje indi ni uko zigira uruhare rukomeye mu mikorere y’urwungano ngogozi ndetse no kurufata neza ngo rutangirika.


Sibyo gusa hari n’ibindi probiotics zikora mu mubiri w’ikiremwamuntu, muri ibyo twavugamo nko:

•Kongerera ubushobozi bw’ubwirinzi kamere bw’umubiri
•Kugabanya ububabare mu gihe ufite igikomere , wabyimbwiye cyangwa ufite ubushye.

• Ifasha umubiri kumva ufite imbaraga
•Ifasha urwungano rw’ubuhumekero gukora neza
•Ifasha uruhu guhorana itoto, ndetse zikarinda uruhu kwangirika no gufatwa n’ uturwara dutandukanye.

•Gufasha abantu barwaye ibicurane n’inkorora kuba bakira vuba cyane cyane kubantu bakunda kugira allergy

•Zifasha mu gufata neza ibice byo mu kanywa.

•Zishobora gufasha umuntu uri mu rugendo rwo kugabanya ibiro kugera ku ntego

Dore aho wakura probiotics

Uburyo bwiza bwo kubona probiotics ni ukuzirya mu biribwa cyangwa se ukazinywa mu binyobwa, ahandi ushobora kuzikura ni mu byo bita supplements.

Dore bimwe mu biribwa dusangamo probiotica

Amata nibiyakomokaho nka yawurute ni isoko nziza ya probiotics.
Ubunyobwa nabwo bubonekamo probiotics ni ubwo ziba ziri ku rugero rucye.
Imboga ndetse n’imbuto zimwe na zimwe nk’amashu, innyeri indimu n’izindi nazo uziriye ushobora kubona probiotics

Icyitonderwa: Probiotics turya tuzivanye mu byo bita supplements, izi supplements kandi ziba ari ibinini, ni byiza kuzifata aruko muganga yazikwandikiye, ikindi ni uko atari ngombwa ko wazinywa mu gihe warwaye no mu gihe uri muzima, kuzinywa ni byiza.

Source:www.webmd.com